RFL
Kigali

Itorero Miracle Centre Remera mu giterane gishishikariza abakristo kunamba ku Mana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2015 21:03
0


Itorero Miracle Centre Remera riyobowe na Bishop Samedi Theobald ryateguye igiterane cy’iminsi itatu gifite intego yo gushishikariza abakristo kuguma mu nshingano bahawe n'Imana no kuyinambaho bakayibaho akaramata.



Iki giterane Never Give up Conference (Wicogora) kizatangira tariki ya 28 Kanama kugeza tariki ya 30 Kanama 2015 kikazajya kibera ku rusengero rwa Miracle Centre i Remera. Iki giterane cyatumiwemo Pastor David Makoko umushumba wungirije Pastor Robert Kayanja ku buyobozi bw’itorero Miracle Centre rya Rubaga mu gihugu cya Uganda.

Bishop Samedi Theobald umushumba mukuru w’itorero Miracle Centre rya Remera, ari naryo ryateguye iki giterane, yabwiye umunyamakuru w’inyarwanda.com ko bategura icyo giterane, bagendeye ku nsanganyamatsiko iboneka mu gitabo cy’Abagalatiya 6:9 havuga ngo “Twe gucogora gukora neza kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari”.

Icyo giterane “Never Give up”cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Charles Gasasira, Pastor David Makoko(Uganda) mu itorero Rubaga Miracle Centre Cathedral akaba yungirije Pr Robert Kayanja umukozi w’Imana w’ikirangirire mu karere uzwiho gukora ibitangaza bitandukanye.

Miracle Centre

Muri icyo giterane hazana hari korali Morning star, umuhanzi akaba na Pasitori Kayiranga n’abandi batandukanye. Kuwa gatanu ku munsi wo kugitangira, bazatangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa cyenda habeho amahugurwa y’abakozi b’Imana. Kuri uwo munsi wa mbere w’icyo giterane, biteganyijwe ko umuhanzi Israel Mbonyi nawe azifatanya n’abakristo b’iryo torero.

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama kuva isaa kumi z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe, hazaba igiterane kizahuza abantu bose. Mu masaha ya mu gitondo y’iki giterane,  gutangira ni kuva saa tatu kugeza saa sita n’igice z’amanywa. Abantu bose bakaba bahawe ikaze muri iki giterane cy’ububyutse gikangurira abantu kunamba ku Mana.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND