RFL
Kigali

Arsene Tuyi yasohoye indirimbo nshya 'Bye bye dry season' ihumuriza abari mu bihe byose bitagenda neza-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2018 18:54
1


Umuhanzi Arsene Tuyi uherutse gukora igitaramo yamurikiyemo album ye ya mbere yise 'Umujyi w'amashimwe' cyitabiriwe na Apotre Yoshuwa Masasu wamwatuyeho kuzagera kure mu muziki we, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Bye bye dry season.



Iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'icyongereza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Arsene Tuyi yadutangarije ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko mu mazi maremare Imana yahaciye inzira. Yagize ati:"Dry season ni ibihe byose bitagenda neza. Ni nk'ubuhanuzi umuntu yakwihanuriraho ndetse akanizera, bishoboka ko byaba ari ingoyi cyangwa ikindi kintu cyose. Message nifuzaga gutanga ni ukwibutsa abantu ko mu mazi maremare Imana yahaciye inzira, ko ari igihe cyo gushyira iherezo ku bituma batambuka inyanja iyo ariyo yose, ubundi bakambuka kuko kubaho kwe kuri hose." 

Incamake ku mateka ya Arsene Tuyi ugiye kumurika album ye ya mbere

Arsene Tuyi yahawe umugisha wo gukurira mu nzu y’Imana, aho usanga mu buto bwe yarajyaga mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru (Sunday school) muri ADEPR ari naho yatangiriye kuririmba muri korari y’abana. Mu busore bwe yatangiye guteranira mu itorero ry’isanamitima (Evangelical Restoration Church) muri paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari naho akiri kugeza ubu. Aha muri iri torero yakoreye umurimo w’Imana muri Shining Stars na Shekinah Worship team, kubw’ubuntu bw’Imana akaba ari umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana bahesha umugisha benshi. Uyu muramyi kandi ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Yamenyekanye cyane nyuma yo gutwara Groove Award

Muri 2016, Arsene Tuyi ni bwo yatangiye neza kuba umuhanzi ku giti cye mu gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse akomeza no kugenda atera imbere mu buryo bw’umwuka n’ikinyamwuga aho wasangaga akomeza kwiga ibicurangisho bimwe na bimwe nka gitari ndetse no kwiga inyigisho z’abigishwa ba Yesu Kristo mu ishuri ryitwa 'Bible Communication Center (B.C.C)' akaba yarazisoje muri 2017. Mu mwaka kandi wa 2016 ni ho Arsene Tuyi yahawe igihembo na Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane muri 2016.

Arsene Tuyi yagiriwe ubuntu bwo kwandika ndetse no kuririmba indirimbo nyinshi ariko izo dusanga kuri album ye ya mbere aherutse kumurika ni: Uri mwiza, Wampaye umudendezo, Uri mwiza, Christ lives in me, Icyaremwe gishya, Amagufwa yumye, Calvary, Wagize neza n’Umujyi w’amashimwe ari nayo yitiriwe Album ye ya mbere. Amagambo y’indirimbo ze azwiho kubaka imitima ndetse n’indirimbo ze zikifashishwa mu kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zimwe na zimwe.

Image result for Umuhanzi Arsene Tuyi inyarwanda

Umuramyi Arsene Tuyi

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'BYE BYE DRY SEASON' YA ARSENE TUYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvette5 years ago
    Awww Mbega byiza!!! Arsene rwose ndakwibuka muri secondaire p ntawakekaga ko ufite impano ikze gutya Imana ikomeze intambwe zawe.coup de chapeau mon frere





Inyarwanda BACKGROUND