RFL
Kigali

Umuvugabutumwa Kagame Manzi Justin yongeye gutegura igiterane 'Ahera h'Ahera'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2018 17:22
3


Tariki 3/03/2018 kuva isaa tatu za mu gitondo kugeza isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba, Kagame Manzi Justin umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru kuri radiyo ya Gikristo yitwa Sana Radio azakora igiterane yise Ahera h'Ahera. Iki giterane kizabera ku Kimihurura kuri KBC utari wagera ku Kabindi.



Iki giterane 'Ahera h'Ahera' si ubwa mbere kigiye kuba kuko gisanzwe kiba aho gitegurwa n'umuvugabutumwa Manzi Kagame Justin, gusa hari hashize igihe kinini kitaba. Manzi Kagame Justin yavuze ko igiterane agiye gukora ari cyo Ahera h'Ahera azaba ari umwanya mwiza wo kumva ibihimbano by'umwuka, Zaburi nshya n'indirimbo z'amazamuka. Yagize ati:

Igihe cyari gishize ari kirekire tudahura ngo twongere kubwirana inkuru nziza y’urugendo, turirimbana ibihimbano by’umwuka, zaburi nshya n’indirimbo zamazamuka. Mfashe uyu mwanya nkurarikira gahunda idasanzwe yo kuba imbere y’Uwiteka kuri uyu Gatandatu taliki 03/03/2018 kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyizi z'umugoroba 6:00 Pm. (...) Ibisigaye ndabifuriza gukomeza kubana n’Imana kugeza ubwo Yesu azagarukira kandi nifuriza buri wese kuzabana nawe Ahera cyane. 

Ahera h'Ahera

Ubusanzwe Ev Manzi Kagame Justin akora kuri Sana Radio

Ahera h'

Igiterane Ahera h'Ahera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHAWENIMANA6 years ago
    KOMERAKANDI.UKOMEZENABANDI.NKWIFURIJE.IBIHEBYIZA
  • solange6 years ago
    Uwiteka nagushyigikire rwose kdi agukomeze,uwo muhati si uwubusa ku Mwami,nitutagwa isari tuzataha ahera h'ahera rwose.
  • Nzeyimana Berndette4 years ago
    Nagira ngo mbasabe muzahore munyohereza ijambo ry'Imana. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND