RFL
Kigali

Abantu banga Hiphop kuko ivuga ukuri kandi benshi badashaka kumva ukuri-Blaise Pascal

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2017 18:01
1


Blaise Pascal ni umwe mu baraperi bahimbaza Imana bakoresheje injyana ya Hiphop akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa ‘Ni ukubera Imana’ benshi bazi nka ‘Ako gasura’. Uyu musore yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com



Mu gihe injyana ya Hiphop ikomeje gukundwa cyane mu bakristo ukurikije na mbere mu myaka itandatu igitangizwa na Bright Patrick aho benshi mu bakristo bayamaganiraga kure, Blaise Pascal avuga ko yababajwe cyane n’abantu bavuga ko igihe cya Hiphop kitari cyagera mu gihe we abona iki ari cyo gihe.

Nyuma y’aho hari bamwe mu bakristo bavuga ko injyana ya Hihop idakwiriye gukoreshwa mu muziki wakorewe guhimbaza Imana ndetse bakanavuga ko umuhanzi w’ukuri adakwiye gukoresha iyi njyana, Blaise Pascal yatangarije Inyarwanda.com ko benshi mu bavuga ibyo ari ababa badashaka kumva ukuri. Yagize ati:

Ahanini abaririmbyi ba Hiphop bita ku bitagenda bagira ngo bikosoke, akenshi iyo baririmba baba bahugura abantu banabacyebura, baririmba ukuri kw'ijambo ry’Imana nkuko kuri kandi ikiranga umuraperi cya mbere ni ishyaka (aho ndavuga Christian rappers kuko dukora message (ubutumwa) zifite positive impact gusa (bwigisha abantu).

Image result for Umuraperi Blaise Pascal Groove Awards

Umuraperi Blaise Pascal

Blaise Pascal yakomeje agira ati “Wenda ku ruhande rumwe byagiye biterwa na reputation (ubuhamya) y’abayikoze ariko na none tujye twibuka ko iyo umuntu akijijwe aba icyaremwe gishya, rero ahanini abantu bakomeza kubona abayikora muri iyo angle kandi sibyo."                      

Blaise Pascal yababajwe n’abantu bavuze ko igihe cya Hiphop kitari cyagera

Uyu muraperi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko yababajwe n'abantu yagiye yumva bavuga ko igihe cya Hiphop kitari cyagera. Yagize ati “Ikindi kandi navuga nuko natwe ubwacu ntitwari beza ariko kubera amaraso ya Kristo tuba bashya, bivuze ngo iyo umuntu abaye mushya n'ibyo akora biba ari bishya, rero nababajwe no kumva bamwe bavuga ngo igihe ntikiragera."

REBA HANO NI UKUBERA IMANA YA BLAISE PASCAL

REBA HANO MY KING YA BLAISE PASCAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brooklyn7 years ago
    Hehehe ndumva afite ibibazo ntago indirimbo iviga ukuri kuko iririmbwe mu njyana iyi niyi ivuga ukuri bitewe namagambo ayigize ahoho areke kwishuka.sugusekana ark nanone abantu bamwe nabamwe baririmba hip hop baranyica bose bati twarababaye bati umwana wakuriye mu buzima bugoye bati kunyibutsa ahashize wagira ngo bababwiye ko aricyo hip hop ivuga ubu ibintu byarahindutse nibagabanye kunyisekereza.batange message ku banyarda nabandi babumva bareke twarababaye kdi igisekeje usanga ari abejobundi ntabuzima bubi bahuye nabwo abenshi hubwo bumva bakwivugira twarababaye jajajaja





Inyarwanda BACKGROUND