RFL
Kigali

VIDEO: Kirenga Saphine watewe imbaraga n’icyizere yagiriwe ngo akine ari Lydia muri Shady Commitment ahamya ko hari ibyo yongereye kuri CV ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/10/2018 16:01
0


Kirenga Saphine umukobwa umaze kumenyekana cyane mu ruhando rwa cinema nyarwanda, muri Shady Commitment agaragaramo kenshi kuko ari mu bakinnyi bakuru. Kuba yaragiriwe icyizere cyo gukina muri iyi filime yadutangarije ko hari aho bimuvanye n’aho bimujyanye.



Uyu mukobwa, akina ari umugore wa George muri Shady Commitment, aba atotezwa cyane n’umugabo we bafitanye umwana umwe amukubita ndetse atanamwitaho gusa we akagerageza gukomeza kuba umugore w’intwari. Ubwo umugabo we yamukeneragaho ubufasha bwo kumwigisha kuririmba, ntabumwima ahubwo akurikiza inama za mubyara we zo kubikuramo amahirwe yo guhindura imyitwarire y’umugabo we ndetse bakanagurana inshingano zo kwita ku rugo n’umwana. Ibintu byagoye George cyane ariko bigatuma ajya ku murongo muzima kandi agakunda cyane umugore we.

Saphine

Kirenga Saphine ukina muri Shady Commitment ari Maman Lea

Ahagana ku musozo wa filime hari ahantu Lydia aba yajyanye Lea kugura Ice Cream (Aha aba yarirukanwe n’umugabo we batakibana) maze George akahamusanga akanamusaba imbabazi bagahita basubirana mu rugo dore ko yari yaramaze kubyaza umusaruro mwiza amasomo ydia yari yaramuhaye. Uyu mugore yabwiye INYARWANDA ko imbabazi nk’izo zituruka ku rukundo cyane ko ari n’umugabo baba barabyaranye kandi azi neza ko atari we ntandaro yo gutandukana kwabo.

Saphine, akina ari Lydia umwarimu w’umuziki ibi byateye umunyamakuru wa INYARWANDA gushaka kumenya niba mu buzima busanzwe azi kuririmba asubiza mu buryo bwo gutebya agira “Ntabwo nzi kuririmba (aseka) ndagerageza. Ariko umuntu wese ngo uvuga yaririmba (aseka)…” Akimara kubona ko azakina ari umwarimu w’umuziki yumvise bidashoboka na gato kuko rwose kuririmba no gucuranga piano byari ubwa mbere abigerageje.

Saphine

Lydia na George na Lea umwana wabo

Avuga ko we nka Kirenga agomba kuva muri we akaba uwo agomba gukina yahawe kuba we ari nayo mpamvu gukina ari nyina w’umwana bitamutonze n’ubwo mu buzima busanzwe ari umukobwa. Icyo Shady Commitment imumariye cyo ni uko ibyibuhije CV ye “Ikintu nishimira cyane muri iyi filime ni uko  inyongereye CV kuko ni filime yakozwe neza ndabyizeye neza, script iraryoshye, twayobowe n’umuyobozi w’umuhanga. Mu mafilime yose nakinnye , yongereye ikintu kuri CV nari mfite, byandyoheye cyane ndabyishimira.

Saphine

Saphine ahamya ko Shady Commitment hari icyo yongereye kuri CV ye mu mwuga wa cinema

Yagarutse kandi ku bijyanye n’uburyo muri iyi filime bambaye cyane imyambaro yibitenge ndetse n’imigaragarire ya filime ku kijyanye n’urumuri nk’uko abenshi babigarutse, byari amahitamo ya Pichou Kabagambe Kamara wanditse iyi filime.

Kanda hano urebe ibyishimo bya Saphine uhamya ko iyi filime hari ikintu kinini ikoze kuri CV ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND