RFL
Kigali

Gracious Gra3ce, impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo 'Wa Musozi'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/07/2018 9:53
1


Marie Grace Imanariyo ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Gracious Gra3ce, ni impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba afite intego yo guhembura imitima y'abantu binyuze mu muziki. Magingo aya yasohoye indirimbo yise 'Wa musozi'.



Gracious Gra3ce atuye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali akaba ari umukristo mu itorero Angilikani (E.A.R Kacyiru). Avuga ko umuziki azawukomeza kuko akunda kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, yabajijwe intego ye mu muziki, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Intego yanjye ni uko uwumva indirimbo atasubira aho yari ari ahubwo yagira ikintu gishya yungutse no kumva hari ahandi Imana imugejeje binyuze mu ndirimbo."

Gracious Gra3ce

Gracious Gra3ce

Ku bijyanye n'umuntu yigiraho byinshi mu muzima bwe, Gracious Gra3ce yagize ati: "Role model wanjye ngira benshi bitewe na category. Harimo maman wanjye kuko mwigiraho byinshi kandi ni umuntu wantoje gukura mu by'umwuka. Undi mu role model ni Oprah Winfrey na Joyce Meyer kuko bombi banyuze muri byinshi bigoye ariko bagakomeza kujya imbere ntibacika intege."

Gracious Gra3ce yatangaje byinshi ku ndirimbo ye 'Wa musozi'

Ubwo yavugaga ku cyamuteye kwandika iyi ndirimbo ye yise 'Wa musozi', yavuze ko yayanditse mu rwego rwo guhumuriza abantu no kubibutsa imbabazi z'Imana. Yagize ati: "Hari igihe umuntu ageramo akumva ko gusenga byanze, kuba imbere y'Imana bikomeye cyangwa se akumva ko Imana yamuretse kubera ibyo yari amazemo iminsi. Akumva ko Imana itacyicaye ku ntebe y'imbabazi."

Gracious Gra3ce

Yunzemo ati: "Nanditse Wa Musozi nibuka ko Imana aho yajyaga ihurira nanjye twakongera tukahahurira. Umusozi w'amasengesho aho Imana iri wabasha kuyisanga (umusozi ushobora kuba ari urusengero, icyumba cyawe,... ) Mbese aho uhurira n'Imana. Rero ni indirimbo ihumuriza abantu no kubibutsa imbabazi z'Imana no kudacika intege zo gusubira gushaka Imana kuko ibasha guhindura amateka."

Gracious Gra3ceGracious Gra3ce

Hano yari yatumiwe kuri Radio Rwanda

UMVA HANO 'WA MUSOZI' YA GRACIOUS GRA3CE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dan5 years ago
    Go high maman guresi, God is the only provider.





Inyarwanda BACKGROUND