RFL
Kigali

Igitaramo cyo gufasha umuryango wa Kanyamibwa cyaranzwe n'ibyishimo n'amarira, hanatangwa arenga miliyoni eshatu - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/10/2014 15:36
10

Kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2014 i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly habereye igitaramo kidasanzwe cyari kigamije gufasha umuryango w’umunyamakuru Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, ibi birori bikaba byararanzwe n’amarira avanze n’ibitwenge, bisozwa umuryango wa Kanyamibwa uhawe amafaranga arenga miliyoni 3.

Iki gitaramo cyatangiye ku gicamunsi, nicyo gitaramo cya mbere cyari gihuriyemo abahanzi benshi baririmbira Imana n’amakorali atandukanye yo mu madini n’amatorero atandukanye, hakiyongeraho abanyamadini n’amatorero bose bazirikanaga ibyiza bakorerwaga na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa.

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi

Muri iki gitaramo cyanitabiriwe cyane, hari aho abantu bageraga bakishima cyane bagaseka ariko hakaba n’aho bageraga bakongera kwibuka nyakwigendera amarira akaba menshi, by’umwihariko ku mugore wa Kanyamibwa Patrick; yararize cyane ubwo hatambutswaga ibyaranze ubuzima bw’umugabo we watabarutse bamaze imyaka itanu gusa bashakanye.

Umugore wa Nyakwigendera Kanyamibwa nawe yari muri iki gitaramo, aha yakomaga mu mashyi

Umugore wa Nyakwigendera Kanyamibwa nawe yari muri iki gitaramo, aha yakomaga mu mashyi

Igitaramo cyaranzwe n’indirimbo n’imbyino z’abahanzi n’amakorali atandukanye, abantu batandukanye bakaba banatanze ubuhamya ku butwari bwa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa. Igitaramo cyaje gusozwa no gutangazwa ku mugaragaro amafaranga yavuye mu gitaramo aho habonetse agera kuri 3.358.000, ahita yose uko yakabaye ashyikirizwa umugore n’umwana ba nyakwigendera. Uretse ibi kandi, Family TV ari naho Kanyamibwa yakoraga, bemeye ko bazarihira ishuri uyu mwana Patrick Kanyamibwa yasize.

DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:

Itsinda Beauty For Ashes ni bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo

Itsinda Beauty For Ashes ni bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo

worship

wo

wo

 Abahanzi benshi mu kuramya no guhimbaza Imana bashimishije imbaga y'abari bitabiriye igitaramo

 Maranatha Family Choir yo mu itorero ry'Abadiventiste nayo yararirimbye

Maranatha Family Choir yo mu itorero ry'Abadiventiste nayo yararirimbye

 Iyi ni Korali Iriba ya ADEPR yo mu karere ka Huye

Iyi ni Korali Iriba ya ADEPR yo mu karere ka Huye

 Habayeho kuramya no guhimbaza mu buryo bugaragara

Habayeho kuramya no guhimbaza mu buryo bugaragara

Apotre Mignone ni umwe mu banyamatorero benshi bitabiriye iki gitaramo

Apotre Mignone ni umwe mu banyamatorero benshi bitabiriye iki gitaramo

Hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku byo Kanyamibwa yakoze

Hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku byo Kanyamibwa yakoze by'indashyikirwa

Umuhanzi Serge Iyamuremye ari mu bataramiye abitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Serge Iyamuremye ari mu bataramiye abitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Damascene nawe yatanze ubutumwa bwe mu ndirimbo

Umuhanzi Damascene nawe yatanze ubutumwa bwe mu ndirimbo

Hari aho byageraga umugore wa Patrick Kanyamibwa kwihangana bikanga akarira

Hari aho byageraga umugore wa Patrick Kanyamibwa kwihangana bikanga akarira

Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika nayo yaririmbye

Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika nayo yaririmbye

Uyu mwana w'umuhungu niwe Nyakwigendera Kanyamibwa yasize

Uyu mwana w'umuhungu niwe Nyakwigendera Kanyamibwa yasize

Hari aho abantu bageragara bakishima bakabyina ibyishimo bikagaragara kuri buri wese

Hari aho abantu bageragara bakishima bakabyina ibyishimo bikagaragara kuri buri wese

Umugore wa Kanyamibwa nawe hari aho yageraga akishima cyane

Umugore wa Kanyamibwa nawe hari aho yageraga akishima cyan

Abantu bageraga aho bakanacinya akadiho

Abantu bageraga aho bakanacinya akadiho

Aba ni Maranatha Family Choir

Aba ni Maranatha Family Choir

Tonzi wakuriye muri iyi korale ya Maranatha nawe yari ari kumwe nabo

Tonzi wakuriye muri iyi korale ya Maranatha nawe yari ari kumwe nabo

Abanyamakuru bakoranye na Patrick Kanyamibwa ntibazibagirwa ubutwari bwe

Abanyamakuru bakoranye na Patrick Kanyamibwa ntibazibagirwa ubutwari bwe

Ibigwi bya Kanyamibwa hari ababyibutswaga bakarira cyane

Ibigwi bya Kanyamibwa hari ababyibutswaga bakarira cyane

Kabaganza nawe yataramiye abantu muri iki gitaramo

Kabaganza nawe yataramiye abantu muri iki gitaramo

Umuhanzikazi Gahongayire Aline nawe yari ahari

Umuhanzikazi Gahongayire Aline nawe yari ahari

Abavugabutumwa batandukanye bagiye bagaruka ku butwari bwaranze Kanyamibwa

Abavugabutumwa batandukanye bagiye bagaruka ku butwari bwaranze Kanyamibwa

Umuryango wa Kanyamibwa hari aho bageraga kwihangana bikabananira

Umuryango wa Kanyamibwa hari aho bageraga kwihangana bikabananira

Umugore wa Nyakigendera yibutswaga ibigwi by'umugabo we bikamurenga akarira

Umugore wa Nyakigendera yibutswaga ibigwi by'umugabo we bikamurenga akarira

Apotre Mignone na Aimable Twahirwa ni bamwe mu bakunze kugaruka ku bwitanga bwa Kanyamibwa

Apotre Mignone na Aimable Twahirwa ni bamwe mu bakunze kugaruka ku bwitanga bwa Kanyamibwa

Apotre Mignone nawe yemera ko Kanyamibwa yari indashyikirwa

Apotre Mignone nawe yemera ko Kanyamibwa yari indashyikirwa

Umuhanzi Uwimana Aimé nawe yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Uwimana Aimé nawe yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo

Umuahanzi Patient Bizimana yashimishije abantu cyane

Umuhanzi Patient Bizimana yashimishije abantu cyane

Abantu banyuzwe n'ubutumwa bwatangwaga mu ndirimbo zitandukanye

Abantu banyuzwe n'ubutumwa bwatangwaga mu ndirimbo zitandukanye

Umuhanzi Dudu w'i Burundi nawe yari muri iki gitaramo. Uyu mu gitaramo yaherukaga gukora mbere gato y'uko Kanyamibwa atarabaruka, yari yafashijwe cyane n'uyu nyakwigendera

Umuhanzi Dudu w'i Burundi nawe yari muri iki gitaramo. Uyu mu gitaramo yaherukaga gukora mbere gato y'uko Kanyamibwa atarabaruka, yari yafashijwe cyane n'uyu nyakwigendera

Umuryango Kanyamibwa washyikirijwe amafaranga yose yavuye mu gitaramo angana na 3.358.000

Umuryango Kanyamibwa washyikirijwe amafaranga yose yavuye mu gitaramo angana na 3.358.000

Aba ni ababyeyi ba Kanyamibwa hamwe n'umwuzukuru yabasigiye

Aba ni ababyeyi ba Kanyamibwa hamwe n'umwuzukuru yabasigiye

Umugore wa Kanyamibwa yishimiye inkunga bamuhaye

Umugore wa Kanyamibwa yishimiye inkunga bamuhaye

Hanatangajwe undi muyoboro undi washaka gufasha uyu muryango wakoresha

Hanatangajwe undi muyoboro undi washaka gufasha uyu muryango wakoresha

Manirakiza Théogène

Photos: Jean Chris Kitoko

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyiza9 years ago
    Uwiteka abahe umugisha. Maze abakozi bimana muge mwereka abantu urugero rwiza nawe ndebera mignone apotre umuntu iminwa isa vurema haryango IMANA ikeneye imitima nirwo rwitwazo abarokore bubu biha KD nyanara YESU aravugango turi umuntu wisi isi
  • cyiza9 years ago
    soory nashatse kuvugako bible ivugako abana bimana cg se abakozi bayo ari umunyu wisi abakozi bimana bagomba kuba ikitegererezo ingohe murogosha iminywa rekayo birarenze ubwibone burabamaze kumera nkuko IMANA yabaremye birabananiye pe kd mwitwazango Imana ikeneye imitima.
  • alaine9 years ago
    yalla ariya mafoto ya madame ari kurira yatuma kabisa numuntu ukozwe mu cyuma arira.birababaje cyane rwose gupfakara ukiri muto shenge.mugire courage jeanine na kenzo tuzagumya kubaasabira naho patrick we ari iruhande wrw Imana nta kabuza
  • 9 years ago
    ese Alarm ministries ntabwo yitabiriye icyo gikorwa???
  • santos9 years ago
    imana ibahe umugisha mwese mwafashihe umuryango wa kanyamibwa imana ibahe umugisha
  • naomi9 years ago
    uwo mutima muzawuhorane,kdi Nyagasani,azabibukire imirimo yanyu,Kanyamibwa,komeza uruhukire mumahoro!!emotion weee!! yooo!!
  • kizwa9 years ago
    Wowe uravuga Mignone reba se amaherena yanigirije , wasanga ajya yihambira na twa dupantalo twateye. Imana yaragowe peee!
  • keza9 years ago
    niba wowe wumva kwambara ipantalon bigucira urubanza cg kogosha ingohe no kwisiga ku minwa bireke!!ureke gucira abandi imanza ntawaguhaye ako kazi gafite nyirako!!Imana ibahe umugisha mwebwe mwese mwafashije uyu muryango!!
  • belyse9 years ago
    kbs uyumuryango ukomeze kwihangana
  • Akayezu Christine9 years ago
    Imana ibahe umugisha utagabanije,bakoze igikorwakiza

Inyarwanda BACKGROUND