Korali Holy Nation ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga ikaba imwe muri korali zikunzwe cyane muri Kigali by'umwihariko muri ADEPR, igiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi w'umunyempano Papi Clever na Rev Pastor Masumbuko Joshua uzigisha ijambo ry'Imana.
Ni igitaramo cyiswe 'Ishya Ryera Live Concert' kizaba kuri iki Cyumweru tariki 02/12/2018 kibere kuri ADEPR Gatenga kuva Saa Munani z'amanywa kugeza Saa Moya z'umugoroba. Holy Nation choir imaze igihe kinini yitegura iki gitaramo yateguriye abakunzi bayo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Nk'uko INYARWANDA yabitangarijwe na bamwe mu baririmbyi ba Holy Nation, muri iki gitaramo iyi korali izaba iri kumwe na Papi Clever ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; A i Man y'ukuri, Amakuru y'umurwa, Ugendane nanjye, Narakwiboneye, Nahawe ubugingo n'izindi. Rev Masumbuko Joshua ni we uzigisha ijambo ry'Imana.
Igitaramo Holy Nation choir yatumiyemo Papi Clever
TANGA IGITECYEREZO