RFL
Kigali

IMPAKA MU BAKRISTO:Umukristo utanywa inzoga asuwe n'umuntu uzinywa, akwiriye kuzimwakiriza?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/03/2018 11:28
3


Abakristo bamwe bizera ko kunywa inzoga ari icyaha, gusa hari abandi bavuga ko kuzinywa nta cyaha kirimo ahubwo ngo icyaha ni ugusinda. Muri iyi nkuru turibanda cyane ku bakristo batanywa inzoga. Ikibazo twabajije aba bakristo batanywa inzoga cyateje impaka ndende.



Abakristo baganiriye na Inyarwanda.com babajijwe iki kibazo gikurikira: "Umukristo utanywa inzoga aramutse asuwe n'umuntu uzinywa, akwiriye kumwakiriza inzoga? Nonese umuntu wagusuye agusabye uburenganzira bwo kuzigurira (inzoga) akazinywera mu rugo rwawe, wowe nk'umukristo utanywa inzoga wamwemerera? Ese muhuriye ahantu muri babiri wenda ari nko muri Hotel, wagurira inzoga mugenzi wawe?

Mu bo twaganiriye nabo kuri iki kibazo harimo abakristo mu matorero atandukanye ariko basanzwe batanywa inzoga. Muri bo harimo; abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abavugabutumwa ndetse n'abapasiteri. Mu bisubizo baduhaye, bamwe muri bo bemeza ko umukristo nyakuri adakwiriye kuzimanira inzoga abantu bamusuye, gusa hari abandi bavuze ko umushyitsi wagusuye abaye ari zo akunda, ngo wazimwakiriza, ubundi Yesu akaba ari we uzamuhindura. 

Muganwa Assumpta uzwi nka Satura

Image result for Muganwa Assumpta Satura Inyarwanda

Ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo Satura Ijuru. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Satura yavuze ko kwakiriza inzoga umuntu wamusuye nta kibazo kirimo, aho byabera ikibazo ngo kereka bazisangiye.  Yagize ati: "Gusangira ntibivuze ko nywa ibyo anywa. Kandi umuntu wese afite agaciro, rero ntasangiye nawe naba munenye (kunena) kandi mwigijeyo naba nzamubwiriza gute ubutumwa? Kuko ubutumwa ni ukwegera umuntu gusa hari aho yantumira nkumva sinajyayo bitewe na function ihari. Urugero mu kabyiniro sinajyayo jyenyine keretse njyanye n'abandi tugiye kuvuga ubutumwa. Gusangira yansuye byo ni ibya mbere. Kuko namwakira mu rugo nkamuzimana ibyo mfite tukabisangira nkamwerera imbuto nkamuganiriza n'ijambo ry'Imana nkanamusengera, kandi erega abakirisito icyo tugomba kumenya kutifatanya n'abatari abakiristo byo Bibiliya ivuga, ni ukudakora ibyaha nk'ibyo bakora ariko kubegera, gusangira ni byiza kuko ni bwo twababwiriza neza."

Rev Xavier Uciyimihigo ukuriye itorero Umurage w'Abera Silowamu asanga kwakiriza inzoga uwamusuye ari nko kuroga

Image result for Pastor xAVIER inyarwanda

Rev Xavier yagize ati: "Mu ruhade rwanjye mbifata nko kuroga. Bibiliya ivuga ko inzoga ari icyaha rero sinakoresha umuntu icyaha mbizi. Imigani 20:1. Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa na zo ntagira ubwenge, iyo ni yo mpamvu ntamugurira izoga."

Twaganiriye kandi n'umukristo mu itorero ADEPR Nyamasheke witwa Marceline Nyiransengiyumva unabarizwa muri korali Silowamu yamamaye mu ndirimbo 'Hoza ijwi ryawe'. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Marceline yarahiye aratsemba avuga ko adashobora kugurira inzoga umuntu wamusuye mu rugo, gusa ngo bahuriye aho inzoga ziri, buri wese yafata icyo ashaka, akaza kwishyura ayo bakoresheje yose. Yagize ati: "Njyewe ntabwo namugurira inzoga mu rugo iwanjye, icyakora duhuriye aho inzoga ziri buri wese yafata icyo anywa nkishyura facture."

Umuvugabutumwa Ernest Rutagungira avuga ko iyi Debate idashobora kurangira

Ev Ernest yagize ati: "Iyi ni debate (ikiganiro mpaka) idashobora kurangira bitewe n'ibintu byinshi. Ku myumvire (Uko umuntu yishyizemo ko ari bibi cyangwa byoroshye), uko umuntu yigishijwe ziriya Verses (Ibyanditswe Byera) zivuga ku bisindisha, amarari y'abantu. (Kuba umuntu yikundira kuyinywa). Hari abo uzasanga bivugwa ko hari n'abapasiteri banywa ama Wines,etc"

Maurice Ndatabaye umuyobozi wa The Power of cross yatanze ubuhamya

Maurice Ndatabaye yagize ati: "Njye byambayeho nasuwe n'umuvandimwe mu rugo, mubajije icyo mwakiriza ansaba ko namuha inzoga ndabyanga mubwira ko bidashoboka. Ansaba ko yayitumaho akayishyura ndabyanga mubwira ko niba ayishaka yihangana kuko mu rugo iwanjye bidashoboka. Imana ishimwe ko uwo muvandimwe nyuma yaje gukizwa ubu ni umuvugabutumwa!"

Umuvugabutumwa usengera mu itorero Restoration church i Masoro

Uyu muvugabutumwa wanze ko dutangaza amazina ye, gusa akaba ari umwe mu bayobozi bakomeye i Masoro muri Restoration church yagize ati: "Gusa njyewe numva icyo ntanywa cyangwa ntarya kubw'impamvu z'umurimo w'Imana cyangwa impamvu z'imyizerere nta giha n'undi muntu kuko iyo ntanywa inzoga kubera kwizera nakwifuza ko bose bazireka kubera imyizerere yanjye bose bakamera nkanjye rero numva umu Kristo adakwiye kuzisengerera umuntu. Jyewe ni ko mbyumva numva icyo waretse kubera kwizera wakibuza n'abandi kubera kwizera."

Laetitia Mulumba asanga abakristo bakwiriye kunamba kuri Kirazira zabo

Laetitia umukunzi wa Producer Billy Gates bari hafi gusezerana imbere y'Imana, yagize ati: "Iki kibazo ni cyiza kirimo umutego utari muto..benshi bibwira ko ari byiza kugaragaza ubwana bwiza (kuba cool) ukoroshya ibintu ugaha abantu inzoga bakinywera nubwo utazinywa, ariko ijambo ry'Imana ryo rufatiro twubakaho indangagaciro za kirazira ryerura neza ko nta musinzi uzaragwa ubwami bw'Imana (Galates 5: 19_21) hasome urasanga ari ukuri ikindi ni uko aba Islam bagira kirazira bahagazeho baranayipfira yitwa kutarya ingurube, ni ko natwe (abakristo) dukwiye kumaramaza ku byabuzanyijwe byacu umuntu wese akatwakira atyo yaza iwacu akarya ibyo dufute ibyo tudafite akatwihanganira kuko n'ubundi ntawe utanga icyo adafite."

Ev Egide Bizima asanga umukristo utanywa inzoga ariko akazigurira undi aba yishyizeho urubanza

Ev Egide Bizima umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries yagize ati: "Umukristu gusangira n'utari umukristu numva atari ikibazo. Ikibazo gishobora kuba icyo cyangwa ibyo musangira. Niba wowe wumva kunywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha bidakwiye kuri wowe noneho ukabigurira umuvandimwe wawe, numwa waba umuhemukiye kandi uba wishyizeho urubanza. Numva dukwiye kuba intangarugero mu kubaho ubuzima bugaragaza ibyo twemera, tunerera abandi imbuto, nibatubona bashime Data wo mu Ijuru. Matayo 5:16 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru."

