Blaise Pascal ni umwe mu baraperi bahimbaza Imana bakoresheje injyana ya Hiphop akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa ‘Ni ukubera Imana’ benshi bazi nka ‘Ako gasura’. Uyu musore yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com
Mu gihe injyana ya Hiphop ikomeje gukundwa cyane mu bakristo ukurikije na mbere mu myaka itandatu igitangizwa na Bright Patrick aho benshi mu bakristo bayamaganiraga kure, Blaise Pascal avuga ko yababajwe cyane n’abantu bavuga ko igihe cya Hiphop kitari cyagera mu gihe we abona iki ari cyo gihe.
Nyuma y’aho hari bamwe mu bakristo bavuga ko injyana ya Hihop idakwiriye gukoreshwa mu muziki wakorewe guhimbaza Imana ndetse bakanavuga ko umuhanzi w’ukuri adakwiye gukoresha iyi njyana, Blaise Pascal yatangarije Inyarwanda.com ko benshi mu bavuga ibyo ari ababa badashaka kumva ukuri. Yagize ati:
Ahanini abaririmbyi ba Hiphop bita ku bitagenda bagira ngo bikosoke, akenshi iyo baririmba baba bahugura abantu banabacyebura, baririmba ukuri kw'ijambo ry’Imana nkuko kuri kandi ikiranga umuraperi cya mbere ni ishyaka (aho ndavuga Christian rappers kuko dukora message (ubutumwa) zifite positive impact gusa (bwigisha abantu).
Umuraperi Blaise Pascal
Blaise Pascal yakomeje agira ati “Wenda ku ruhande rumwe byagiye biterwa na reputation (ubuhamya) y’abayikoze ariko na none tujye twibuka ko iyo umuntu akijijwe aba icyaremwe gishya, rero ahanini abantu bakomeza kubona abayikora muri iyo angle kandi sibyo."
Blaise Pascal yababajwe n’abantu bavuze ko igihe cya Hiphop kitari cyagera
Uyu muraperi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko yababajwe n'abantu yagiye yumva bavuga ko igihe cya Hiphop kitari cyagera. Yagize ati “Ikindi kandi navuga nuko natwe ubwacu ntitwari beza ariko kubera amaraso ya Kristo tuba bashya, bivuze ngo iyo umuntu abaye mushya n'ibyo akora biba ari bishya, rero nababajwe no kumva bamwe bavuga ngo igihe ntikiragera."
REBA HANO NI UKUBERA IMANA YA BLAISE PASCAL
REBA HANO MY KING YA BLAISE PASCAL
TANGA IGITECYEREZO