RFL
Kigali

Van Vicker ntacana uwaka n'ishyirahamwe ry'abakinnyi ba filime mu gihugu cye cya Ghana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/07/2014 10:40
1


Nyuma y’uko akomerekeye ikirenge mu mukino wa gicuti wari wahuje abakinnyi ba filime bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime rya Ghana (Ghana Actors Guild) na bagenzi babo bo muri Nigeriya, umukinnyi wa filime Van Vicker yikomye iri shyirahamwe mu buryo bukomeye.



Joseph Van Vicker w’imyaka 36 y’amavuko, wamenyekanye muri filime zinyuranye by’umwihariko Beyonce yo muri Nigeriya, nyuma yo gukomerekera ikirenge muri uyu mukino yahise ajya kwivuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ababazwa cyane no kubona nta muntu n’umwe haba umuyobozi cyangwa se umukinnyi wa filime mugenzi we wigeze amusura cyangwa ngo amwoherereze ubutumwa bwo kumwihanganisha mu bihe bikomeye arimo.

Van Vicker

Joseph Van Vicker ntiyumva uburyo bagenzi bamutererana mu bihe bikomeye arimo

Mu butumwa yageneye iri shyurahamwe na bagenzi be by’umwihariko, Van Vicker yagize ati: “ntekereza ko ari imwe mu nshingano zabo gufasha abanyamuryango, cyangwa se guharanira inyungu z’umukinnyi wa filime w’umunyegana. Ndi umwe mu bagize iri shyirahamwe, ni nayo mpamvu nagiye kubakinira muri uriya mukino, mu rwego rwo guhagararira Ghana binyuze mu ishyirahamwe. Namenye ko uyu mukino wari umukino wa gicuti, kandi wari muri gahunda za Leta mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge, ariko ntacyo bivuze, kuvunika kwanjye ntacyo byigeze bivuga mu ishyirahamwe.”

Van Vicker yakomeje agaragaza agahinda yatewe n’uburyo bamutereranye, aho agira ati: “ndatekereza ko ari ikimenyetso cyo kuba indashima, ndabigereranya no kuba  ugiye guha umuganda inshuti, ugakomerekera mu kazi ke, ariko we akica amatwi ku kibazo cy’ubuzima bwawe ntanifuze kumenya uburyo umerewe.”

Van Vicker

Van Vicker yemeza ko ibi ari ikibazo gikomeye cyo kuba nyamwigendaho kiri mu bakinnyi ba filime muri Ghana ariko akaba yemeza ko nyuma yo gukira agomba kuza gukora ubukangurambaga buzahindura iyi myumvire.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, nk’uko Ghanaweb dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, bemeza ko batamwirengagije ahubwo hajemo ikibazo cy’uburwayi bw’umuyobozi waryo bbigatuma kumukurikirana bidashoboka.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Samuel Nii Odoi Mensah: “njye ubwanjye naramuhamagaye, ndetse mwandikira kuri Whatsapp mubaza uko amerewe, ariko kuko nahise ndwara sinashoboye gukomeza kumukurikirana. Ariko ibyo nabisize mu maboko y’umukinnyikazi Emelia Brobbey, kandi yakoreraga ishyirahamwe.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko niba Vicker yaranenze iri shyirahamwekuko ritamwishyuriye amafaranga y’ibitaro, ko bitabaho ko ishyirahamwe ryishyurira umunyamuryango amafaranga yo kwa muganga kuko ntabushobozi abanyamuryango bafite bwo kubikora.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frora9 years ago
    Ihangane abantu bagukunda iyo nabibazo ufite sha bareke ijyihe cyabo cyirahari





Inyarwanda BACKGROUND