RFL
Kigali

Bishop Rugamba uhamya ko kwiyiriza ubusa iminsi myinshi ari ubujiji n'ubuyobe akwiriye gusaba imbabazi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2018 18:15
6


Bishop Rugamba Albert ni umushumba mukuru w'itorero Bethesda Holy church rifite icyicaro gikuru ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Mu minsi ishize yatangaje ko kwiyiriza ubusa iminsi myinshi ari ubujiji n'ubuyobe, ibintu bitavuzweho rumwe n'ababyumvise.



Tariki 28 Mutarama 2018 ni bwo hasohotse inkuru ivuga ko abantu basenga iminsi myinshi biyirije ubusa ari injiji. Ibi byatangajwe na Bishop Rugamba Albert wimitswe na Apotre Charles Rwandamura abitangariza umunyamakuru wa IGIHE. Bishop Rugamba Albert uvuga ko afite isezerano ryo kuzaba umupasiteri ukize cyane kurusha abandi bose ba hano mu Rwanda, avuga ko gusenga ari byiza ndetse ko na we ubwe ajya abikora, gusa ngo gufata iminsi myinshi uri mu masengesho yo kwiyiriza ubusa, kuri we abifata nk'ubujiji ndetse n'ubuyobe.

Aya magambo ya Bishop Rugamba ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bakristo basanzwe basenga ay'iminsi myinshi biyirije ubusa, icyakora iyo uganiriye n'abantu banyuranye usanga hari abo yashimye ahabaryaga kuko bemeza ko ibyo yatangaje ari ukuri. Ibi babyemeza banavuga ko kumara iminsi myinshi utarya uba wiyicira ubuzima bwawe. Bishop Rugamba ahamya ko gusenga amasengesho y'iminsi 40, ukayavamo ujya mu yandi y'iminsi 7 ari ubuyobe ndetse ngo abifata nko kwiyahura. Bishop Rugamba Albert yagize ati:

Ubundi gusenga si bibi ariko kuva mu masengesho y’iminsi 40 ukajya mu y’irindwi ni ubwiyahuzi, ni ikimenyetso cyo kutizera. Amasengesho nk’ayo yego yabaho bakayakora nka rimwe mu mezi atandatu cyangwa se mu mwaka (rimwe mu mwaka). Gusenga ni ukwizera ko icyo usabye Data mu izina rya Yesu ugihawe.

Image result for Bishop Rugamba albert amakuru

Bishop Rugamba Albert yise injiji abiyiriza ubusa iminsi myinshi

Bishop Rugamba Albert yakomeje abwira amunyamakuru ko kugira ngo umuntu usenga Imana imwumve bitagombera ko yiyicisha inzara iminsi myinshi ngo kuko iyo umuntu asenga yizeye nta kabuza Imana yumva gusenga kwe ikamuha icyo yayisabye. Yakomeje avuga ko umuntu usenga adafite kwizera n’iyo yamara iminsi 100 atarya, atanywa gusenga kwe kutagera ku Mana.

Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko bibabaje cyane kubona Bishop Rugamba Albert umukozi w'Imana uri mu bubashywe muri iki gihugu, ajya mu itangazamakuru akita injiji abakristo basenga amasengesho y'iminsi myinshi. Aragira ati:"Birababaje kubona abakristo bari kwiyiriza ubusa muri iyi minsi bari kwitwa injiji kubera Bishop Rugamba wavuze ko gusenga iminsi myinshi utarya ari ubujiji, yakoresheje imvugo mbi pe!."

Abantu benshi bizera ko kwiyiriza ubusa bibafasha kwegera Imana

Ubusanzwe kwiyiriza ubusa ni umugenzo ukunze gukorwa mu madini menshi yo ku isi, hakubiyemo Ababuda, Abahindu, Abisilamu, idini rya Jayinisime, idini ry’Abayahudi n'ayandi. Abantu benshi bemera ko kureka kurya mu gihe runaka bituma umuntu arushaho kwegera Imana. Muri Bibiliya mu gitabo cya Nehemiya 1:4 haragira hati: "Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru." Hano ntibagaragaza umubare w'iminsi Nehemiya yamaze yiyirije ubusa. 

Abandi bakunze kwiyiriza ubu ni ababarizwa mu matorero/amadini yavutse ubwa kabiri (Born Again Christians) ndetse amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko no muri Bethesda Holy church (itorero rya Bishop Rugamba) naho bajya basenga amasengesho y'iminsi igera kuri 40 mu gihe umushumba w'iri torero atangaza ko kwiyiriza ubusa iminsi myinshi ari ubujiji. 

Image result for Bishop Rugamba albert amakuru inyarwanda

Bishop Rugamba Albert

Mu Rwanda, itorero Evangelical Restoration church riyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu ni ryo rikunze kuba cyane mu bihe by'amasengesho aho abakristo bashobora kuva mu masengesho y'iminsi 40, hakabaho abandi bakristo bahita bakomeza mu yandi masengesho y'iminsi 40 cyangwa indi minsi runaka. Hari n'amakuru atugeraho avuga ko hari abiyiriza ubusa iminsi 80. Si aha gusa ahubwo no mu yandi matorero anyuranye cyane cyane ay'abavutse ubwa kabiri, kwiyiriza ubusa mu gihe cy'iminsi myinshi bishyirwa imbere cyane. 

Abakristo bizera ko gusenga ari ubundi buzima ndetse ko ari imibereho nkuko bakunze no kubiririmba. Bizera ko amasengesho ahindura ibyananiranye. Gusa Bibiliya ivuga ko isengesho ry'umupfapfa ari ikizira ku Mana. Urugero ni aho Umwami Sawuli yiyirije ubusa mbere y’uko ajya kuraguza (Abalewi 20:6; 1 Samweli 28:20), ibi akaba ari ibintu Imana yanga urunuka. 

Iyo usomye muri Bibiliya kuva mu Isezerano rya kera kugeza mu Isezerano rishya, usanga kwiyiriza ubusa biri mu by'ingenzi mu myizerere y'abemera Imana. Bakunze kwiyiriza ubusa nk'intwaro yabafasha kubika imisozi y'ibyananiranye mu buzima bwabo. Gusa Bibiliya nta na hamwe igaragara iminsi ntarengwa umuntu/umukristo aba yemerewe kumara yiyirije ubusa.

Muri Bibiliya nk'igitabo twifashishije cyane muri iyi nkuru, hari abantu dusangamo baramaze iminsi itatu biyirije ubusa ku bwo kwinginga Imana mu kibazo runaka babaga bafite, hari n'abo dusanga barafataga umunsi gusa wo kwiyiriza ubusa. Mu Ivanjiri ho dusanga Yesu Kristo yaramaze mu butayu iminsi 40 n'amajoro 40 atarya atanywa ageragezwa na satani. Aha ni naho bamwe mu bakristo bakunze guhera basenga iminsi 40, icyakora bamwe biyiriza ubusa ku manywa, ninjoro bagafata amafunguro, abandi bakamara iyi minshi batarya ku manywa, usibye icyo kunywa bafata nijoro n'ibyo kurya byoroshye bafata nka buri nyuma y'iminsi 3.

Bishop Rugamba asoma mu yihe Bibiliya iminsi ntarengwa yo kwiyiriza ubusa?

Kuba nta minsi igaragara muri Bibiliya nk'iminsi umuntu adakwiriye kurenza igihe yiyirije ubusa, biri mu bituma hari abavuga ko Bishop Rugamba Albert yarengereye kwita injiji abantu biriyiza ubusa iminsi myinshi dore ko we yagaragaje ko kurenza iminsi 40 ari ubujiji n'ubuyobe, aha ni naho bahera bahera bamusaba gusaba imbabazi abakristo yakomerekeje. Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ibitangazwa na Bishop Rugamba ari ukuri na cyane ko hari abantu bagiye bapfira mu masengesho y'iminsi aho babaga bishwe n'inzara.

Umwe mu bapasiteri twaganiriye nawe wanze ko dutangaza amazina ye, yavuze ko iyo uri gusenga amasengesho y'iminsi myinshi, uba ugomba kwigomwa ifunguro ku manywa, noneho nijoro ugafata icyo kunywa cyangwa se icyo kurya. Yanenze abamara iminsi irenze itatu nta kintu barya cyangwa banywa kuko ari nabo bakunze guhura n'ibibazo ukumva ngo kanaka yarwariye cyangwa se yapfiriye mu masengesho y'iminsi. Yanenze imvugo Bishop Rugamba yakoresheje yo kwita injiji abiyiriza ubusa iminsi myinshi nubwo ubusobanuro bw'ibyo yavugaga ari ukuri, gusa ngo yari gushaka indi mvugo akoresha aho gutukana kandi ari umukozi w'Imana.

Ese wowe usanga Bishop Rugamba akwiriye gusaba imbabazi abakristo? Cyangwa ibyo yatangaje ni ukuri ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hmmm arko narumiwe noneho?abasaba imbabazi se hari inyo yigeze abategeka koko?kdi nawe arasenga akiyiriza ubusa ibyo avuga nukwiyiriza amasengesho ya Sec anapfamo abantu benshii cyane cg bakarwara indwara zitandukanye,mujye mwibuka ko Yesu kuba yaramaze 40jrs yari umuntu akaba n'Imana at the same time abantu rero iyo babikora baba bica byinshii cyanee mu mubiri zibagiraho ingaruka mu buzima nkanjye ndi umuganga ndemeranywa nawe rwose rero ntampamvu yo gusaba imbabazi kuko ntawe yabujije everyone has a right yo gufata ikintu uko ashaka so stop izo ntambara mushaka guteza plzzz
  • Fred6 years ago
    Ariko izi ngirwa bapasiteri zagiye zibanza kwitondera ibyo zivuga mu binyamakuru, noneho ubwo bakurikiye injiji?? Sinjya numva muri Bibiliya birirwa basoma havuga ko Yesu yasenze iminsi 40 atarya atanywa ubwo rero nawe yari injiji. Nyamara imana izahana benshi!
  • Mariya6 years ago
    Ubwo arashaka hit amaze igihe atavugwa, pasiteri utukana se ni pasiteri nyabaki?
  • David6 years ago
    Ngo isezerano ryo kuba pasitoro ukize kurusha abandi mu Rwanda????? Ariko mwe mubona aya madini atari imyanda?
  • john6 years ago
    ari uyu mutekamitwe ngo ni pasteur ari abo biyicisha inzara bose ni injiji
  • Jolie1 year ago
    Shalom! Imbabazi byava kuri we, nuko abyumva. Abakomeretse baracyarerwa, ni abana muby'uru rugendo. We rero,azagorore ibyo yavuze. Kwiyiriza sibibi, kubikorana ubujiji ni bibi. Gusa,😂yavuze mu mvugo nyandagazi. Ntibagakomeretswe n'ubusa abantu nibakure, abakristo be bamusengere, umurengwe ujya utuma abantu badasengerwa bahubuka. Nabaza abanyamasengesho ba eglise ayoboye





Inyarwanda BACKGROUND