RFL
Kigali

Apotre Masasu yatunguranye mu gitaramo Gospel Live Jazz cyitanzwemo asaga miliyoni 2 yo gushyigikira Cubaka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2018 11:13
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018 kuri ERC Masoro habereye igitaramo Gospel Live Jazz cyateguwe n'umuhanzi Cubaka Justin umwe mu bahanga cyane u Rwanda rufite mu bacuranga gitari. Ni igitaramo cyakoze ku mitima ya benshi cyane cyane Cubaka.



Muri iki gitaramo Gospel Live Jazz, Cubaka Justin yari yatumiye abahanzi banyuranye barimo; Christian Irimbere, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Shekinah worship team, Gisubizo Ministries na Patient Bizimana. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane mu buryo abantu benshi batacyekaga. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo na Gaby Irene Kamanzi wari umaze igihe agataragara cyane mu bitaramo. 

Cubaka Justin

Apotre Masasu yakoreye udushya twinshi muri iki gitaramo

Apotre Masasu Yoshuwa uyobora itorero Evangelical Restoration church ku isi yatunguranye akora ikintu abanyamadini badakunze gukorera abahanzi bo mu matorero yabo. Yashyizeho umwanya wo gutera inkunga Cubaka Justin, ni uko ahamagara abantu 20 bashaka gushyigikira impano iri muri Cubaka, buri umwe amusaba ko yatanga ibihumbi 100 by'amanyarwanda (100,000Frw). Abo bantu 20 bahise baboneka ako kanya ndetse haboneka n'undi witanze amadorali 100 y'Amerika ndetse we ahita ayishyira. 

Cubaka Justin

Cubaka mu gitaramo cye bwite yise Gospel Live Jazz

Akandi gashya Apotre Masasu yakoze kagatungura abantu ni uko yacinye akadiho abantu bose bagatangara. Yahamagaye abaririmbyi bajya imbere ku ruhimbi (stage), ni uko babyinira Yesu karahava. Apotre Masasu yasirimbye ndetse akora ibidasanzwe arasimbuka cyane, bamwe mu bari mu gitaramo bavuza amashyi y'urufaya, abandi batera za Haleluya na Amen nyinshi. Cubaka hamwe n'abahanzi bose yatumiye bafashije abari muri iki gitaramo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Cubaka Justin yadutangarije ko yakozwe cyane ku mutima n'uko igitaramo cye cyagenze. Twamubajije icyamushimishije cyane, avuga ko yashimishijwe cyane n'isengesho Apotre Masasu hamwe n'abandi bakozi b'Imana bamusengeye. Yagize ati: "Ikintu cyanshimishije cyane ni ya masengesho Apotre (Aravuga Masasu) yansengeye hamwe Pastor Lydia Masasu n'abandi bakozi b'Imana, wa mugisha Apotre yampanuriye ni byo byanshimishije cyane."

Cubaka Justin

Cubaka yashimishijwe cyane no kurambikwaho ibiganza n'abakozi b'Imana

Ku bijyanye n'inkunga yakusanyirijwe mu gitaramo Gospel Live Jazz ku gitekerezo cya Apotre Masasu, Cubaka wateguye iki gitaramo ndetse agatungurwa no gukusanyirizwa inkunga y'asaga miliyoni ebyiri, yatangiye abwira Inyarwanda.com yishimiye iki gikorwa. Ati: "Nacyakiriye neza kandi ndanamushimira (Apotre Masasu), ndanashimira abantu bose bagize icyo batanga kugira ngo bateze imbere umurimo w'Imana. Habonetse 2,140,000 Frw na 100$"

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

cUBAKA jUSTINCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Apotre Masasu hamwe n'umufasha we Pastor Lydia Masasu

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Gisubizo Ministries mu gitaramo cya Cubaka Justin

Cubaka JustinMasasu

Apotre Masasu yafashijwe cyane

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Arsene Tuyi

Cubaka JustinCubaka Justin

Gaby Kamanzi na Patient Bizimana

Cubaka JustinCubaka Justin

Pastor Lydia Masasu

Cubaka JustinCubaka Justin

Pastor Lydia Masasu asuhuzanya na Cubaka Justin

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Cubaka Justin mu gitaramo yise Gospel Live Jazz

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Intumwa y'Imana Masasu

MasasuCubaka Justin

Apotre Masasu yakirigise gitari

Masasu

Ubwo Masasu yasabaga abantu gushyigikira Cubaka bakagura CD 

Cubaka JustinCubaka Justin

Cubaka yasabiwe umugisha n'abakozi b'Imana

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Patient Bizimana yaririmbye mu gitaramo cya Cubaka

Cubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka JustinCubaka Justin

Serge Iyamuremye mu gitaramo cya Cubaka

REBA AMASHUSHO UBWO MASASU YARIRIMBAGA KAKAHAVA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND