RFL
Kigali

Ineza Faustin yasohoye amashusho y’indirimbo 'Birandenga' ivuga inkuru mpamo y’umuvandimwe we wamaranye ubumuga imyaka 11

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2017 20:13
2


Umuhanzi Ineza Faustin umwe mu bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Birandenga’ yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’umuvandimwe we wamaranye ubumuga imyaka 11.



Ineza Faustin ni umusore wavutse tariki 1/1/1994, akomoka mu karere ka Gicumbi ariko akorera umuziki muri Kigali i Kanombe. Yatangiye umuziki muri 2015 nyuma siyakomeza bitewe n'impamvu zitandukanye z'ubuzima.Kuva muri 2015 kugeza 2017 yakoze indrimbo 4 z’amajwi n'izindi 3 z'amashusho, kugeza ubu iyitwa "BIRANDENGA" ni yo yageze hanze bwa nyuma muri Kamena mu mwaka wa 2017.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, uyu musore yabajijwe uko yatekereje kwandika indirimbo ye "BIRANDENGA" adusubiza muri aya magambo: "Ni inkuru mpamo y'umuvandimwe wanjye nkunda cyane, wamaranye ubumuga imyaka 11. Ntiyashoboraga na gato kwivana aho yarari, bitewe nubwo bumuga. Nyuma yarakize ndetse ubu ni umucungamari w'imwe muri Banki zikomeye hano mu Rwanda. Iyo ni inkuru ndende, yankoze ku mutima, ku buryo bw'umwihariko, maze ibyo byose bituma ndirimba imbamutima z'amashimwe afite none."

Ku bijyanye n’uburyo akoramo umuziki,ndetse n’imishinga afite mu muziki, yagize ati: "Ni uburyo bwa solfege, ari nabyo bimfasha guhuza, no gusobeka amajwi, bikampa injyana inoze, ku buryo bunogeye amatwi n'umutima. Mfite indirimbo nyinshi nagiye nandikira amakorari atandukanye, mbere y'umwaka wa 2015. Nzi gucuranga piano, nzi kandi no gukoresha neza ingoma za kizungu ndetse n'iza kinyarwanda. Mfite ama projets menshi mu muziki wanjye, arimo gufatanya na bamwe mu bahanzi nasanze mu muziki nka MD, Gentil Bigizi n’abandi. Mfitanye kandi gahunda n'itsinda rya bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda kuzitabira amahugurwa azamara ukwezi, bikazabera muri Uganda mu kwezi kwa 9."

Ibindi bitandukanye wamenya kuri Ineza Faustin

Yagize ati: "Mu buzima bwanjye bwa gihanzi, Patient Bizimana mufata nk'umintu w'icyitegererezo. Mu buzima busanzwe, mu rugo ndi umwana w'umuhererezi mu bana 6. Ntabwo nkunda gukora sport kenshi, niyo nyikoze, nkora iyo kwirukanka (athletism). Zimwe mu ntege nke niyiziho nuko kwakira igihombo bijya bimvuna. Bimwe mu byo niyiziho binyorohera ni gusaba imbabazi. Nyuma ya byose nshimira cyane abamba hafi mu bikorwa byanjye bya muzika, Inyarwanda.com, inshuti , abavandimwe n'abaterankunga, Imana ijye ibampera umugisha."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIRANDENGA' YA FAUSTIN INEZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kgb6 years ago
    turamukunda cyane
  • iturihafi6 years ago
    congs bro





Inyarwanda BACKGROUND