Padiri Ubald Rugirangonga, amaze kwamamara mu Rwanda no hanze kubera impano idasanzwe afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere. Yibazwaho byinshi n’abatari bacye, ahanini bitewe n’umwihariko afite mu byo akora.
Ni umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu ariko azenguruka ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi akora uyu murimo wo gukiza abarwayi akoresheje isengesho. Aho bizwi ko uyu mupadiri ajya gusengera, abantu baba ari uruvunganzoka imihanda yose batwaranira kudatangwa n’amasengesho ya Padiri Ubald.
Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955, bivuga ko ubu afite imyaka 61 y’amavuko. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya kuri uyu mupadiri utarangarirwa na benshi ku bw’impano n’ingabire yahawe.
Kuva akiri muto, ubuzima bwa Padiri Ubald bwashinze imizi muri Kiliziya Gaturika
Padiri Ubaldi yabatijwe muri Kiliziya Gaturika ari uruhinja rw’ukwezi kumwe gusa, ni ukuvuga muri Werurwe 1955. Amashuri ye nayo yayize mu bigo by’abiyahe Imana garurika. Abanza yayigiye i Rwabidege kuva mu 1962 kugeza mu 1968 atangira ayisumbuye muri Seminari ntoya i Mibirizi ndetse ayakomereza mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yahungiraga i Burundi.
Ibibazo by’ivangura ry’amoko ntibyamworoheye, dore ko mu mwaka w’1960 byamutwaye umubyeyi we ari we se umubyara, byakomera bikaza gutuma ahungira i Burundi mu mwaka w’1973, akaza kuharangiriza seminari nto. Yaje kugaruka mu Rwanda mu mwaka w’1978, ahita akomeza amasomo ye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, maze ayirangije aza guhabwa ubupadiri tariki 22 Nyakanga 1984, umuhango wabereye iwabo muri Pasuwasi ya Mwezi.
Mu myaka yose amaze ku isi, imyinshi muri yo yari umupadiri
Padiri Ubald yagizwe umupadiri mu mwaka w’1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko, bisobanura ko amaze imyaka 32 yose ari umupadiri, utabariyemo ko yanamaze imyaka itari micye abyigira nyuma yo kumva Imana imusaba ngo anyure muri iyi nzira azayinyuremo yigisha urukundo mu Rwanda. Muri iyi myaka amaze ari umupadiri, yakozemo imirimo myinshi itandukanye kandi ashimwa na benshi kuba yarayikoze neza.
Padiri Ubald yarihiye amashuri abana b’abishe umuryango we muri Jenoside
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994,yabaye Padiri Ubald ari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke, n’ubwo nyuma yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Mushaka, ndetse nyuma anahabera Padiri mukuru kuva mu 1999.
Se yishwe mbere ya Jenoside yo mu 1994 azizwa ubwoko bwe, ndetse icyo gihe nibwo Padiri Ubald nawe yaje guhunga nyuma yo gutotezwa azira ubwoko, ariko akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimusaba kuza kwigisha urukundo abanyarwanda. Mu 1994 nyirizina, Jenoside yavukije Padiri Ubald nyina n’abandi benshi bo mu muryango we, nyamara abamwiciye yaje kubababarira, ndetse arihira amashuri abana babiri; umuhungu n’umukobwa b’abamwiciye umuryango muri Jenoside.
Padiri Ubald avuga ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu buzima bwe kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima, kandi ko icyaha ari gatozi kuburyo ntawe ukwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.
Yashinze icyo yise “Sinodi ya gacaca nkirisitu”
Nyuma yo gutanga urugero agatera intambwe yo kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside, Padiri Ubald yabaye umukangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge muri Diyosezi ya Cyangugu, yigisha abantu kubabarirana no kongera kubana n’ubwo bitari byoroshye. Ni umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu gucengeza mu banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.
Uretse kwigisha abakirisitu muri Kiliziya, Padiri Ubald yanajyaga mu ma gereza, akajya kwigisha abakoze ibyaha kwihana bagasaba imbabazi, hanyuma agahindukira akajya gusaba abiciwe kubabarira ababahemukiye. Uko niko Padiri Ubaldi yashinze icyo yise " Sinodi na gacaca nkirisitu " aho kwirega no gusabana imbabazi byatojwe abaturage bo muri Paruwasi ya Mushaka no muri Diyosezi ya Cyangugu muri rusange.
Impano ye yo gukirisha isengesho abafite ubumuga n’uburwayi budakira imaze kwamamara amahanga
Uretse kuba mu Rwanda hose bimaze kumenywa na benshi ko amasengesho ya Padiri Ubald akiza indwara zananiye abaganga akanavura ubumuga busanzwe budakira, no mu mahanga hirya no hino bamaze kumumenya kuburyo no guhera mu mpera z’umwaka wa 2015 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubirayo muri uku kwezi kwa Gashyantare, akaba agenda akahakorera ibikorwa by’amasengesho benshi bagakira.
Padiri Ubald ufite iyi ngabire yo gusengera abarwayi bagakira, avuga ko iyo arimo gusenga hari ibyo yerekwa, ndetse we akaba aba abireba nk’ureba filime. Gukiza abarwayi ntabyiyitirira, ahubwo avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.
Padiri Ubald asobanura ko ibi byatangiye kuba mu mwaka w’1987, ariko icyo gihe akaba yarasengeraga abantu, hashira igihe bakazajya bamugaruka imbere bamuha ubuhamya ko hari uburwayi cyangwa ubumuga bakize, kandi ko bakiriye mu masengesho ye. Nyuma y’imyaka 4, ni ukuvuga mu mwaka w’1991, nibwo noneho yatangiye kujya abona ayo mashusho, akerekwa uburwayi bwa bamwe ndetse bagataha noneho bakize.
Asobanura kandi ko iyo asenga yerekwa uburwayi abantu batandukanye baba bafite, bamwe bagahita batangira ubuhamya aho ko bakize, abandi bakamushaka nyuma bakamwibwirira ko bakijijwe n’isengesho rye. Indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho ya Padiri Ubald.
TANGA IGITECYEREZO