Kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2014 i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly habereye igitaramo kidasanzwe cyari kigamije gufasha umuryango w’umunyamakuru Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, ibi birori bikaba byararanzwe n’amarira avanze n’ibitwenge, bisozwa umuryango wa Kanyamibwa uhawe amafaranga arenga miliyoni 3.
Iki gitaramo cyatangiye ku gicamunsi, nicyo gitaramo cya mbere cyari gihuriyemo abahanzi benshi baririmbira Imana n’amakorali atandukanye yo mu madini n’amatorero atandukanye, hakiyongeraho abanyamadini n’amatorero bose bazirikanaga ibyiza bakorerwaga na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa.
Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi
Muri iki gitaramo cyanitabiriwe cyane, hari aho abantu bageraga bakishima cyane bagaseka ariko hakaba n’aho bageraga bakongera kwibuka nyakwigendera amarira akaba menshi, by’umwihariko ku mugore wa Kanyamibwa Patrick; yararize cyane ubwo hatambutswaga ibyaranze ubuzima bw’umugabo we watabarutse bamaze imyaka itanu gusa bashakanye.
Umugore wa Nyakwigendera Kanyamibwa nawe yari muri iki gitaramo, aha yakomaga mu mashyi
Igitaramo cyaranzwe n’indirimbo n’imbyino z’abahanzi n’amakorali atandukanye, abantu batandukanye bakaba banatanze ubuhamya ku butwari bwa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Igitaramo cyaje gusozwa no gutangazwa ku mugaragaro amafaranga yavuye mu gitaramo aho habonetse agera kuri 3.358.000, ahita yose uko yakabaye ashyikirizwa umugore n’umwana ba nyakwigendera. Uretse ibi kandi, Family TV ari naho Kanyamibwa yakoraga, bemeye ko bazarihira ishuri uyu mwana Patrick Kanyamibwa yasize.
DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Itsinda Beauty For Ashes ni bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo
Abahanzi benshi mu kuramya no guhimbaza Imana bashimishije imbaga y'abari bitabiriye igitaramo
Maranatha Family Choir yo mu itorero ry'Abadiventiste nayo yararirimbye
Iyi ni Korali Iriba ya ADEPR yo mu karere ka Huye
Habayeho kuramya no guhimbaza mu buryo bugaragara
Apotre Mignone ni umwe mu banyamatorero benshi bitabiriye iki gitaramo
Hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku byo Kanyamibwa yakoze by'indashyikirwa
Umuhanzi Serge Iyamuremye ari mu bataramiye abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Damascene nawe yatanze ubutumwa bwe mu ndirimbo
Hari aho byageraga umugore wa Patrick Kanyamibwa kwihangana bikanga akarira
Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika nayo yaririmbye
Uyu mwana w'umuhungu niwe Nyakwigendera Kanyamibwa yasize
Hari aho abantu bageragara bakishima bakabyina ibyishimo bikagaragara kuri buri wese
Umugore wa Kanyamibwa nawe hari aho yageraga akishima cyane
Abantu bageraga aho bakanacinya akadiho
Aba ni Maranatha Family Choir
Tonzi wakuriye muri iyi korale ya Maranatha nawe yari ari kumwe nabo
Abanyamakuru bakoranye na Patrick Kanyamibwa ntibazibagirwa ubutwari bwe
Ibigwi bya Kanyamibwa hari ababyibutswaga bakarira cyane
Kabaganza nawe yataramiye abantu muri iki gitaramo
Umuhanzikazi Gahongayire Aline nawe yari ahari
Abavugabutumwa batandukanye bagiye bagaruka ku butwari bwaranze Kanyamibwa
Umuryango wa Kanyamibwa hari aho bageraga kwihangana bikabananira
Umugore wa Nyakigendera yibutswaga ibigwi by'umugabo we bikamurenga akarira
Apotre Mignone na Aimable Twahirwa ni bamwe mu bakunze kugaruka ku bwitanga bwa Kanyamibwa
Apotre Mignone nawe yemera ko Kanyamibwa yari indashyikirwa
Umuhanzi Uwimana Aimé nawe yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Patient Bizimana yashimishije abantu cyane
Abantu banyuzwe n'ubutumwa bwatangwaga mu ndirimbo zitandukanye
Umuhanzi Dudu w'i Burundi nawe yari muri iki gitaramo. Uyu mu gitaramo yaherukaga gukora mbere gato y'uko Kanyamibwa atarabaruka, yari yafashijwe cyane n'uyu nyakwigendera
Umuryango Kanyamibwa washyikirijwe amafaranga yose yavuye mu gitaramo angana na 3.358.000
Aba ni ababyeyi ba Kanyamibwa hamwe n'umwuzukuru yabasigiye
Umugore wa Kanyamibwa yishimiye inkunga bamuhaye
Hanatangajwe undi muyoboro undi washaka gufasha uyu muryango wakoresha
Manirakiza Théogène
Photos: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO