RFL
Kigali

VIDEO: Sweety na Gasongo biyemeje gukora filime ku rukundo rwabo, amatsiko ni menshi ku mwana wabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/07/2018 9:24
0


Gasongo na Sweety baherutse gukora ubukwe bwatangaje benshi mu Rwanda no hanze yarwo, baciye amarenga ku bijyanye n’umwana wabo bombi ndetse bagira n’ubusabe batanga burimo no gukora filime igaragaza amateka y’urukundo rwabo.



Ubwo INYARWANDA twasuraga Gasongo na Sweety mu rugo rwabo ku Gisozi aho bakodesha, twagiranye ikiganiro kirambuye, Sweety aca amarenga ku kijyanye n’umwana wa mbere we na Gasongo n’ubwo aba bombi birinze gutangaza byinshi kuri uyu mwana ariko birumvikana ko yiteguwe rwose n’amatsiko menshi. Sweety kandi yanasabye ubufasha ku bana babiri, umwe we n’undi wa Gasongo byaba byiza bafashijwe mu myigire yabo cyane ko ubu itizewe kubera ubushobozi bwabo.

Aba bombi bifuza kuzakora filime ivuga ku rukundo rwabo kuva bakundanye, uko ubukwe bwagenze ndetse n’uko bameze ubu mu rugo ikaba yazajya ku isoko ari filime ikabyazwa umusaruro nk’izindi filime nyarwanda kuko urukundo rwabo rubitse amateka yihariye. Ubu tuvugana banatangiye gushaka uburyo iyo filime yazakorwa ikazagaragaramo byinshi bitazwi na benshi.

Sweety na Gasongo biteguye umwana

Yaba Gasongo ndetse na Sweety, ntibahwema gukorera ubuvugizi bagenzi babo bahuje ubugufi bukabije, byaba mu buryo bw’akazi kajyanye n’imiterere yabo, guhabwa igishoro cy’ubuzima n’ibindi bitandukanye, batanga ikaze cyane ku washaka kubafasha kuko bashobora gucuruza, bakakira abantu aho biri ngombwa. Ntibashaka gusabiriza na cyane ko hari imirimo myinshi bashobora gukora nk’uko Gasongo yahamije ko bafite amaboko n’ubwenge.

Ubwo Inyarwanda.com yababazaga igishya kuri bo yagize ati “Twarakundanye biremera, twakoze ubukwe biremera, ubu noneho mwitegure ko tugiye kubyara umwana duhuriyeho njye na Gasongo. Ese uwo mwana…ntabwo tuzi uko bizaba bimeze…abandi bantu bafite ubumuga nk’ubu bwacu bazakundana bahuje ubugufi, umwe ntazange undi kubera indeshyo, bazakundane rwose bumve ko turi abantu nk’abandi ntibakipfobye kuko dushoboye.” Sweety kandi yashimiye Mignonne, uwari Maraine we mu bukwe bwe ndetse ahamya ko ashoboye cyane.

Related image

Gasongo na Sweety bashimira Inyarwanda.com ko yababaye hafi

Nta n’umwe utana no gushimira ari Sweety ndetse na Gasongo, bashimira cyane abababaye hafi bakabafasha mu bukwe bwabo, bagaruka ku mibereho yabo banarwanya cyane ibihuha bivugwa na benshi batabizi. Baboneyeho gushimira cyane INYARWANDA ku bufasha yabahaye kuva mbere y’ubukwe bwabo, mu bukwe ikanabutaha cyane ndetse na nyuma yabwo igakomezanya nabo, bashimangira ko Inyarwanda.com itandukanye kure n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Kanda hano urebe ibyatangajwe na Sweety na Gasongo ku mwana wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND