RFL
Kigali

Bidasubirwaho Sinach waririmbye 'I Know Who I Am' agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/02/2018 21:50
0


Hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko Sinach waririmbye 'I know who I ma' agiye kuza mu Rwanda, gusa hakabura uwemeza aya makuru. Kuri ubu byamaze kwemezwa ko Sinach umwe mu bahanzi bakomeye ku isi mu muziki wa Gospel agiye kuza mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2018.



Umuhanzikazi Sinach wo muri Nigeria ufite izina rikomeye ku isi mu muziki wa Gospel, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel akaba umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Evangelical Restoration church i Masoro.

Sinach yatumiwe mu gitaramo Easter Celebration concert kizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2018. Easter Celebration concert ni igitaramo kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda dore ko kiba muri mwaka, aho abakristo bagahurizwa hamwe na Patient Bizimana bagahimbaza Imana bizihiza izuka rya Yesu Kristo. 

Image result for Sinach artist news

Sinach ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba kuri Pasika

Amakuru y'uko Sinach agiye kuza mu Rwanda yemejwe na Patient Bizimana wabihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuri uyu wa Kabiri tariki 27/02/2018 akavuga ko ari we yatumiye mu gitaramo asanzwe akora kuri Pasika. Patient Bizimana yakomeje avuga ko Sinach azagera mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2018 akazazana n'itsinda ry'abantu 12.

Easter Celebration concert 2017

Patient mu gitaramo aheruka gukora kuri Pasika yo muri 2017

Sinach umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bakunzwe cyane muri Afrika no ku isi, ni ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda. Benshi mu banyarwanda bakunda cyane indirimbo ze aho usanga usanga zikoreshwa mu nsengero no mu tubyiniro. Patient Bizimana atumiye Sinach nyuma y'abandi bahanzi bakomeye amaze gutumira mu Rwanda aho twavugamo Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo na Marion Shako wo muri Kenya waje mu Rwanda muri Easter Celebration concert yabaye umwaka ushize ikabera muri Kigali Convention Centre. 

Ubusanzwe amazina ye ni Osinachi Kalu Joseph akaba zwi cyane nka Sinach mu muziki. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yashakanye na Joe Egbu. Ni umuhanzikazi, umwanditsi akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Believers Loveworld International ryo muri Nigeria igihugu yavukiyemo ndetse akaba ari nacyo atuyemo kugeza n'uyu munsi.

Image result for Sinach artist news

Sinach imbere y'abanyamakuru

Mu muziki, Sinach amaze gutwara ibihembo byinshi cyane. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 32, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed' , 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive' n'izindi.

Udushya 10 twaranze igitaramo Patient Bizimana yakoreye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre

Patient Bizimana

Kigali Convention Centre yarakubise iruzura mu gitaramo Patient yakoze umwaka ushize

REBA HANO 'I KNOW WHO I AM' YA SINACH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND