RFL
Kigali

VIDEO: "Kubeshya ni bibi nta n’urambeshyera ngo namuteye inda!" Pastor Fake yatangaje umubare w’abakobwa bakundanye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/09/2018 12:39
0


Uyu mukinnyi wa filime ukunzwe cyane ariko kandi unatinywa cyane kubera ibyo ajya akina ari umugome bikabije, yatuviriye imuzi ibye mu bijyanye n’urukundo ndetse anenga urubyiruko rw’ubu ko rutazi gukunda bya nyabyo.



Irunga Rongin ari we Pastor Fake, umugabo uzi kuganira cyane ubwo twamubazaga uko abona urubyiruko mu rukundo yasubije adategwa na gato ko bashyiramo ubunebwe kandi bajenjeka rwose kandi hari byinshi bagomba gukora. Yagize ati: "Urubyiruko mu rukundo nabyo bashyiramo ubunebwe, barajenjeka…Mutere imitoma, umubwire buri kantu kose! Nta mitoma ikibaho, nta ki, ashwi…!” Yakomeje avuga ko bikwiye ko umuhungu ari we washotora umukobwa kuko ariko umuco nyarwanda umeze maze bagera mu rukundo bombi bakaryoherwa kakahava.

Pastor Fake

Pastor Fake anenga urubyiruko kujenjeka mu rukundo, nta mitoma bazi

Ibi byateye amatsiko menshi umunyamakuru maze abaza Pastor Fake uko umukunzi we abayeho amusubiza agira ati “Umukunzi wanjye, nakubwira ko abayeho mu ijuru ryiza kandi ritoya, ryiza ryanjye nawe!” Uyu ni umukunzi wa 6 uyu musore amaze kugira ndetse yanadutangarije icyo yagiye apfa na buri wese ndetse n’ibyo ashobora gupfa n’uwo bari kumwe kuri ubu.

Pastor Fake

Pastor Fake ahamya ko umukunzi we aba mu ijuru rito kandi ryiza

Umwe mu bo bakundanye bapfuye ko adakunda abana, byaduteye kwibaza niba Pastor Fake nta mwana aragira asubiza agira ati “Kubeshya ni bibi, nta n’urambeshyera ngo namuteye inda!…N’ubu ngubu hagize umbeshyera, nabikore n’ubu ngubu, yaba angiriye neza cyane,nabyakirana n’amaboko yombi. Mpfa kuba nzi ko mu by’ukuri twigeze kugira uko duhura…”

Kanda hano urebe ikiganiro Pastor Fake yatangarijemo byinshi ku rukundo


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND