RFL
Kigali

Pastor Felix Gakunde uyobora Zion Temple Rubavu yifuriza abaririmbyi be 'Asaph' kuba ibyamamare ku isi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2018 17:01
0


Pastor Felix Gakunde ni umuyobozi wa Zion Temple Rubavu akaba ari nawe uhagarariye amatorero ya Zion Temple mu ntara y'Uburengerazuba. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Felix Gakunde yadutangarije ko abaririmbyi be abifuriza kuba ibyamamare ku isi.



Pastor Felix Gakunde yatangaje ibi tariki 18 Gashyantare 2018 ubwo Asaph Rubavu yizihizaga isabukuru y'imyaka 14 imaze mu murimo w'ivugabutumwa. Ni mu gihe Pastor Felix Gakunde nawe icyo gihe yizihizaga isabukuru y'imyaka 14 amaze ayobora itorero Zion Temple Rubavu ndetse n'imyaka 14 amaze ari umupasitori. Inyarwanda yamubajije icyo yifuriza abaririmbyi ba Asaph batangiranye umurimo w'Imana adusubiza muri aya magambo:

Ibyo mbifuriza ni uko baba ibyamamare kuko urazi ko umuziki uyu munsi ni wo ukuriye isi, noneho abantu bave hanze baze mu rusengero bakurikiye wa muziki na none nibahura n'ijambo bizabahindure. Kuko intego yacu ni uguhindura abantu tubavana mu byaha tubajyana mu bwami bw'Imana. Hamwe rero na Asaph nk'abaririmbyi, nk'abana banjye ngize amahirwe bakomera, batera imbere mu muziki noneho iyi miziki yo hanze (secular music) byanashoboka ikajya hasi, iy'Imana (Gospel) ikajya hejuru. 

Casmir Jimmy umuyobozi wa Asaph Zion Temple Rubavu yabwiye Inyarwanda ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana kuba bamaze imyaka 14 bakora umurimo wayo. Pastor Felix Gakunde nawe umaze imyaka 14 ari pasiteri ndetse ari n'umuyobozi wa Zion Temple Rubavu, yabwiye Inyarwanda ko ashimira Imana yashoboje abaririmbyi bagize Asaph. Pastor Felix Gakunde yadutangarije ko mu myaka itanu iri imbere abifuriza gutera imbere mu muziki bakaba ibyamamare. 

VIDEO: Asaph ya Zion Temple Rubavu bizihije isabukuru y'imyaka 14 bashima Imana n'umushumba wabo wabareze neza

Asaph Rubavu yifurizwa na Pastor Felix Gakunde kuba ibyamamare

REBA HANO PASTOR FELIX GAKUNDE AVUGA KO YIFURIZA ASAPH KUBA IBYAMAMARE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND