RFL
Kigali

GBU ULK mu giterane cy'ivugabutumwa cyatumiwemo Shining stars, Healing worship team na Bene Kora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2016 10:50
0


GBU ULK yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Pastor Aron Ruhimbya, Shining Stars, Healing worship team ndetse na Bene Kora. Icyo giterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016 kibere muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kuva isaa cyenda z’amanywa.



Nk’uko Inyarwanda yabitangarijwe n’umuyobozi wa GBU ULK, Lionel yavuze ko icyo giterane gifite insanganyamatsko igira iti “Yaje gushaka uwazimiye” ikaba iboneka muri Matayo 28: 19-20 havuga ngo “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi

Yakomeje avuga ko muri icyo giterane, bitezemo gukizwa kwa benshi ndetse no guhinduka. Yagize ati “Ni igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na GBU ULK, icyo twitezemo ni ugukizwa kwa benshi ndetse no guhinduka kw’abantu.“

GBU ULK

Image result for Shining stars amakuru

Shining stars itegerejwe muri giterane cya GBU ULK

Image result for Healing worship team amakuru

Healing worship team nayo yatumiwe muri iki giterane

REBA INZIRA Z'IMANA YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND