RFL
Kigali

Gogo agiye gushyira ku ruhande imwe mu mbogamizi yamukomaga mu nkokora mu gukorera Imana - VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/03/2016 13:57
2


Mahoro Gloria uzwi nka Gogo, umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana , yihaye intego zo kurushaho gukorera Imana nyuma y’uko azaba ashoje amasomo ya kaminuza, imwe mu mbogamizi yatumaga adakora muzika uko abyifuza.



Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise’ Urihariye’, Gogo yatangarije inyarwanda.com ko ari  guhigira kurushaho gushyira imbaraga mu buhanzi bwe.

Yatangiriye muzika ihimbaza Imana mu itsinda

Gogo yatangiye kuririmbira Imana mu mwaka wa 2007, atangirira mu itsinda rya Anointed Vessels. Mu mwaka wa 2013 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye ariko akomeza no kuririmba muri Anointed Vessels. Gogo ahamya ko nubwo itsinda aririmbamo  ryavaho cyangwa rigakomera kurushaho, ntakizamubuza gukomeza gukorera Imana.

Yagize” Mfite umuhamagaro wo kuririmbira Imana nkageza ubutumwa bwiza ku bantu benshi  nta mupaka. Anointed Vessels ndirimbamo n’ubwo yavaho cyangwa igakomera , ntacyampagarika gukorera Imana no kuyihimbaza.”

Gukurira mu rusengero byatumye atinyuka

Abakobwa benshi bafite impano yo kuririmba, bakunda kwitinya, bakananirwa kugaragaza impano bifitemo. Gogo yatangarije inyarwanda.com ko we icyatumye abasha gutera intambwe agatangira kuririmba, ndetse akagera ubwo aririmba ku giti cye, ari uko yakuriye mu rusengero.

Ati “ Si ibintu biba byoroshye ku mukobwa gutangira muzika, ukiririmba ku giti cyawe. Nkanjye icyamfashije ni uko nakuriye mu rusengero, nari menyereye amaso y’abantu, singire isoni, kandi nkumva byashoboka ariko ahanini n’Imana yabimfashijemo kuko kuba umuhanzi si ibintu byoroshye, bisaba imbaraga nyinshi.”

Mu byuryo butamworoheye, muri 2015 yamuritse album ye ya mbere

Ku itariki 19 Nyakanga 2015 nibwo Gogo yamuritse album ye ya mbere’icyo nifuza’  afatanyije na Serge Iyamuremye, Healing worship Team ndetse n’itsinda yatangiriyemo muzika rya Annointed Vessels. Nubwo ngo yabashije kumurika album ariko kuri we ntibyari ibintu bimworoheye kuko yasanze bisaba ubunararibonye n’amafaranga .

Ati  “ Byari bikomeye ariko icy’ingenzi ni uko album nayimuritse. Navuga ko nabifashishijwemo n’Imana kuko kumurika album si ikintu wapfa kwishoboza. Bisaba kuba ubifitemo ubunararibonye, kuba ufite  amafranga ahagije,… ariko byaranshishije kubigeraho.”

Kumurika album byansigiye imbaraga, binyereka  ko hamwe n’Imana burya nta kidashoboka, iyo ushiritse ubwoba ugashyira mu bikorwa icyo wagambiriye.”

Yakunze guhura n’imbogamizi z o gufatanya muzika n’amasomo

Iyo ubajije umuhanzi Gogo imbogamizi ahura nazo mu rugendo yatangiye rwo gukora muzika ihimbaza Imana, agusubiza ko icyamugoye cyane ari uko yakunze gufatanya ubuhanzi bwe n’amasomo ya kaminuza.

Ati “ Uretse muzika, ndi n’umunyeshuri . Niga amasomo ajyanye n’ubwubatsi (Consturction), muri kaminuza y’u Rwanda ,ishami ry’ahahoze ari ishuri ry’ikoranabuhanga(KIST).  Amasomo ubwayo aba agoye , kuyafatanya n’ubuhanzi byakunze kumbera imbogamizi , bigatuma ntabasha gukora umurimo w’Imana uko bikwiriye.”

Gogo kuri ubu ari mu mwaka wa nyuma ndetse muri uyu mwaka akaba aribwo azasoza amasomo ye. Kubwe ngo namara kurangiza kwiga nibwo azabasha gukora cyane no kurushaho gushyira hanze ibihangano byinshi.

Ati “ Muri Nyakanga uyu mwaka nzaba ndangije. Kizaba ari gihe cyanjye cyiza cyo kurushaho gukorera Imana kuko niyo yampaye impano kandi burya ntacyo wanganya kuyikorera no kuyihimbaza. ”

Reba hano amashusho y’indirimbo’Urihariye’ ya Gogo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso8 years ago
    Gogo komerezaho gukorera Imana ntakwicuza kubamo
  • rudahunga jean Paul8 years ago
    Gogo na komerezaho mbere na mbere tugomba gushaka ubwami bw'imana





Inyarwanda BACKGROUND