RFL
Kigali

Umunyarwanda Amuli Yves yamurikiye filime ye mu Bufaransa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/11/2016 23:18
3


Umunyarwanda Amuli Yves kuri ubu aherereye mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yitabiriye ubutumire yahawe nk’umwe mu ba Producers (Abakoze filime) muri Afurika ukiri muto.



Atlas ni cyo gikorwa Amuli Yves yatumiwemo akaba ari gahunda itegurwa binyuze mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rizwi nka Festival International du film d'Amiens, igamije guteza imbere abayobozi b'amafilime (Directors) bakiri bato bo muri Afurika, aho batumiye abanyafrica batatu, aribo Yves Amuli waturutse mu Rwanda, umunya Maroc Mehdi EL Azzam, n'umunya Mozambique Yara Costa.

Amuli Yves asobanura kuri filime ye n'umushinga we

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Yves Amuli witabiriye ubu butumire, twamubajije icyamujyanye nuko yatoranyijwe mu bandi, yadusubiza muri aya magambo, ati,”Twagiye muri gahunda yo kwerekana filime zacu, maze tukanavuga ku mishinga yacu y'ibyo duteganya gukora imbere y'aba producers n'abandi ba proffesionelle muri sinema. Twese abitabiriye iyi gahunda badutoranije bagendeye kuri filime twakoze bwa mbere. Njye bantoranyije binyuze Muri production company yo muri Afurika y'epfo yitwa URUCU Media akaba ariyo yakoze filime yanjye ISHABA, yerekanywe mu misiri Muri Luxor African film festival, na hano mu Bufaransa muri Festival international de film d'AMIENS , ndetse no mu Rwanda muri Rwanda Film Festival mu kwa Karindwi uyu mwaka, aho yanatwaye igikombe cya "Best film on an African subject"

Amuli Yves uri hagati ya Eric Bouvais na Julien batumiwe muri iyi festival

Amuli akomeza yemezako ubu butumire ari ingirakamaro kuko umushinga we nuramuka wemewe hari byinshi azungukiramo bijyanye no kuwuteza imbere mu buryo bwimbitse ndetse ukazagira n’icyo umarira sinema nyarwanda mu rwego rwo kurushaho ku menyekanisha igihugu. Ikindi asanga iyi filime ye niramuka ikozwe izerekanwa mu ma festival (Amaserukiramuco) menshi atandukanye ku isi, nabyo bikazatuma izina ry’u Rwanda cyangwa sinema Nyarwanda imenyekana kurushaho.

Yves Amuli nkuko byagaraye umushinga we ukaba wakunzwe nyuma yo kuwusobanura no kureba ibyo yakoze ( Filime Ishaba) ubu akaba akomeje ibiganiro n’aba baproducers byo gushaka icyakorwa ku mushinga w’uyu musore yamuritse.

Bamwe mu barebye filime Ishaba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sando7 years ago
    wow.... komerezaho muhungu wanjye uheshe ishema igihugu cyacu na cinema nyarwanda
  • simple7 years ago
    In God we Trust. Uwo mushinga wa kabiri nawo uzabikora ndabyizeye m boy...courage.
  • Morgan7 years ago
    wow.. ibyiza birakomeza biza muvandi keep it up musore wanjye.





Inyarwanda BACKGROUND