RFL
Kigali

Fortran agarutse i Kigali mu gitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’ yatumiyemo Maggie Blanchard na Dena Mwana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2018 7:29
0


Fortran Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi ariko akaba aba mu Bufaransa aho abana n’umuryango we, agarutse mu Rwanda mu gitaramo ‘Fragrance of Worship Kigali’ akora buri mwaka. Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo agiye kugikorera mu Rwanda.



Igitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’ Fortran agiye gukorera i Kigali, kizaba tariki 1/07/2018 kibere i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo Fortran yateguye ku bufatanye na kompanyi yo mu Rwanda izobereye mu gutegura ibitaramo by’abahanzi ba Gospel, iyo akaba ari Moriah Entertainment Group ikuriwe na Eric Mashukano.

Fortran Bigirimana uzwi cyane mu ndirimbo; Ntaco Nzoba, Amahoro n’izindi, muri iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga, abo akaba ari; Maggie Blanchard wo muri Canada uzwi mu ndirimbo Libere na C’est si bon de louer son nom. Azaba ari kumwe kandi na Dena Mwana wo DR Congo uzwi cyane mu ndirimbo Elombe.

Image result for Fortran Bigirimana inyarwanda

Fortran Bigirimana agiye kugaruka i Kigali

Kwinjira muri iki gitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’, ni 5000Frw ndetse na 10,000Frw. Amatike azatangira kugurishwa mbere y’ukwezi ngo igitaramo kibe, abantu bakazayagura kuri Airtel Money na Mobile Money. Nk'uko twabitangarijwe na Claire S ushinzwe itangazamakuru muri Moriah Entertainment Group, iki gitaramo kizatangira isaa kumi n’imwe z’umugoroba, gusa imiryango ya CLA izaba ikinguye kuva Saa kumi z’umugoroba.

Muri iki gitaramo, Fortran Bigirimana azaba amurika album ye ya gatatu n’amashusho y’igitaramo yakoreye i Kigali muri 2016 (Ntaco Nzoba Live DVD Recorded in Kigali in 2016). Tariki 8/07/2018, Fortran azahita yerekeza i Burundi ku ivuko mu gitaramo ‘Fragrance of Worship Bujumbura’, mu gihe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka azaba ari mu Bubiligi nabwo mu gitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’.

Tariki 16 Nyakanga 2017 ni bwo Fortran yakoreye i Kigali igitaramo 'Fragrance of worship' cyari kibaye ku nshuro ya mbere. Muri icyo gitaramo, Fortran yari ari kumwe na Chris & Laura bagize itsinda EXO ryamamaye ku isi mu muziki wa Gospel by’umwihariko ku bantu bakunda indirimbo za Gospel ziri mu rurimi rw’igifaransa, Olivier Cheuwa wo muri Busuwisi na Gaby Kamanzi wo mu Rwanda. Ni igitaramo cyakoze ku mitima ya benshi. 

Fortran Bigirimana

Igitaramo Fortran agiye gukorera i Kigali n'i Bujumbura

Maggie Blanchard ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Fortran

Fortran agarutse i Kigali mu gitaramo 'Fragrance of Worship'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND