RFL
Kigali

Ibihembo bya ‘SIFA REWARDS’ bigiye gutangwa ku nshuro ya 5, Rugamba Sipiriyani ari mu bazahembwa-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2017 16:04
2


Ku nshuro ya 5 mu Rwanda hagiye gutangwa igihembo “SIFA REWARDS”, igikorwa kigamije guhemba abantu cyangwa se ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana hagamijwe kubaka Sosiyete Nyarwanda.



Ku rutonde rw’azahembwa Inyarwanda.com ifitiye kopi hariho na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani (Cyprien) watabarutse azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Rugamba Sipiriyani azwi nk'umusizi, umwanditsi w’ibitabo akaba n'umuririmbyi by'umwihariko kugeza ubu benshi bakaba bamufata nk’umuhanuzi.

Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani azahabwa igihembo nk’umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda. Uyu mugabo kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zisingiza Nyagasani.

Résultat de recherche d'images pour "rugamba sipiriyani"

Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani n'umugore we Mukansanga Daforoza

Kuri uru rutonde rw'abazahembwa muri Sifa Rewards 2017 harimo kandi umuryango Women Foundation Ministries ukuriwe na Apotre Mignone Kabera, Bishop Margrete Rwandamura, Radio Rwanda, Prof Rwigamba Balinda  n’abandi. Biteganyijwe ko ibihembo bya Sifa Rewards 2017 bizatangwa tariki 1/10/2017 mu birori bizabera muri Kigali Mariott Hotel.

Ntigurirwa Peter uhagarariye Isange Corporation itegura iki gikorwa, yabwiye Inyarwanda.com ko Sifa Rewards yibanda ku guhemba ibikorwa by’ivugabutumwa ritari iryo ku munwa, riherekejwe n’ibikorwa bifatika biba byarakozwe hatarebwe ku nyungu z’ubikora. Ni muri urwo rwego mu bihe byatambutse hagiye hahembwa abantu batandukanye barimo nka Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Pastor Mpyisi Ezra, Padiri Filepo Ndagijimana, Polisi y’u Rwanda, RGB n’abandi.

Musenyeri Mbonyintege

Muri 2015, Musenyeri Smaragde yashimiwe kuba yarakoranye neza n’itangazamakuru

Peter Ntigurirwa yakomeje atangaza ko kuva iki gihembo cyatangira gutangwa mu 2013 byatanze umusaruro ufatika kuko abagiye bahembwa batanga ubuhamya bw’uko byabongereye imbaraga mu byo bakoraga mu rwego rwo guhindura imibereho y’abanyarwanda muri rusange.

Image result for Peter Ntigurirwa amakuru

Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation

Abajijwe agashya kazaranga iki gikorwa cy’uyu mwaka, yasubije ko kuri iyi nshuro hazahembwa ibyiciro (Categories) 15 bishya bidafite aho bihuriye n’ibyahembwe mu myaka ishize. Yongeyeho ko kandi hagabanijwe umubare w’abahembwa mu rwego rwo kongerera agaciro igikorwa. Ikindi ngo Sifa Rewards 2017 izitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye bikaba byarabaye ngombwa ko iki gikorwa gitegurirwa muri Mariott Hotel kuri iyi nshuro.

Peter Ntigurirwa yasoje atangaza ko iki gikorwa kizaba kuwa 1/10/2017 muri Kigali Mariott Hotel ku isaha ya Saa Cyenda, ahamagararira abanyarwanda kuzakitabira mu rwego rwo guha agaciro izi ndashyikirwa dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu.

DORE URUTONDE RW’ABAZAHABWA IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.

4.Urwego Bank: Ikigo cy’imali cya gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.

7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.

9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).

10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.

Image result for bISHOP mARGRET RWANDAMURA

Bishop Margret Rwandamura umugore we Apotre Rwandamura ni umwe mu bazahabwa igihembo

Sifa Rewards 2017

Apotre Mignone watangije umuryango Women Foundation Ministries

Image result for Korali Seraphim melodies amakuru

Korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru

Image result for Prof Rwigamba Balinda amakuru

Prof Dr Rwigamba Barinda watangije kaminuza ya ULK

Inyarwanda.com turabizeza gukomeza kubakurikiranira hafi iby’iki gikorwa.

Soma Inkuru bijyanye:

AMAFOTO 50 y’ibirori byo gutanga ibihembo SIFA Rewards 2015

AMAFOTO: Hatanzwe ibihembo Sifa Rewards 2016 ku bantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hhhh6 years ago
    Kbsa rugamba cyprien aragikwiye p
  • Bobo6 years ago
    Njyewe ndabona Sifa Award ari amaco yinda gusa, kuki bibanda kubantu bakomeye cyane mu gihugu? ubuse kweli ibyo bihembo bitagira amafaranga ni ibihembo bwokoki? njyewe rwose ibi bintu mwita ibihembo maze kubirambirwa





Inyarwanda BACKGROUND