RFL
Kigali

Korali Amahoro yateguye igitaramo 'Amahoro Iwacu Celebration 2017', baranateganya kubakira inzu umuturage utishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 10:59
0


Korali Amahoro yateguye igitaramo yise 'Amahoro Iwacu Celebration 2017' mu rwego rwo gukomeza umurongo bihaye wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka amahoro arambye. Aba baririmbyi banateganya ibikorwa binyuranye birimo no kubakira inzu umuturage utishoboye.



Imyaka 23 irashize Korali Amahoro itangiye umurimo wo gutanga ubutumwa bw’amahoro ibinyujije mu bikorwa binyuranye birimo n'ibitaramo bikomeye yise’’Amahoro Iwacu Celebration’’. Perezida wa Korali Amahoro, Ntakirutimana Zacharie, yabwiye itangazamakuru ko iyi Korali kuva muri 2014 yatangije ibi bitaramo mu ntego yo kwimakaza umuco wo gusigasira amahoro n’ibindi byiza byinshi Imana igenda igeza ku Rwanda n’itorero muri rusange.

Ibi byose bikorwa binyuze mu nzira yo gushimira Imana intambwe imaze gutewa, no gukomeza gusabira i gihugu umugisha. Korali Amahoro yibanda ku gushimangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda biyemeje kunyuramo, ikabikora ibinyujije mubikorwa binyuranye birimo: Amahugurwa, ibiganiro mbwirwaruhame, ibikorwa bifatika by'urukundo, n'ibindi nk’ibyo nyuma bigasozwa n'ibitaramo binini byiswe “Amahoro Iwacu Celebration”.

Yakomeje avuga ku mateka ya Korari Amahoro. Yerekanye ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata1994, bamwe mu bari abaririmbyi bakoreraga uwo murimo mu Itorero ADEPR Remera, bishwe nabateguye Jenoside ndetse bakayishyira no mubikorwa, abandi bake bashoboye kubona amahirwe yo guhungira muri Stade Amahoro, ndetse abandi na bo bahungira mubihugu binyuranye duhana imbibi. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, abari basigaye bake barisuganije bakora Korali imwe ariyo nyuma gato yaje guhabwa izina rya korali AMAHORO kandi ihabwa ubutumwa bwihariye bwo gutanga ubutumwa bw'amahoro n'ihumure.

Amahoro choir

Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera

Ntakirutimana Zacharie avuga ko uko iminsi yagiye ishira bakomeje uwo murimo bahawe wo gutanga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino mu bice binyuranye by'igihugu cyacu. Nk'uko twese tubizi mu bufatanye bw'inzego zinyuranye, u Rwanda rwagiye rwiyubaka haba mu rwego rw'umutekano n'amahoro, iterambere, n'ibindi. Abanyarwanda benshi bakomeje gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere byo mu mutima, kwihana no gusaba imbabazi by'ukuri binyuze mu bihangano bya Korali Amahoro ndetse no mu bitaramo  nk’ibi bityo iyi Korali itangira gutumirwa hirya no hino mu gihugu mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bw’ amahoro n'ihumure bifasha abanyarwanda kugira icyizere cy'ejo hazaza n'ibyiringiro by'ubuzima bwiza.

Nyamara ariko aho Korali Amahoro yagiye ikorera ibikorwa nk'ibyo by'ivugabutumwa mu ndirimbo mu gihe amahoro yari akiri make mu gihugu ndetse hariho n'ibikomere byinshi, byabaye ngombwa ko indirimbo zongerwamo inyigisho z'isanamitima, ubuhamya bw'ihumure mu rugendo rwo gukira no kwiyubaka mu gihe abantu benshi basaga nkaho nta cyizere cyo kubaho bari bafite. Korali Amahoro yishimira ko aho banyuze hose batanga ubu butumwa bagiye babona ubuhamya bufatika bw'uko abantu bagiye bagarura icyizere cyo kubaho n'ibyiringiro by'ubuzima bw'ejo hazaza.

Uyu mwaka iki gitaramo kigarukanye imbaraga zikomeye aho kizarangwa n’ibikorwa by'urukundo na gahunda zinyuranye zigamije gushimangira amahoro arambye, gushima Imana ku byiza imaze kutugezaho ndetse no kuyisaba gukomeza kutwubaka, kuduha ibyiza bibereye buri munyarwanda no gukomeza gusohoza amasezerano y'ibyiza byose yavuze ku gihugu cyacu. Mu buryo bw'umwihariko hashyizwe imbaraga mu gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside.

Harimo ibikorwa binyuranye byo gusigasira umuco w'amahoro, n'ibikorwa bifatika nko kubakira inzu uwarokotse Jenoside, ibiganiro n'inyigisho hanakorwe ibitaramo bikomeye by'umugoroba w’umukiro n'ihumure (Healing Worship Night) bikazabera kuri Kigali Marriott Hotel tariki ya 29 Ukuboza 2017 guhera saa kumi n’ebyiri z'umugoroba. Iki ni igitaramo cyagenewe abayobozi bakuru b'amatorero, inzego bwite za Leta, imiryango ya Gikristu n'ibindi bigo byigenga bikorera mu Rwanda aho kwinjira bizaba ari ukuba wahawe urupapuro rw’ubutumire. Hanyuma ku cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, abanyarwanda bose bakaba batumiwe mu gitaramo kinini  kizabera kuri ADEPR Remera kuva saa kumi n’imwe  z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Abaririmbyi batandukanye nka "New Melody ndetse n’andi makorari ya ADEPR Paroise ya Remera bazitabira iki gitaramo. Korali Amahoro imaze imyaka isaga 23 ikora ibi bikorwa binyuranye byo gutanga umusanzu wayo mu kubaka amahoro arambye, isanamitima n'ubwiyunge, yifurije abanyarwanda bose Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire wa 2018 wuzuye amahoro masa muri byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND