RFL
Kigali

Amerika: Idini rya shitani ryajyanye mu butabera urukuta rwa Twitter

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 14:02
1


Lucien Greaves washinze idini rya Shitani yaregeye komisiyo irwanya ivangura urukuta rwa Twitter. Iri dini riri mu mujyi wa Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinja Twitter ivangura rishingiye ku myemerere ryatumye ribuzwa gukoresha uru rukuta nk’abandi bose.



Nyuma y’aho urukuta rwa Twitter rufunze konti y’iri dini ryiyita irya Shitani ndetse na konti ya Twitter ya Lucien Greaves umuyobozi w’iri dini igafungwa, Lucien Greaves yahisemo kwitabaza inzego z’ubutabera asaba kurenganurwa. Lucien Greaves uyobora idini rya Shitani avuga ko we n’abayoboke be bakorewe ivangura rishingiye ku myemerere agashimangira ko nka Twitter ikwiye kumenya ko ibi ari icyaha gihanwa n’amategeko hirya no hino ku isi.

Lucien Greaves next to a nine-foot statue of the goat-headed idol Baphomet at the headquarters of the Satanic Temple in Salem, Massachusetts.

Lucien Greaves umuyobozi w'idini n'ikibumbano cya Shitani ye

Lucien Greaves wagejeje ikirego cye muri komisiyo ishinzwe kurwanya ivangura ya Leta ya Massachusetts, avuga ko nta cyaha yakoze ndetse yewe nta n’imvugo nyandagazi zigeze zikoreshwa kuri izi nkuta za Twitter zombi bityo kuba izi konti zarafunzwe ari ivangura rishingiye ku myemerere yakorewe. Urukuta rwa Twitter rutatangaje byinshyi, rwabwiye itangazamakuru ko hagikorwa iperereza ku byaha byo kugumura no kubiba urwango mu banyamerika iri dini rya Shitani rishinjwa.

Image result for satanic temple

Ikirango cy'idini rya Shitani

Iri dini rya shitani rivuga ko rigamije gukurikiza imigenzo ryise iya shitani ndetse no guhirimbanira uburenganzira bwa shitani. Kuri ubu icyicaro gikuru cyaryo kiri mu mujyi wa Salem muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora abakurikiranira hafi iby’imyemerere y’iri dini ryiyita irya Shitani bavuga ko iri dini rishaka kumvikanisha ubusabe bwa bamwe. Iri dini rya Shitani ryumvikana kenshi ryamagana imikoranire hagati ya leta zitandukanye n’amadini ndetse ikanamagana gusora kw’amadini. Iri dini rimaze imyaka 6 rishinzwe.

Image result for praying people in satanic temple

Imyambaro ikwiye y'umuyoboke w'idini rya Shitani uboneye

Source:The washington post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    birakaze





Inyarwanda BACKGROUND