RFL
Kigali

Amerika: Xavier Nurukundo yatangiye umuziki acuranga idebe, ubu amaze kugera ku ndoto ze-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2017 14:01
1


Xavier Nurukundo ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarakunze umuziki akiri umwana muto ubwo yavuzaga idebe arimo gukorera amanota mu mashuri abanza. Magingo aya amaze kugera ku nzozi ze zo kuba umuhanzi ndetse kuri ubu akaba agiye kuzuza Album ya mbere.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Xavier Nurukundo yadutangarije byinshi ku buzima bwe mu muziki avuga ko bwatangiye cyera cyane ndetse ngo siyamenya imyaka yari afite, gusa akaba yaratangiye kwiyumvamo impamo yo kuririmba by’umwuga ari mu wa gatanu w’amashuri abanza. Yakomeje agira ati “Ubwo nashingaga Band yo kuririmba dukorera amanota, ni njye wayoboraga, abandi bagacuranga ariko icyo gihe twacurangaga amadebe, hari hagezweho umuhanzi witwaga Mr Nice twasubiragambo indirimbo ze mu gukorera amanota.“

Xavier Nurukundo avuga ko ageze mu mashuri yisumbuye aho yigaga muri St Joseph i Kabgayi yabikomeje ariko icyo gihe akaba atari yakakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we, gusa ngo yakundaga Imana cyane. Yagize ati "Nyuma yo gukizwa, nagiye mbyina muri Drama team zitandukanye muri St Joseph rimwe na rimwe nkigisha kubyina nayo yari impano yanjye, ubwo najyaga kwiga mw’ishuri i Rwamagana ryitwa Agahozo Sholom youth village ni bwo impano yanjye yazamutse cyane ubwo naririmbaga mw’itsinda ryitwaga The Braves ry’abasore bane dukora live music, nagiye ndirimba ahantu hatandukanye naje kwinjira mu itsinda rikina amakimamico ryitwa Mashirika rikorera i Kigali aho impano yo kuririmba yarazamutse cyane nagiye mbona amahirwe atandukanye n’ahantu hatandukanye nagiye ndirimba ariko nari ntarerura neza ngo nkorere Imana byuzuye."

Xavier Nurukundo

Xavier Nurukundo avuga ko ari kuzuza Album ye ya mbere mu gihe yatangiye umuziki acuranga idebe

Muri urwo rugendo Xavier Nurukundo yagiye akora rwo kugerageza gukoresha impano yo kuririmba hari icyo yumvaga abura cyatumaga adashobora gutera imbere nk’umuhanzi ku giti cyanjye, kuko icyo Imana yari yaramuhamagariye kwari ukuyikorera. Yunzemo ati Mu ndirimbo nandikaga zose wasangaga zerekeza ku byiza Imana igenda idukorera iminsi yose.

Xavier yabwiye Inyarwanda.com ubuzima bw’umuziki we akigera muri Amerika, yagize ati:

"Nkigera hano muri Amerika ni bwo nafashe umwanzuro we kwerura nkakorera Imana birambuye, natangiye kuririmba muri korali aho nsengera ndi umuyobozi w’indirimbo (choir leader), nuko ntangiza Ministry yo kuririmba no guhimbaza yitwa 3 Hills To Worship igizwe nanjye,Chantal, hamwe na Claude ari yo Family yanjye twishyizehamwe dutangiza iyi Ministry mu rwego rwo gufasha abantu benshi kwegerana n’Imana tubinyujije mu kuririmba no guhimba n’ibindi bikorwa byinshi tugenda dukora hano n’ibindi byinshi bizaza."

Xavier Nurukundo

Xavier arashima Imana yamufashije kugera ku nzozi ze

Gukorera umuziki muri Amerika ngo ntibyoroshye, kubw’amahirwe we yabinye studio izajya imufasha

Xavier yagize ati “Ariko kubera Studio zikora indirimbo hano bitoroshye kuzibona, ni yo ubonye iba ihenze ni muri urwo rwego twahisemo kubaka studio yacu bwite izajya idufasha gukora Music igihe cyose tubyifuje twayise STEP IN Record ikaba ifite ibikoresho byose bishoboka bya muzika, ndetse na Producer ari nawe wakoze iyi ndirimbo ya mbere dusohoye yitwa Ku gicaniro, izaba iri kuri Album turi gukora.”

Xavier avuga ko yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire

Yagize ati “Dufitanye imishinga kandi itandukanye n’abahanzi batandukanye, harimo Aline Gahongayire dufitanye indirimbo iza gusohoka vuba. Indoto mfite ndetse n’izo bagenzi banjye duhurijeho ni ugukorera Imana tuyobora benshi mu migambi y'Imana, kuko ubwami bw’Imana bukeneye abazabuturamo, nta bandi uretse twebwe ndetse n’abandi bose tuzasobanurira ibyiza biri mu kumenya no gusobanukirwa ubwami bw’ijuru, twumva ari inshingano zacu ku rwanirira ubwami bw’Imana, kuko Satani atifuza ko iy’isi imenya agakiza, twe turiho ngo tumunanize.”

UMVA HANO KU GICANIRO YA XAVIER NURUKUNDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbera7 years ago
    wow Imana ishimwe ko Xavier asigaye aririmbira Imana ndamwibuka muri st joseoh akiri muto gusa yarazi kuririmba cyane





Inyarwanda BACKGROUND