Pastor Gakamuye Innocent uyobora Hope in Jesus Ministries
Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 4. Pastor Gakamuye Innocent uyobora Hope in Jesus Ministries ubwo yavugaga impamvu bagiye gukora ku nshuro ya kane iki giterane bise Ebenezer Revival Conference, yagize ati: "Iki ni igiterane ngarukamwaka twifuza ko haba ububyutse mu itorero rya Kristo, icyaduteye kucyita iri zina ni uko twifuza ko abantu bazamurwa dushingiye ahantu hatandukanye Imana yagiye ibakura ndetse n'aho igejeje itorero."
Uretse abavugabutumwa batumiwe muri iki giterane hazaba hari n'abaririmbyi batandukanye nka Gisubizo Ministries, True Promises Ministries, Abayuda Worship Team, Glory of God Worship Team, Bosco Nshuti ndetse na Papy Clever. Twabibutsa ko igiterane kizaba taliki ya 5-12/08/2018. Bazajya batangira Saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro (16h00 Pm-20h00 Pm). Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Igiterane cyateguwe na Hope in Jesus Ministries
TANGA IGITECYEREZO