RFL
Kigali

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y'indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2017 11:46
0


Umuramyi akaba n’umuhanzikazi zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ni yo yabikoze’ iri kuri album ye nshya ‘New woman’ igizwe n’indirimbo 12 izamurikwa mu mpera z’uyu mwaka.



Iyi ndirimbo ‘Ni yo yabikoze’ yanditswe umwaka ushize na Issa Karinijabo umwe mu banditsi b’abahanga mu muziki wa Gospel. Nkuko Aline Gahongayire yabitangaje, ni indirimbo y’ubuhamya bwavuye mu nzitane yahuye nazo mu buzima yanyuzemo. Yagize ati: "Iyi ndirimbo ikora ku buzima bwanjye neza, uwo ni njye mu buzima naciyemo igihe kimwe , ni indirimbo y’ubuhamya ndizera ko hari uwo izabera umugisha."

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Aline Gahongayire agaragara ari kumwe n'abahanzikazi Carine na Assumpta uzwi nka Satura aho aba abasangiza ubuhamya bwe. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na producer Clement Ishimwe wo muri Kina Music naho amashusho atunganywa na producer Meddy Saleh ari na we wakoze indirimbo nyinshi za Aline Gahongayire zirimo; Hari impamvu pe, Umukiza wanjye Ariho, I love the way n’izindi. 

REBA HANO 'NI YO YABIKOZE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND