RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yashyize hanze amashusho ya ‘Nimpagera’ impano ku bari kure y'abakunzi babo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2017 16:25
0


Umuhanzi Jean Luc Ishimwe winjiye mu muziki ku itike ya King James nyuma yo gutsinda irushanwa ryari ryateguwe na King James, uyu musore ukiri muto Jean Luc Ishimwe akomeje kugaragaza impano afite mu mihimbire y'indirimbo ze ndetse kuri ubu yamaze gushyira amashusho y’indirimbo yise ‘Nimpagera’



Nimpagera ni indirimbo ya Jean Luc Ishimwe yakozwe na producer Bob, amashusho yayo atunganywa na producer Oskados Oskar. Ni indirimbo y’urukundo ivuga ku bantu babiri bakundana aho umwe ashobora kwiheha kubera kuba kure y’umukunzi we ariko agahumurizwa no kubwirwa amagambo meza n’umukunzi we ko isezerano rye riziritswe n’umurunga w'urukundo amukunda, akamwihanganisha amubwira ko nahagera azamuhanagura amarira. “Iribagiza ryanjye ntugashavuzwe n'uko ndi kure yawe,..Nimpagera nzaguhanagura ayo marira, hoya mama wirira”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMPAGERA' YA JEAN LUC ISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND