Kigali

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’amateka mu kwizihiza Noheli na Yubile y’imyaka 50 - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2015 10:02
5


Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel ya Kigali, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoze igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza Noheli gihurirana n’ibihe barimo byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi korali imaze kuva itangijwe mu Rwanda.



N’ubwo kwinjira byari 10.000Frw ndetse na 5000Frw, iki gitaramo kiswe "CHRISTMAS CAROLS CONCERT 2015" kitabiriwe ku rwego rwo hejuru nk’uko no mu myaka yatambutse byagenze. Chorale de Kigali yongeye kugaragaza ubuhanga bwinshi mu majwi, gukorera kuri gahunda, kuzana udushya, kugira abakunzi benshi n’ibindi. Ibyo byashimangiye ko imyaka 50 imaze, atari imfabusa.

Chorale de Kigali

Aba bana bakorewe umunsi mukuru bahabwa n'impano za Noheli

Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye harimo n’iza Noheli, iririmba n’izindi z’abahanzi bakomeye ku isi zagiye zikundwa nk’iza Michael Jackson. Baririmbye kandi indirimbo z’urukundo mu kwigisha abantu kugira urukundo nyarwo rutagamije ikibi. Izi ndirimbo zose wabonaga, abakunzi babo bazizi bikagaragazwa no kuba bahitaga bahaguruka bakabafasha kuziririmba.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali buri mwaka ikora igitaramo cya Noheli kikavugisha abakunzi bayo

Chorale de Kigali

Benshi bishimiye igitaramo cya Chorale de Kigali

Icyo gitaramo "CHRISTMAS CAROLS CONCERT 2015"cyari kitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Meya w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba washimiye cyane iyi korali kuba yakoze igitaramo cyiza cyamushimishije cyane ndetse agatungurwa bikomeye. Yabemereye inkunga y’ubufatanye mu rugendo barimo rwo kwizihiza Yubile no mu bindi bikorwa bateganya, yagize ati:

Nishimiye cyane iki gitaramo cyanyu mu majwi meza.Ubuhanga mufite mbona mwanakora n’ibirenze ibi, murantunguye.Urwo rugendo tuzarugendanamo. Hano Fidele Ndayisaba yavugaga kuri gahunda bari bamaze gutangaza y’ibirori byabo bikomeje byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ndetse bakaba bari bavuze ko k’ubufatanye n’umujyi wa Kigali bizera kuzabona ahantu hagutse ho gukorera igitaramo, umwaka ushize umujyi wa Kigali ukaba waratangaje ko aho hantu hari gushwakwa.

Fidele Ndayisaba

Meya Fidele Ndayisaba yafashe telefoni ye yifatira amashusho ya Chorale de Kigali kubwo kwizihirwa

Nizeyimana Alex umuyobozi wa Chorale de Kigali yabwiye itangazamakuru ko bafite ishimwe ku Mana kuko ibyo bifuzaga byose byagezweho usibye kuba batangiye bakerereweho gato gusa ngo ntacyo byahungabanyije ku gitaramo cyabo kuko icyo bari bifuje ari ugukora igitaramo cyiza kandi bagataramira abantu benshi.

Yavuze kandi ko bari guteganya kujya no mu ntara z’u Rwanda bagataramira abakunzi babo baherereyeyo batabasha kwitabira ibitaramo byo muri Kigali. Asoza yifurije abanyarwanda bose kuzagira Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2016.

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali yakoze umuziki mu buryo buri Live

Chorale de Kigali

Iki gitaramo kitabiriwe cyane

Chorale de Kigali

Meya w'umujyi wa Kigali yemereye inkunga Chorale de Kigali

Chorale de Kigali

Benshi bifatiraga amashusho y'icyo gitaramo nk'urwibutso

Amafoto: Niyitegeka Christian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAMAHORO Christine9 years ago
    C' était vraiment merveilleux!!!!!!!! Mufite ubuhanga muri muzika pe! Kdi bigaragara ko mwari mwiteguye neza! Keep it up dear brothers and sisters!! May all God blessings be up on you
  • 9 years ago
    wow!!!!!!! u guys u know what to do.u are the best choir in Rwanda
  • emily9 years ago
    That was amazing.i thought I was in heaven keep it up guys.i wish you could do more concerts I will always be there.kuraj vraiment vraiment your voices,organisation,...real professionals.mukomeze mutere imbere.imana ibakomeze.thank you so much for sharing with us your beautiful voices.
  • emily9 years ago
    That was amazing.i thought I was in heaven keep it up guys.i wish you could do more concerts I will always be there.kuraj vraiment vraiment your voices,organisation,...real professionals.mukomeze mutere imbere.imana ibakomeze.thank you so much for sharing with us your beautiful voices.
  • emily9 years ago
    That was amazing.i thought I was in heaven keep it up guys.i wish you could do more concerts I will always be there.kuraj vraiment vraiment your voices,organisation,...real professionals.mukomeze mutere imbere.imana ibakomeze.thank you so much for sharing with us your beautiful voices.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND