RFL
Kigali

Ibyo kunengwa no gushimwa mu mitegurire n’imigendekere y’igitaramo Patient Bizimana yakoze kuri Pasika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2017 9:14
5


Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017 ku munsi isi yose yizihizagaho izuka rya Yesu Kristo, ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo gikomeye yatumiyemo Marion Shako wo muri Kenya na Apotre Apollinaire w’i Burundi.



Ni igitaramo Patient Bizimana yise Easter Celebration Concert 2017 cyitabiriwe n’abantu hafi ibihumbi bitanu, kibera Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine n’igice z’ijoro aho kwinjira byari 5000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP na 20,000Frw muri VVIP.

Muri iyi nkuru Inyarwanda.com igiye kubagezaho ibintu 10 byagenze neza muri iki gitaramo cya Patient Bizimana kuva mu mitegurire yacyo kugeza ku migendekere yacyo, kuko ibinengwa ari bicye, turaza no kubagezaho ibintu 7 bitagaragaye neza muri rusange ndetse bikaba byaba byiza cyane ubutaha habayeho impinduka mu gihe nyiri igitaramo yaba abona bikwiye cyangwa ari ngombwa. Ibi tugiye kubagezaho ni ibijyanye n'uko umunyamakuru wacu abibona, gusa hari abandi nabo bahuje.

Ibintu 10 byo gushimwa mu gitaramo cya Patient Bizimana

1 Gutumira abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhamya bwiza

Yaba mu gitaramo cyabaye umwaka ushize aho Patient Bizimana yari yatumiye Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo ndetse no muri uyu mwaka wa 2017 aho yatumiye Marion Shako na Apotre Apollinaire, aba bahanzi bose iyo ukurikiranye amakuru yabo usanga bafite ubuhamya bwiza yaba mu itangazamakuru ndetse no mu matorero babarizwamo. Ibi ni bimwe mu byatumye abakristo batari bacye bo mu Rwanda bishimira cyane gutaramana n’aba bahanzi, bafatanya nabo guhimbaza Imana kuri pasika.

2 Gusobanurira abahanzi batumiwe baturutse hanze amateka y’igihugu

Mbere y’uko igitaramo cya pasika kiba, Patient Bizimana yafashe abahanzi yatumiye abajyana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoroni, mu gihe cy'ubukoroni, nyuma y'ubukoroni, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na nyuma yaho. Ibi byafashije aba bahanzi kumenya neza u Rwanda n’abanyarwanda, bashima Imana kubw’aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

3 Gufata umwanya wihariye wo gusengera igitaramo

Ntibikunze kubaho ku bahanzi benshi kuko hari abo usanga ahanini bategura ibitaramo bagamije kwishimisha, bene aba ntibakunze gufata umwanya wihariye wo gusengera igitaramo bafite. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko Patient Bizimana mbere yo gukora igitaramo cye, yafashe umwanya wihariye amara iminsi itari micye atarya atanywa aho yari arimo gusengera igitaramo cye.

Ibi Patient yanabikomojeho ubwo yabazwagwa n’abanyamakuru niba azi umubare w’amatike yagurishijwe mu gitaramo cye,abasubiza muri aya magambo “Hoya njyewe ntabwo njya mu matike, njyewe njya gusenga”. Hano Patient yashatse kuvuga ko atari ashyize umutima ku matike yacurujwe ahubwo ko kwereka Imana gahunda zose z’igitaramo cye ari byo yahaye umwanya munini.

4 Kwamamaza no gukorana neza n’itangazamakuru

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bamaze gusobanukirwa akamaro k'itangazamakuru kugeza ubu akaba akorana neza n’itangazamakuru muri gahunda z’ibitaramo bye. Igitaramo cye yakoze uyu mwaka, yacyamamaje mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Ibi n’abandi bahanzi bakwiye kubimwigiraho. Si ibyo gusa ahubwo Patient Bizimana yagiye no mu matorero atandukanye ahamagarira abakristo kuzifatanya na we kuri pasika.

5 Ubufatanye n’ubwitabire bw’abahanzi

Mu gitaramo cya Patient Bizimana hari abahanzi benshi mu bakora umuziki wa Gospel yaba abakizamuka ndetse n’abafite amazina azwi. Si ukwitabira gusa ahubwo abahanzi bagaragaje ubufatanye muri iki gitaramo, bafasha cyane Patient Bizimana mu myiteguro y’igitaramo cye yaba muri Repetition ndetse no mu yindi myiteguro ijyanye n’imiririmbire.

Bamwe muri bo hari Aline Gahongayire, Tonzi, Aime Uwimana, Simon Kabera, Cubaka n'abandi. Hari bamwe mu bahanzi banaramuherekeje bajyana kwakira Apollinaire na Marion Shako ku kibuga cy’ingede i Kanombe, bajyanya ku rwibutso rwa Gisozi n’ahandi. Ku munsi w’igitaramo nabwo hari abo wabonaga barimo gushyashyana, buri umwe ukabona akora nk’uwikorera. Ubu bufatanye no kwitabira igitaramo cye ni ikintu cyo kwishimirwa.

6 Kubahiriza amasaha yo gutangira

Ikindi umuntu atabura gushimira cyagaragaye mu gitaramo cya Patient Bizimana ni uburyo igitaramo cyatangiye ku isaha yatangajwe mu itangazamakuru, ibintu bidakunze gukorwa n’abahanzi benshi kuko usanga bica nkana amasaha yo gutangira. Saa kumi n’ebyiri n’iminota micye ni bwo igitaramo cya Patient Bizimana cyatangiye, gusa hari abumvaga cyatinze gutangira kuko bahageze kare cyane nka saa kumi n’imwe, batanguranwa imyanya yo kwicaramo.

7 Gukoresha indirimbo nyinshi za pasika

Abatari bacye bishimiye ko muri iki gitaramo hakoreshejwe indirimbo nyinshi za pasika na cyane ko wari umunsi wo kwizihiza pasika. Patient Bizimana yaririmbye indirimbo ze bwite zivuga kuri pasika, aririmba iz’abandi bahanzi bagenzi be ndetse anaririmba izo mu gitabo za pasika, byishimirwa na benshi kuko babashije kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo za pasika ku munsi basanzwe bizihizaho kuzuka kwa Yesu Kristo.

8 Ubwitabire bw’abakristo benshi ba Restoration

Mu bihumbi hafi ibihumbi bitanu byitabiriye iki gitaramo, wanyuzagamo amaso ukabonamo abakristo batari bacye bo muri Restoration church. Ibi ni ibyo kwishimirwa kuko aba bakristo bagaragaje umutima mwiza wo gushyigikira mugenzi wabo basengana. Biba bibabaje iyo umuhanzi runaka akoze igitaramo, wareba mu bantu bacyitabiriye ukaburamo abakristo basengana, bihita bigaragaza ko n’ubundi baba batabanye neza cyangwa se ubuhamya bwe bukemangwa.

9 Umutima wo gushyigikira abahanzi uri muri Apotre Masasu

Apotre Masasu ni umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda akaba ari umuyobozi wa Restoration church ku isi. Ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana dore ko ari umukristo we ndetse si ubwa mbere kuko n’ubushize muri 2016 nabwo yari ahari. Ntabwo kandi uyu mushumba yitabiriye gusa igitaramo cya Patient ahubwo yagiye anitabira ibitaramo by’abandi bahanzi bo mu itorero rye aho twavuga mu gitaramo cya Liliane Kabaganza, igitaramo cya Israel Mbonyi n’abandi. Ibi ni ibishimangira ko Apotre Masasu afite umutima wo gushyigikira abahanzi bahimbaza Imana by’umwihariko abo muri Restoration church.

10 Ubwitabire bw’abapasiteri b’amatorero atandukanye

Ntabwo abapasiteri bakunze kwitabira ibitaramo by’abahanzi ku giti cyabo mu gihe usanga abapasiteri bakenera cyane abahanzi bakabatumira mu biterane byabo no mu nsengero bayobora ariko abahanzi bakora ibitaramo ukabona abapasiteri bigize ntibindeba. Mu gitaramo cya Patient hari hamwe mu bapasiteri b’andi matorero aho twavuga nka Bishop Rugagi, Rev Baho Isaie, Bishop Dieudonne Vuningoma wahoze yungirije Apotre Gitwaza n’abandi. Nubwo ari mbarwa ariko ni ibyo kwishimirwa ubwo abapasiteri batangiye kujya bitabira ibitaramo by’abahanzi ba Gospel hatitawe ku itorero babarizwamo.

Ibintu 7 bitagaragaye neza muri iki gitaramo cya Patient Bizimana

Mu by’ukuri, mu gitaramo cya Patient Bizimana, ibyagenze neza ni byo byinshi, gusa ni na byiza ko ibitaragenze neza byakosorwa ubutaha. Hano tugiye kubagezaho ibintu 7 Inyarwanda yabonye bitagaragaye neza. Ibi si ihame kuko buri wese afite uko yabonye ibintu, ushobora kuba nawe ufite uko wabibonye, gusa ibi tugiye kubagezaho ni ibyagarutsweho n’abantu batari bacye aho bavugaga ko bitagenze neza.

1 Kwakira nyuma no guha iminota micye umuhanzi w’umunsi mu batumiwe

Marion Shako wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, ku isaha ya Saa Yine n’iminota 17 (22h 17pm) ni bwo yageze kuri stage ahera ku ndirimbo ‘Nasonga mbele’, yishimirwa na benshi, aririmba izindi ndirimbo ze ebyiri zonyine ahita asubira kwicara. Kuba uyu muhanzikazi ari we wari umuhanzi w’umunsi mu batumiwe, byari kuba byiza cyane iyo bamwakira mu masaha yo hagati ndetse bakamuha indirimbo nyinshi bitewe nuko hari benshi bari bahurujwe no gutaramana nawe.

2 Abapasiteri bayobora amatorero akomeye ntibariyumvamo kwitabira ibitaramo by’abahanzi

Nubwo abapasiteri batangiye kujya bitabira ibitaramo by’abahanzi, ntabwo biragera ku rwego rushimishije. Byongeye, biragoye kubona umupasiteri ukomeye yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi utabarizwa mu itorero rye. Ikindi ni uko hari amakuru avuga ko abapasiteri bakomeye (twivugire aba ba Apostle n’aba Bishops) bayobora amatorero akomeye n'azwi cyane mu itangazamakuru, badakunze guhuza no kumvikana bikaba akarusho ku bijyanye no gushyigikira abahanzi kuko usanga bigira ntibindeba bagatererana abahanzi ari naho abahanzi bamwe bahera batunga agatoki abapasiteri bakavuga ko batajya baha agaciro abahanzi.

3 Kudateganya imyanya ihagije y’abanyacyubahiro

Ikindi kintu kitagaragaye neza mu gitaramo cya Patient Bizimana ni uburyo hatateganyijwe imyanya ihagije y’abanyacyubahiro. Iyo habaga haje umunyacyubahiro batari biteze ko ari buze, byatwaraga umwanya kugira ngo bamuhe umwanya w’icyubahiro wo kwicaramo kuko babanzaga guhagurutsa abantu bamwe na bamwe kugira ngo haboneke umwanya wo kwicazamo umunyacyubahiro wabaga aje nyuma.

Ibi byarabaye, umunyacyubahiro umwe atinzwa hanze ku mpamvu z'uko bari barimo kumushakira aho yicara na cyane ko intebe zari zateguwe hagendewe ku mazina y'abanyacyubahiro batumiwe nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga. Ubutaha byaba byiza, hagiye hateganywa imyanya ihagije y’abanyacyubahiro yaba abatumiwe ndetse bagateganya n’iyo abashobora kuza batunguranye kuko bimaze kugaragara ko ibitaramo bya Gospel bifite abakunzi benshi mu ngeri zitandukanye.

4 Gukoresha indirimbo nke kuri album nshya yamuritswe

Ntabwo nanone byagaragaye neza kubona Patient Bizimana aririmba indirimbo imwe gusa mu zigize Album ye nshya ya gatatu yamuritswe muri icyo gitaramo. Ni Album yise ‘Ibihe byiza’ yatunganyijwe na Pastor P ikaba igizwe n’indirimbo 8. Patient Bizimana yaririmbye indirimbo imwe gusa ari yo ‘Igitambambuga’, mu gihe hari benshi mu bakunzi be bari bafite inyota n’amatsiko yo kumva zimwe mu ndirimbo zigize iyo album ye nshya.

5 Gusoza igitaramo bwije cyane

Igitaramo cyamaze amasaha ane n’igice dore ko cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kigasozwa saa yine n’igice z'ijoro. Gusoza igitaramo hafi saa tanu, ntabwo byishimiwe na benshi kuko ari na byo byatumye abatari bacye bataha mbere y’uko Marion Shako ajya kuri stage. Nubwo ku munsi wakurikiye igitaramo wari umunsi w’ikiruhuko, abantu bari bakeneye gutaha kare bakaruhuka na cyane ko kuri iyo pasika (ku Cyumweru) bari biriwe mu materaniro.

Ikindi nuko abataha kure y’ahabereye igitaramo (Convention Centre), ubwo twavuga nk’i Kabuga, Nyamirambo, Nyacyonga, Ruyenzi n’ahandi bari bakeneye gutaha kare kereka wenda iyo haba hari imodoka zateguwe zo kugeza abantu mu bice batahamo. Ubutaha amasaha yo gusoza nayo yazajya yitabwaho, ntihabeho gutinza gahunda zimwe na zimwe ahubwo hakabaho gucunguza uburyo umwete.

6 Kudashyiraho umwanya wo gutura cyangwa uwo gushyigikira umuhanzi

Nubwo mu materaniro abakristo baba batuye, hari abasanga byari kuba byiza cyane iyo mu gitaramo cya Patient hashyirwaho umwanya wo gutanga amaturo na cyane ko ku bakristo ari ihame kujyana ituro mu nzu y’Imana (ahateraniye abantu barimo gusenga). Nubwo hari abantu batemera ibyo gutura mu bitaramo, ntabwo wakwiyumvisha ukuntu igitaramo cyasojwe hatabayeho umwanya wo gushyigikira umuhanzi ku gikorwa cyiza yakoze kuri pasika agakora ku mitima ya benshi ndetse byongeye akaba yari yashyize hanze album nshya yari ikwiye kumurikirwa abantu nabo bakamushyigikira bayigura.

7 Gukoresha iminota myinshi mu kubwiriza

Mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, benshi baba bafite inyota yo kuramya Imana mu ndirimbo. Nubwo ijambo ry’Imana ari ingenzi kuryumva, hari abavuga ko atari byiza gushyiraho umwanya wo kubwiriza mu gitaramo cyo kuramya Imana. Mu by’ukuri kubwiriza birakwiye ndetse hari benshi bifasha mu buryo bw'Umwuka, gusa kuba Apotre Masasu yarakoresheje iminota hafi 40 mu kubwiriza, ntabwo bamwe babyakiriye neza. Abo twaganiriye nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana bavuze ko umubwiriza aba adakwiye kurenza iminota 15 cyangwa 20 yo kubwiriza mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kuko ngo umubare munini uba wazanywe no kumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYA PATIENT BIZIMANA

REBA HANO MU MASHUSHO UKO IGITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ibyo kutatanga amaturo ahubwo yabishimirgwa kuko abagiye mugitaramo barishuye, kandi iyo aturisha me banyamakuru nimwe bambere mwarikubigaya.....
  • mimi7 years ago
    Ubwo ibyinshi ari ibishimwa byari kuba bibabaje ibigawa ari byo byinshi kdi erega nta byera ngo de!
  • Emmy kilolo7 years ago
    Yesu ashimwe bavandi!! nejejwe nokwandika nshima cyane umunyamakuru wanditse iyi nkuru kuko yayandikanye ubwitonzi nubuhanga muburyo butangaje.kbsa nizindi nkuru zigiye zandikwa gutya,itangazamakuru ryakwigarurira imitima yabenshi muburyo bufatika. Sinjya nkunda kuhereza Autosuggestions kunkuru runaka ariko iyi yo kwiyumanganya biranze.nkaba nakunze umutwe yahaye inkuru,,igihimba cyayo ndetse numwanzuro.uwayanditse Imana ikomeze kumwuzuza umwuka wubwenge nubuhanga kdi Imwagure Imuhe numugisha.
  • Princesse7 years ago
    Wow Imana ihabwe icyubahiro kandi courage Kuri patient ,ukomeze utinye Imana izakugeza kure cyane
  • Ben17 years ago
    Patient turamukunda cyane kdi azagera kure muri musikaYE, acisha bugufi kdi yamenye ibanga ryo gusenga, ntanarimwe bitazagenda neza agifata akanya ko gupfukama agasenga. Nanjye nibaza impamvu hadafatwa akanya ko gukusanya inkunga special kumuhanzi dukunda.





Inyarwanda BACKGROUND