Bishop Sindambiwe Papias uyobora Dormition church International asanga kugurira inzoga umuntu wamusuye nta kibazo kirimo 

Bishop Papias

Ifoto mubona hejuru, Bishop Papias yari yatumiye Ama G The Black na Jay Polly mu birori yimikiwemo agirwa Bishop. Mu kiganiro na Inyarwanda.com kuri iki kibazo cy'abakristo bakiriza abashyitsi inzoga, Bishop Papias yagize ati: "Yesu nashimwe mukozi w'lmana. Ndumva ikibazo umbajije gifite uburyo bubiri nagisubizamo. One, si byiza gucira umuntu wese urubanza kuko mudahuje kwizera cyangwa imyizerere. Ikindi nta buryo tuzahindura abantu tutabagezeho, kuko si umunota umwe ushobora gukoresha kugira ngo uhindure umuntu. Biragusaba kumugira just friend him or her (kumugira inshuti), ariko ufite intego yo kumuhindura kuba umwigishwa wa Yesu. Icyo gihe rero ikiguzi byagusaba cyose wagitaga ariko ukagera ku ntego.

Birimo kumubwira ko yafata icyo ashaka kugira ngo mission (intego) yawe igerweho. Ikindi kandi ibyo babyita kugira uruhare mu ikorwa ry'icyaha uri gukumira icyaha. Bishatse kuvuga ko umuntu yakora icyo utemera umureba ariko inyungu yawe ari ukugira ngo umusezerere mu byo utemera. Ese ko Pawulo yageraga mu Bagereki akaba umugereki, yagera mu Bayuda akaba umuyuda, yabaga ashaka kubiyegereza kugira ngo abone uko abahindura. Kuba ugiye kumugurira inzoga ntibivuze ko mugiye kuyisangira. Ahubwo uba ugiye kugira ngo uyimusezerereho. Ibibazo mfite si ukugura inzoga ikibazo ni impamvu ugiye kuyinywa."

Daniel Svensson Niringiyimana arabaza ati 'Ni gute naba ntarya uburozi nkabugurira abandi ?'

Svensson ni umuhanzi mu ndirimbo za Gospel. Aherutse gushyira hanze iyo yise 'Warakoze Mana' yakoranye na Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera. Mu kiganiro mpaka cyabereye kuri Facebook gitangijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Svensson yagize ati: "Njyewe uwansuye namwakiriza ibyo mfungura, sinazana inzoga iwanjye. Twahuriye ahantu ariwe wantumiye na Facture ari iye, kuba yanywa inzoga ntibindeba ariko ari njye wamutumiye na Facture birumvikana ko yaba ari iyanjye. Ntabwo natumiza amafunguro ntafungura. Ni gute naba ntarya uburozi nkabugaburira abandi?"

Kwizera Ayabba Paulin ati 'Namugurira icyo ashaka yanasinda nkamucyura'

Image result for Kwizera Ayabba paulin inyarwanda

Ayabba Paulin ni umugabo wamamaye cyane mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda aho yatanze umusanzu ukomeye mu gisata cya Gospel cyane cyane mu kiganiro Gospel Time show cyacaga ku Isango Star. Mu kiganiro mpaka cyabereye kuri Facebook, Ayabba Paulin yagize ati: "Ibya Kayizari mubihe Kayizari n'iby'Imana mubihe Imana. Namugurira icyo abasha yanasinda nkamucyura kugira ngo atagwa mu nzira. Iyo ni affaire ntoya cyane. Ikintu cyose mu gihe cyacyo. Ko aba aje kunsura se aba aje ngo mubwirize? Hari igihe cyo kubwiriza hakaba n'igihe cyo kwakiriza umushyitsi icyo ashoboye. Ubundi se uzi ute ko atafata icyemezo cyo kuzireka ari uko yazihaze? (Nzi benshi bazivuyeho gutyo)..Kayizari ni uwo munywi naho ibye ni inzoga kugera ubwo Yesu azamusura akazivaho."

Thomas Munyaneza avuga ko kunywa inzoga atari byo bizarimbura abantu

Thomas yagize ati: "Twitwa abakristo tukananirwa kurangwa n'urukundo n'impuhwe byarangaga Kristo, ahubwo tukirirwa dushaka ibyaha ku bantu. Mbisubiremo njye sinywa inzoga, ariko sincira urubanza uzinywa kuko sicyo kizarimbuza abantu ahubwo imitima yabo idaca bugufi. Ese tube honest (tuvugishe ukuri) mu bukwe bw'i Kana, Yesu yatanze umutobe cyangwa Vino nziza ngo inarusha iya mbere kuryoha??? Mbese ye David (Dawidi) ko yari azi kwihana Imana ikanabikunda ni hehe usanga yihana ko yanyweye ikirahure cya vino. Aburaham n'izindi ntwari zo kwizera ni nde wagiranye ikibazo n'Imana ngo yanyweye?"

Mbabazi Doroth avuga ko uwamusura anywa inzoga yazimwakiriza ariko akamuha nke

Mbabazi Doroth ni umunyamakuru kuri TV1 akaba umukristo muri Healing Centre i Remera. Avuga kuri iki kibazo yagize ati: "Namugurira ariko nkirinda kurenza ngo atarwana akansebya ubundi tukitahira amahoro kandi nkasigara nkijijwe."

Umuhanzi Asa uzwi mu ndirimbo 'Kubaho kwanjye' yagize ati: "Amafunguro udakoza ku munwa ntukayazimanire abandi. Imyemerere yanjye niba itemera inzoga ikazibonamo icyaha kuki nzimugurira? Bazatumenyera ku mbuto zacu." Noel Nkundimana umuyobozi wa Radio Umucyo, akaba ari nayo Radiyo ya mbere ya Gikristo yageze mu Rwanda, ubwo yavugaga kuri iki kibazo yagize ati: "Utazi uko Efurayimu byamugendekeye, aratandaraza. Nimushaka kuba hagati muzaba nka muka Roti." 

Ikiganiro mpakaIkiganiro mpaka

Ibitekerezo by'abantu banyuranye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri Facebook

Image result for Noel Nkundimana umucyo inyarwanda

Noel Nkundimana yatanze impanuro ati 'Nimushaka kuba hagati muzaba nka muka Roti'

ESE WOWE UBIBONA UTE?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalisa6 years ago
    Ni nko gutwerera umuntu yarangiza akaguhitiramo icyo uzanywa mu bukwe bwe! kandi abizi neza ko ibyo yateguye hari ababifataho mubo yatumiye.
  • Peter6 years ago
    Izi mpaka zanyu mbona ntazi icyo ziba zigamije pe kuko abanywi b'inzoga ntakinyobwa nakimwe batanywa, bahera kumitobe,icyayi,fanta,amata,nibindi byose bagaheruka inzoga nkikinyobwa gikuru mubyo banywa, nkaba natanga igitekerezo ngira nti aho kumwakiriza inzoga uzashake ikindi muribyo mvuze haruguru kuko babinywa byose, ikibi nugusurwa numuntu utanywa inzoga akagusangana inzoga we biba bigoye kuko ntiyayinywa. reka mbahe urugero muzarebe amakwe yo muriyi minsi amenshi yakiriza abantu imitobe abanywi binzoga kombona bazitora barazimena? mubyo nagenzuye usibyeko byaba byaturutse kuburwayi ntakinyobwa umunywi winzoga atanywa kd ikindi umushyitsi siwe untegeka icyo mwakiriza ahubwo mwakiriza icyo ansanganye. murakoze
  • Mukashyaka6 years ago
    Good Idea Kabisa





Inyarwanda BACKGROUND