RFL
Kigali

Mu mashusho y'indirimbo ye nshya, Serge Iyamuremye yatangaje icyifuzo gisumba ibindi asaba Imana - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2015 10:48
0


Abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze yitwa Mfata unkomeze, umuhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo Arampagije ndetse akaba ahamya ko yamaze gukura atakiri umwana, yasabye Imana ikintu gikomeye yifuza kubona mu buzima bwe.



Serge Iyamuremye umukristo mu itorero rya Restoration Kicukiro avuga ko icyifuzo gisumba ibindi asaba Imana ari ugukomezwa na yo akigumira mu bishura bya Yesu Kristo aho yikinga ibirimi by’umuriro w’iyi si.

Muri iyo ndirimbo Mfata unkomeze yanditswe na Issah Noel Karinijabo, amajwi agakorwa na Peniel wo muri BNG Records naho amashusho agakorerwa mu Urugero Films atunganijwe na Henry Joel, umuhanzi Serge wayiririmbye avuga ko umuzingo w’ibyahanuwe kuri we yawuzinze ku mutima we.

Serge Iyamuremye

Umuhanzi Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye agira ati Mfata unkomeze mu bishura byawe, mfata unkomeze aho niho nshaka kwibera. Nari muto none narakuze, ikibi n’ikiza ndabizi, nabonye ineza yawe nsobanukirwa ubwira bwawe. Umuzingo w’ibyahanuwe nawuzinze ku mutima wanjye,mfata unkomeze imbere n’inyuma undinde umubisha.

Serge Iyamuremye ni umuhanzi ukiri umusore ariko agahamya ko yamaze gukura bityo ikintu ari gusaba Imana akaba avuga ko ari cyo cyifuzo gisumba ibindi kuri we. Serge ni we uherutse gutwara igikombe cya Groove Awards Rwanda 2014 nk'umuhanzi wakoze cyane muri uwo mwaka.

Bikaba biteganijwe ko uyu mwaka wa 2015 Serge na Gaby bagomba gutegurirwa na Groove Award igitaramo kibahuje gusa kugeza ubu ntabwo bazi aho iyo gahunda igeze itegurwa. 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA SERGE IYAMUREMYE YITWA MFATA UNKOMEZE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND