RFL
Kigali

Hagiye kuba igitaramo gikomeye kigamije gufasha umuryango wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/09/2014 13:14
7


Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abanyamadini n’amatorero yo mu Rwanda, inshuti n’abandimwe bagiye babana mu buryo butandukanye na nyakwigendera Patrick Kanyamibwa, ku bafatanye bwabo bose bateguye igitaramo gikomeye kigamije gufasha umuryango wa Kanyamibwa Patrick.



Patrick Kanyamibwa yari umunyamakuru wabaye intangarugero mu mwuga we, akaba kandi yaragiye afasha abahanzi batandukanye, abanyamadini n’amatorero atarobanuye, gufasha abanyamakuru bagenzi be n’abandi banyarwanda bose babashaga gukurikira ibiganiro n’amakuru yatambutsaga, aba bose bakaba bararaye mu gahinda n’amarira akomeye ku itariki ya 10 Nzeri 2014 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka  ya moto ikamuhitana.

Patarick Kanyamibwa n'umuryango we ubwo yari akiri muri ubu buzima

Patrick Kanyamibwa n'umuryango we ubwo yari akiri muri ubu buzima

Nyuma y’agahinda n’umubabaro abantu batandukanye batewe n’urupfu rwa Patrick Kanyamibwa, habayeho kwishyira hamwe ngo abanyarwanda bose babishoboye batange ubufasha bushobora kugoboka umuryango we dore ko yasize umugore n’umwana umwe w’umuhungu babyaranye, ubufasha buzahabwa uyu muryango bukazaturuka mu gitaramo cy’ivugabutumwa gikomeye kizaba kirimo abahanzi benshi batandukanye.

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa ntazibagirana mu mitima ya benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga bo mu bihugu duturanye bamukundaga

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa ntazibagirana mu mitima ya benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga bo mu bihugu duturanye bamukundaga

Ubwo Patrick Kanyamibwa yashyingurwaga, abahanzi benshi bari bahari bifatanya n'umuryango we

Ubwo Patrick Kanyamibwa yashyingurwaga, abahanzi benshi bari bahari bifatanya n'umuryango we

Umugore n'umwana basizwe na Patrick Kanyamibwa

Umugore n'umwana basizwe na Patrick Kanyamibwa

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 5 z’uku kwezi gutaha kwa cumi (Ukwakira) 2014 guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, kikazabera  i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly ( Ni hafi ya MTN Center, inyuma ya Gorilla Hotel) aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 2000 ari nayo azakusanywa yose agahabwa umuryango wa Nyakigendera Patrick Kanyamibwa.

kanyamibwa

Muri iki gitaramo, abazakitabira uretse kuba bazaba batanze n’ubufasha, bazanataramirwa n’abahanzi batandukanye nka Tonzi, Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Dudu uzaturuka i Burundi, Korali Iriba yo muri ADEPR, Maranatha Family Choir, Chorale de Kigali, Alarm Ministries n’abandi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ndabashyijyicyiye nzabamari
  • 9 years ago
    Imana yita cyane ku mfubyi n abapfakazi.ntibagire ubwoba
  • patrick9 years ago
    nari kuzajyayo yaba ari mu rwanda gusa nabaririmba indirimbo zisanzwe nabo bazategure ikindi kuko nabo patrick yarabafashije.RIP kanyamibwa...abeza ntibaramba koko
  • Iribagiza9 years ago
    Ibi ni byiza m.
  • Kamariza9 years ago
    yo, nukuri tuzaba duhari kandi Imana ibiteho!
  • claudette9 years ago
    RIP Kanyamibwa!
  • Dredge9 years ago
    Yemwe!! Tuzahaba turi bose weee...natwe tushigikire umuryago wa nyakwigendera!! RIP Patrick.





Inyarwanda BACKGROUND