Kigali

Amafoto 50 yihariye y’udushya mu itangwa rya Groove Awards Rwanda 2015

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2015 8:46
4


Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2015 mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards ku nshuro ya 3 ku bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana.Muri uwo muhango habaye udushya twinshi nk’uko mu giye kubyirebera mu mafoto 50 mutigeze mubona ahandi.



Ibirori bya Groove Awards Rwanda 2015 biherutse kubera muri Serena Hotel ya Kigali, byarangiye, Israel Mbonyi abaye umuhanzi w’umugabo wakoze cyane muri 2015, Diana Kamugisha uzwi mu ndirimbo Haguruka,ahabwa igikombe nk'umuhanzikazi w’umwaka.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha yabaye umuhanzikazi w'umwaka

Urutonde rw’abegukanye Groove Awards Rwanda 2015

1 Best Hip Hop song of the year: Yarabirangije by Willy Karuta

2 Best Radio Show of the year: Ten Gospel show (Radio 10)

3 Best Christian website of the year: www.gusenga.org

4 Best Audio Producer of the year: Bris Higiro wakoze alubum ya Mbonyi

5 Best Worship song of the year: Jehova by Janvier Kayitana

6 Best Video of the year: This is my time by Phanny Wibabara

7 Best Radio Presenter of the year: Byishimo Espoir(Sana Radio)

8 Best Dance group of the year: The Blessing Family

9 Best Choir of the year (Korali y’umwaka): Alarm Ministries

10 Best Writter of the year (umwanditsi mwiza): Israel Mbonyi

11 Best New Artist of the year (umuhanzi mushya): Janvier Muhoza

12 Best Song of the year (Indirimbo y’umwaka): Nimetosheka by Heman worshipers International

13 The Most downloaded CallerTunez: Arangose by Patient Bizimana

14 Best Diaspora artist of the year: Olivier Nzaramba uba mu Bwongereza

15 Outstanding Contributor (Uwakoze igikorwa cy’indashyikirwa):Bethlehem ADEPR Gisenyi na Radio Umucyo.

16 Best Female artist of the year: Diana Kamugisha

17 Best Male artist of the year: Israel Mbonyi 

REBA HANO AMAFOTO Y'UDUSHYA MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2015

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire n'umunyakenya nibo bayoboye ibi birori bashimira Serena Hotel yabahaye icyo kunywa

Groove Awards Rwanda

Groove Awards Rwanda

Ibi birori byaritabiriwe cyane

Groove Awards Rwanda

Umuhanzi Bahati wo muri Kenya yataramiye abari aho mu ndirimbo Barua n'izindi

Bahati Kioko

Bahati yishimiye gutaramira bwa mbere abanyarwanda, avuga ko azagaruka

Bahati Kioko

Bahati Kioko yitegereje abanyarwandakazi abona bararemwe mu buryo budasanzwe

Bahati Kioko

Bahati Kioko yitegereje abanyarwandakazi abona bararemwe mu buryo budasanzwe

Shekina Drama team

Shekinah Drama Team n'ubwo yatashye amaramasa nta gikombe yashimishije abari aho

Patient Bizimana

Patient Bizimana nawe yaririmbiye abari aho

Groove Awards Rwanda

Benshi barizihiwe

Miss Kundwa Doriane

Patient Bizimana

Patient Bizimana na Miss Kundwa Doriane bagaragaye baganira bui umwe amwenyura yishimye

Patient Bizimana

Phanny,Ayabba Paulin n'umugore we bari kwifotoza, Patient na Miss Doriane bari kuganira bishimye

Ayabba Paulin

Ayabba Paulin ukora kuri Family Tv yavuye mu kwifotoza ahimbaza Imana

Domini Nic

Dominic Nic(hagati)yari ahagaze ahagana inyuma mu gihe abandi bahanzi bakomeye bicajwe imbere

Willy Karuta

Willy Karuta wabaye umuraperi mwiza aherutse kunenga Groove Awards kuba idatanga igiherekeje igikombe

Ayabba Paulin

Ayabba Paulin na Willy Karuta amubwira agaciro k'igikombe ahawe, anamubwira ko icye cyamenetse

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali n'ubwo itahembwe, imaze imyaka 50 ivugabutumwa bwiza

Patient Bizimana

Patient mu matsiko menshi yo kumenya uri butware igihembo cya Best MTN Gospel CallerTunez

MTN Rwanda yahembye Patient

Mu rwenya rwinshi Aline Gahongayire yabwiye Patient ko bari bugabane amafaranga MTN yamuhaye

Patient Bizimana

Patient Bizimana yaba yaracaga amarenga y'uko n'ubutaha ashobora kuzisubiza iki gihembo ubugira kabiriIsrael Mbonyi

Patient Bizimana igikombe cye kishimiwe na benshi barimo n'abana bato

Pastor Bosco Nsabimana

Pastor Bosco Nsabimana ashyikiriza Kayitana Janvier igikombe cye

Janvier Kayitana

Janvier Kayitana yahise abaririmbira ku ndirimbo ye Jehova yahize izindi

Janvier Muhoza

Janvier Muhoza

Janvier Muhoza yabaye umuhanzi mwiza mushya wakoze cyane muri 2015

Olivier Nzaramba

Olivier Nzaramba

Justin Belis yakira igihembo cyahawe Olivier Nzaramba uba mu Bwongereza

Peter Ntigurirwa

Peter Ntigurirwa(ibumoso) wari ugeze bwa mbere muri Groove Awards yatanze igihembo

Phanny Wibabara

Phanny Wibabara yahize abandi mu kugira indirimbo nziza y'amashusho (This is my time)

Phanny Wibabara

Phanny Wibabara yarishimye cyane ananirwa kwihangana ararira

Phanny Wibabara

Izi nizo nkweto Phanny Wibabara yari yambaye

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana(iburyo)mu bitwenge byinshi yishimiye kuba Florent Ndutiye atwaye igikombe

The Blessing Family

The Blessing Family imaze imyaka 2 idakora igitaramo, yishimiye igihembo yahawe

Ange Daniel

Ange Daniel Ntirenganya yakira igihembo cyahawe Radio Umucyo

Korali Bethlehem

Korali Bethlehem y'i Gisenyi yishimira igihembo

Miss Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane mu matsiko menshi yo kubona umunyamakuru agiye guha igihembo

Miss Kundwa Doriane

Byishimo Espoir yaboneyeho guhobera no kwifotozanya na Miss Rwanda Kundwa Doriane wamushyikirije igihembo

Byishimo Espoir

Umunyamakuru Byishimo Espoir yahize abandi aba Best Presenter of the year

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa ashyikiriza Bigangu Prosper igikombe Heman Worshipers Int yegukanye

Bigangu Prosper

Bigangu Prosper yahimbaje Imana kubw'igikombe begukanye cy'indirimbo y'umwaka Nimetosheka

Mazeze Charles

Mazeze Charles uyobora Alarm Ministries yakira igihembo bahawe nka Korali y'umwaka

Daniel Svensson

Daniel Svensson(hagati) wahataniraga umuhanzi w'umwaka yari afite amatsiko menshi y'uri butware igihembo

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ashyikirizwa igihembo nk'umuhanzi w'umwaka

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yishimiye cyane igihembo yahawe

Israel Mbonyi

Alain Numa wo muri MTN yashimiye cyane Israel Mbonyi amusuhuza nk'abamaze imyaka baraburanye

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha yatunguwe cyane n'icyo gihembo abishimira Imana

Diana Kamugisha

Patient Bizimana hamwe na Diana Kamugisha bishimira igikombe

Groove Awards Rwanda

Byari ibyishimo ku bantu batari bake

Miss Kundwa Doriane

Bamwe bifotoje amafoto y'urwibutso hamwe na Miss Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane yagize impuhwe za kibyeyi akikira umwana

Egide Bizima

Egide Bizima umwe mu bayobozi wa Alarm Ministries yabaye Korali y'umwaka

The Worshipers

Itsinda The Worshippers rikoresha ubuhanga mu miririmbire yaryo ryitabiriye iki gitaramo

Domini Nic

Domini Nic hamwe n'umuraperi wa mbere muri ADEPR P Professor

Amafoto: Moise Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyril9 years ago
    Ariko kubera iki iyo mushyize amafoto kuri web nubwo yaba ari meza, ariko ahita aba flou ntabe clear? mugishakire igisubizo icyo kibazo
  • Josephine9 years ago
    dominic imana igihe imigishaa waduhesheje umugisha hano NUR ndakunda uko wicisha bugufi keep it up God bless u
  • 9 years ago
    icyibazo ni phone yawe itabona
  • Mirembe Miriam9 years ago
    Abana ba restoration church mwakoze cyane. Israel na Patient imana ibahe umugisha uhabaye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND