Aime Uwimana umwe mu bahanzi baboneye izuba abandi bahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Wankoze ku maso’.
Aime Uwimana ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’iminsi micye ashyize hanze amashusho y’indirimbo zinyuranye harimo:Arankunda, Mu gituza cyawe n'izindi. Muri iyi ndirimbo ‘Wankoze ku maso’, Aime Uwimana avuga ko Yesu Kristo yamukoze ku maso none akaba abona. Yumvikana avuga ko we n’umutima we n’ibimurimo byose intego ari uguhimbaza Uwiteka kuko ari we ubabarira ibyo abana b'abantu bakiraniwemo.
UMVA HANO 'WANKOZE KU MASO' INDIRIMBO NSHYA YA AIME UWIMANA
"Wankoze ku maso none ndabona, wakanguye umutima wanjye ni uko ntangira kuramya, ibyari indamu yanjye byose byataye agaciro, ndashima ubuntu bwawe bwinshi bwangize uwo ndiwe, nkuzamuriye ibiganza Yesu. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwa bindimo byose mwe mumuhimbaze (Uwiteka)." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Aime Uwimana.
Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel
UMVA HANO 'WANKOZE KU MASO' INDIRIMBO NSHYA YA AIME UWIMANA
TANGA IGITECYEREZO