Iserukiramuco ‘Christmas Kids Festival’ ritegurwa na Spiderman Game Center mu rwego rwo kwishimana n'abana mu bihe bya Noheli, rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Kuri iyi nshuro iri serukiramuco ririmo udushya twinshi turimo n'ibihembo.
Christmas Kids Festival y'uyu mwaka izaba tariki 15-16 Ukuboza 2018, ibere i Masaka mu karere ka Kicukiro ahari icyicaro cya Spiderman Game Center yateguye iri serukiramuco. Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center (ikigo cy'imikino n’imyidagaduro by'abana) yabwiye Inyarwanda.com ko muri Christmas Kids Festival 2018 hateganyijwemo udushya tunyuranye ku nshuro ya gatatu y'iri serukiramuco.
Yanavuze ko abana bazitabira iri serukiramuco bazataramirwa na Israel Mbonyi n'abandi bahanzi banyuranye. Muri Christmas Kids Festival 2018 hazaberamo amarushanwa ku bana bazitabira, akaba ari amarushanwa ajyanye no kuririmba, gusoma, kumurika imideri, gushushanya, gusoma n'ibindi. Abana bazahiga abandi bazahabwa ibihembo binyuranye. Mu bihembo bizatangwa harimo; amagare,motoz'abana, ibikoresho by'ishuri n'ibindi bitandukanye. Jovia NKURUNZIZA yagize ati:
Udushya ni twinshi, abana bazataramirwa na Israel Mbonyi n'abandi baririmbyi batandukanye, aba Acrobat, comedians. Harimo amarushanwa atandukanye nko kubyina, kuririmba, modeling, gushushanya, gusoma....Hakaba hateganyijwe ibihembo byinshi bitandukanye birimo amagare, moto z'abana, ibikoresho by'ishuli, imipira yo gukina n'ibindi byinshi cyaneee. Abazitabira ni abantu bose babyifuza ariko abazishyura (entrance) ni abana gusa kuva ku myaka ibiri kuzamura. (Umwana umwe azishyura 5,000Frw). Ababyeyi bazaba bazanye abana, bo bazinjirira ubuntu.
Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center
Israel Mbonyi azataramira abana bazitabira Christmas Kids Festival y'uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO