RFL
Kigali

Overcomers na Bene Kora bateguye igiterane cy'iminsi itatu batumiyemo abakozi b'Imana batandukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2018 8:44
0


Overcomer's Assembly, ni Minisiteri y'urubyiruko igamije ku byutsa no kongera inyota yo kumenya Imana mu bana bakiri bato binyujijwe mu kwigisha, kuramya no kugirana ubumwe muri Kristo. Kuri ubu yateguye ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana kuwa 17-19 Kanama 2018 kuri Assemble de Dieu ku Kimihurura.



Eagles conference iba buri mwaka by’umwihariko iy’uy’umwaka wa 2018 ikaba izabera mu Rwanda kuwa 17-19 Kanama kuri Assemble de Dieu ku Kimihurura. Ibikorwa ikora harimo amahugurwa ku rukundo nyarwo, inyigisho kuri Adamu wa mbere (umuntu mu cyaha) ndetse na Adamu wa kabiri (umuntu muri Kristo).

umurayam

Emmanuel Festus Jartu washinze Overcomer's Assembly

Overcomers Assembly, ni Minisiteri yatangiye mu mwaka muri 2012. Itangirira kandi itangizwa n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’Ashesi (Ashesi University) n'ishuri riherereye muri Ghana. Iyi Minisiteri ni iy’amadini yose (Mpuzamatorero) kandi ikanaba n’impuzamahanga by’umwihariko ko yavukiye mu ishuri ryakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iminsi uko igenda ishira, Iyi Minisiteri nayo yagiye ikura kandi ikomeza no kwagura ibikorwa byayo muri Ghana ndetse no hanze yaho hagamijwe gushaka uburyo urubyiruko rwashyirahamwe mu gukorera Imana no kumenya birambuye ibyerekeye iyi Minisiteri.

Julia uri mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo Overcomer’s Assembly yateguye kizarangwa n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana ifatanyije na Sons of Korah isanzwe ikora ivugabutumwa hano mu Rwanda. Yavuze ko Sons of  Korah iyobowe n'abahungu babiri aribo: Servant Gabriel Dubier na Servant Mugisha Jackson. Ati “Batangiye muri 2014. Mu Rwanda gusa bahafite urubyiruko rungana na 612 muri Kigali gusa. Bateranira PEFA - i Gikondo akaba ari naho office yabo ibarizwa.”

Iki gitaramo kizaba kirimo abaramyi nka: Dinah Favour, Arsen Tuyi,  Sano Olivier. Abazabwiriza ni: Minister Emmanuel Jartu (Sierra Leone), Minister Emmanule Ampadu ( Ghana), Servant Dubier Gabriel (Rwanda), Servant Jackson Mugisha (Rwanda) Prophet Daniel Twum (Gambia).

igir

Iki gitaramo kizatangira tariki ya 17-19 Kanama 2018

Image result for Umuhanzi Arsene Tuyi inyarwanda

Umuramyi Arsene Tuyi yatumiwe mu gihimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND