Serugo Ben na Mbanza Chance, ni umugabo n’umugore bishyize hamwe bakora itsinda. Bombi ni abaririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries. Kuri iki Cyumweru tariki 20/05/2018 Ben na Chance bafite igitaramo kigomba kubera muri Kigali Serena Hotel.
Muri iki gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru, Ben na Chance bagiteguye mu rwego rwo kumurika album yabo ya mbere bise 'Izina rya Yesu Rirakomeye'. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship team na Alarm Ministries.
Iki gitaramo 'Izina rya Yesu Rirakomeye album launch' kizatangira Saa kumi z'umugoroba, kwinjira ni 10,000Frw, 5,000Frw na 3,000Frw mu myanya isanzwe. Usibye izi ndirimbo zigize album ya mbere bagiye kumurika, Ben na Chance bavuga ko bafite indirimbo nyinshi zirenga 100 zitari zatunganywa muri studio.
Ben na Chance ni 'Couple' yiyemeje gukora itsinda
Igitaramo Ben na Chance bateguye
TANGA IGITECYEREZO