RFL
Kigali

Nana ukina muri filime City Maid, ararata ibigwi iyi film ayigereranije n'izindi yagaragayemo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/10/2016 9:06
6


Uwamwezi Nadege ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime nyinshi zitandukanye. Kuri ubu uyu mukinnyi nubwo akina muri filime y’uruhererekane City Maid kuri we avuga ko ari n'umufana ukomeye w’iyi filime.



Uyu mukobwa usanzwe afite ubuhanga mu gukina filime, ni umwe mu bagaragaye muri filime nka Catherine ari nako yitwa, agaragara kandi muri filime Rwasibo, filime Nkubito ya nyamunsi n’izindi. Kuri ubu uyu mukobwa arimo kugaragara cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.

 

Nadege usigaye uzwi nka Nana muri Filime City Maid

Nadege uzwi ku izina rya Nana muri iyi filime, akina ari umwe mu bakobwa bakunda umuhanzi Nick. Nana kubera urukundo aba akunda uyu muhanzi, byanatumye areka akazi ke ka buri munsi mu rwego rwo kwiruka kuri uyu musore yasariye.

Nana kubera igihagararo cye ni umwe mu bakinnyi bakundwa cyane n'igitsina gabo

Nana aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko kuri ubu ahugiye mu mirimo y’iyi filime aho yakomeje yemeza ko kugeza magingo aya uretse kuba ayikinamo ari n’umwe mu bafana bakomeye bayo.

Ati“Ndahari nibereye muri filime City Maid ndimo gukinamo,  nyine ubu urukundo ruri hafi kunsaza ndimo gukunda umusore witwa Nick yanatumye nta akazi, hhhh gusa navuga ko iyi filime mu mafilime menshi nakinnyemo ariyo filime mfana cyane mbega nanjye bisigaye bimbaho nkicara nkayireba kandi narayikinnyemo, uretse gukunda iyi filime nkunda n’uburyo abayikora bahuza bakumvikana, amashusho yayo meza, uko inkuru iteye ni inkuru y’ubuzima busanzwe nta bya bindi by’amasasu tujya dukina kandi usanga mu Rwanda ibi by'amasasu biza mu nkuru zacu bitahaba mbega ni byinshi navuga ko nkunda muri iyi filime.”

Nana nawe ni umukunzi wa City Maid ku rwego ryo hejuru

Nana akomeza avuga ko iyi filime uretse kuba imwinjiriza amafaranga ari na filime irimo kumuhuza n’abantu cyane  kubera uburyo irebwa na benshi, bigatuma agenda abona abakunzi benshi binyuze muri iyi filime y’uruhererekane.

Tubibutse ko iyi filime itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda kabiri mu cyumweru aho icaho buri wa Kane guhera Saa tatu z’ijoro (21:00’) na buri wa Gatandatu guhera Saa Sita z’amanywa (12h00’)  hakabanza filime Seburikoko igakurikirwa n’iyi filime.

Reba Incamake za Filime City Maid Nadege Akinamo yitwa Nana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nibyo7 years ago
    Nibyo uyu mukobwa azi gukina, yakinnye no mu ma filme yo kurwanya Malaria kandi afasha abanyarwanda benshi. Yirinde gusa abagabo nabasore bari hanze aha batazamurahira aho twinikaga!
  • Gogo7 years ago
    Ni byiza ubwo iguhuza n'abakunzi benshi. Ariko uzabe maso ntikubere n'impamvu yo kwiyandarika dore ko abakobwa iyo babaye aba stars wagirango sinzi ibihita bibafata. Kwiyubaha bikarangirira aho. Uramenye
  • madudu ange7 years ago
    courage chch , turagushyigikiye
  • madudu ange7 years ago
    Courage chch turagushyigikiye
  • Ganza7 years ago
    U re so smart &nkunda ukuntu ukina uranezeza my God !!!!!!.
  • Mupenzi7 years ago
    ark ni gute umuntu umwe abamwiza bigezaha!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND