RFL
Kigali

Amerika: Romulus Rushimisha yasohoye indirimbo nshya y'ubukwe yise 'Leo ni shangwe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2017 20:34
0


Umuhanzi Romulus Rushimisha utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba aherutse guhabwa igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 nk'umuhanzi ukorera muzika hanze y'u Rwanda wakoze cyane, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y'ubukwe.



UMVA HANO 'LEO NI SHANGWE' YA ROMULUS RUSHIMISHA

Romulus Rushimisha wari ishyiga ry'inyuma muri Rehoboth Ministries, gusa kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye, yasohoye indirimbo nshya y'ubukwe yise 'Leo ni shangwe'. Ni indirimbo iri mu ndirimo eshatu arizo; Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igiswahili. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Romulus Rushimisha yavuze ko yanditse iyi ndirimbo kugira ngo abakristo bajye bayikoresha mu bukwe kuko yari amaze kubona indirimbo za Gospel zikoresha mu bukwe ari nke. Yagize ati: 

Muri make nayanditse nshaka ko abantu bajya bayikoresha mu occasion y'amakwe kuko indirimbo z'amakwe za Gospel zikunze kuba nkeya ugasanga mu makwe y'abakristu abantu bakunze kwifashisha zimwe mu ndirimbo za secular. None bintera kugira umutwaro wo kwandika indirimbo ya Gospel kandi abantu bakabyinira Imana ku byo yabakoreye.

Romulus Rushimisha

Romulus Rushimisha ukorera umuziki muri Amerika

UMVA HANO 'LEO NI SHANGWE' YA ROMULUS RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND