Mu giterane Korali Bethesida yatumiwemo i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda abantu barenga 70 bakiriye Yesu nk’umwami n’Umukiza batangira urugendo rushya rw’iyobokamana. Ni mu rugendo rw’ivugabutumwa iyi korali yatumiwemo na Korali Isezerano mu gihe cy’iminsi ibiri.
Korali Bethesida isanzwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Iyi korali yahawe ikaze mu karere ka Rusizi ku wa 25 Kanama 2018 aho bakiriwe mu buryo bukomeye. Igiterane cyatangijwe haririmba Korali Isezerano ari nayo yagiteguye, Korali Bethesida ni yo yakurikiyeho yakirizwa indirimbo eshanu ziri kuri Album ya Gatatu baheruka gushyira hanze.
Pasiteri Patrice yasengeye abakiriye agakiza ku munsi wa mbere w’igiterane. Iki giterane kandi cyanitabiriwe n’abaririmbyi bakomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ku munsi wa kabiri w’iki giterane, ku wa 26 Kanama, Korali Bethesida yakirijwe indirimbo enye bafasha benshi kwinjira mu mwuka. Iki giterane cyasojwe abarenga 70 bakiriye agakiza.
AMAFOTO:
Korali Bethesida yakiriwe n'abantu benshi mu mujyi wa Rusizi
Korali Isezerano niyo yafunguye iki giterane
Korali Bethesida nayo yahawe umwanya
Abapasiteri batandukanye bari muri iki giterane
Hakijijwe abarenga 70
Abaririmbyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Abakozi b'Imana bahesheje benshi umugisha
TANGA IGITECYEREZO