RFL
Kigali

Bishop Rugagi uherutse gutangaza ko agiye kujya azura abapfuye yikomye abavuga ko akoreshwa na satani

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2017 14:08
3


Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda, akaba yaramamaye mu gukora ibitangaza, yamaganiye kure abantu bavuga ko ibitangaza akora abikoreshwa na satani. Yanahamije ko hari igihe abantu bose bazamwemera.



Bishop Rugagi Innocent mu minsi ishize yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye. Ubwo yari avuye i burayi yatangaje ko azanye izindi mbaraga nyinshi ndetse iyo nkuru yatambutse hano ku Inyarwanda.com. Bamwe mu batavuga rumwe ku bitangaza Bishop Rugagi akora, bavuze ko n'ubundi hari imbaraga zimukoresha ibitangaza ndetse abatari bacye bakavuga ko izo mbaraga ari iz'umwijima. Aba bose ariko kimwe n'abantu batemera ibitangaza Bishop Rugagi akora, bahawe igisubizo na nyiri ubwite (Bishop Rugagi) ababwira ko hari igihe kizagera abatamwemera bose bakemera ibitangaza akora. 

Bishop Rugagi yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye

Nkuko Inyarwanda tubikesha urubuga rw'itorero Redeemed Gospel church, aya ni amagambo yagarutsweho na Bishop Rugagi Innocent ubwo yari mu materaniro kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ugushyingo 2017, aho yavuze ko atari ngombwa ko abantu bose bemerera icyarimwe ibyo akora, ahubwo uko ibihe bizajya bigenda byicuma bizagenda biza n’abataremera bakazemera.

Image result for Bishop Rugagi Innocent

Bishop Rugagi avuga ko agiye kujya azura abapfuye

Bishop Rugagi Innocent yagarutse ku bantu bavuga ko yaba akoreshwa n’imbaraga z’umwijima, asobanura ko ntaho satani yigeze yirukana satani mugenzi wayo ndetse ko hamwe n’ibitangaza Imana izakomeza kumukoresha abantu bazagenda bemera gahoro gahoro. Yagize ati:

Sinshaka ko abantu bose banyemerera icyarimwe, hoya rwose, ndifuza ko bigenda gahoro gahoro, kuko uko haje abahakanyi benshi Imana nayo irushaho gukomeza kunkoresha ibitangaza bitandukanye. Abahakana nibakomeze bahakane rero ntacyo bitwaye. Igihe nikigera umwe kuri umwe azajya agenda yemera.

Itangazamakuru ngo rimufasha kubona benshi bahuruzwa n'ibitangaza

Bishop Rugagi yakomeje avuga ko iki ari igihe cyo gukora cyane ndetse agakorera ku mugaragaro, ahabona cyane, uko itangazamakuru rikomeza kumuvugaho, ngo ni ko n’abantu benshi baza baje kumureba hanyuma Imana ikahabafatira, abenshi bagakizwa, abandi bafite ibibazo bitandukanye bakabona ibisubizo, ababuze urubyaro bakabyara, ababuze inyishyu bakayibona,….hanyuma abantu bose bakamenya Imana imukoresha. Yashimiye itangazamakuru ko rimufasha mu ivugabutumwa. Yagize ati:

Ibi kandi ni uburyo bwiza bwo kuvuga ubutumwa kuko n’ubwo waba wanditse ibitaribyo unsebya, bituma abantu baza ari benshi baje kureba uwo mugabo baharabitse, yahagera agafatwa n’umwuka w’Imana akihana ibyaha akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, Yarangiza akagenda wenyine ari umutangabuhamya yamaze kumenya Imana nkorera iyo ariyo. Si ngombwa rero ko abantu bose banyemerera icyarimwe, hoya bizagenda biza nta kibazo. 

Image result for Bishop Rugagi Innocent inyarwanda

Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theben6 years ago
    nones uyumugabo azazura abantu yabaye yesu cyangw nihatarii da abantu biwacu gitwaza we ko atavuga
  • 6 years ago
    ni dange kabisa
  • TWIRINGIYIMANA jean pierre6 years ago
    uwo mugabo aratubeshya kabisa .ese ni iki cyemeza ko ari ukuri. tubitege amaso nibyimeruka.





Inyarwanda BACKGROUND