Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abanyamadini n’amatorero yo mu Rwanda, inshuti n’abandimwe bagiye babana mu buryo butandukanye na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, ku bafatanye bwabo bose bateguye igitaramo gikomeye kigamije gufasha umuryango wa Kanyamibwa Patrick.
Patrick Kanyamibwa yari umunyamakuru wabaye intangarugero mu mwuga we, akaba kandi yaragiye afasha abahanzi batandukanye, abanyamadini n’amatorero atarobanuye, gufasha abanyamakuru bagenzi be n’abandi banyarwanda bose babashaga gukurikira ibiganiro n’amakuru yatambutsaga, aba bose bakaba bararaye mu gahinda n’amarira akomeye ku itariki ya 10 Nzeri 2014 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka ya moto ikamuhitana.
Patrick Kanyamibwa n'umuryango we ubwo yari akiri muri ubu buzima
Nyuma y’agahinda n’umubabaro abantu batandukanye batewe n’urupfu rwa Patrick Kanyamibwa, habayeho kwishyira hamwe ngo abanyarwanda bose babishoboye batange ubufasha bushobora kugoboka umuryango we dore ko yasize umugore n’umwana umwe w’umuhungu babyaranye, ubufasha buzahabwa uyu muryango bukazaturuka mu gitaramo cy’ivugabutumwa gikomeye kizaba kirimo abahanzi benshi batandukanye.
Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa ntazibagirana mu mitima ya benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga bo mu bihugu duturanye bamukundaga
Ubwo Patrick Kanyamibwa yashyingurwaga, abahanzi benshi bari bahari bifatanya n'umuryango we
Umugore n'umwana basizwe na Patrick Kanyamibwa
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 5 z’uku kwezi gutaha kwa cumi (Ukwakira) 2014 guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, kikazabera i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly ( Ni hafi ya MTN Center, inyuma ya Gorilla Hotel) aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 2000 ari nayo azakusanywa yose agahabwa umuryango wa Nyakigendera Patrick Kanyamibwa.
Muri iki gitaramo, abazakitabira uretse kuba bazaba batanze n’ubufasha, bazanataramirwa n’abahanzi batandukanye nka Tonzi, Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Dudu uzaturuka i Burundi, Korali Iriba yo muri ADEPR, Maranatha Family Choir, Chorale de Kigali, Alarm Ministries n’abandi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO