RFL
Kigali

Umukinnyikazi wa filime Mutoni Assia (Rosine) aratanga impamvu 30 abona zemerera perezida Paul Kagame kongererwa indi manda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:15/05/2015 12:22
6


Umukinnyikazi wa filime Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y’ingore nawe yinjiye mu mubare w’abandi banyarwanda bagaragaje ibyiyumviro byabo ku ihindurwa ry’ingingo y’101 mu itegeko nshinga ry’u Rwanda biha uburenganzira perezida Paul Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.



Assia atanga impamvu 30 ku giti cye ashingiraho yemeza ko perezida Paul Kagame yakongera kwiyamamaza akayobora indi manda ya 3.

Assia agira ati:

IMPAMVU 30 NASHINGIRAHO NSABA KO ITEGEKONSHINGA RIHINDURWA KAGAME AKEMERERWA GUKOMEZA KUTUYOBORA NYUMA YA 2017:
1. Kagame yarangaje imbere urugamba rwo kubohora igihugu no gucyura impunzi z’Abanyarwanda zari zarahejejwe ishyanga,
2. Kagame yayoboye ingabo zahagaritse genocide yakorerwaga abatutsi muri 1994 ndetse anakomeza gukumira abagifite uwo mugambi kugeza ubu,
3. Kugarura umutekano n’ituze mu gihugu.
4. Kagame yaharaniye ndetse aranakomeje gushyira imbere ya byose Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi;
5. Kugarurira Abanyarwanda ishema n’agaciro ntawe urobanuwe Kagame yabigize inkingi ya mwamba mu buyobozi bwe,
6. Gucyura impunzi za kera n’iza nyuma ya Jenoside yabigezeho ku rwego rwo hejuru,
7. Gusangira ubutegetsi n’amashyaka yandi yose yo mu Rwanda, ni ikimenyetso cyaranze ubuyobozi bwa president Paul Kagame,
8. Kuzamura ubukungu bw’ igihugu ku buryo bwihuse, Kagame yabigezeho kandi biranakomeje,
9.Kagame yashyize imbere agaciro k'umugore n’umukobwa bibaha uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo.
10. Gushyiraho Itegeko Nshinga ribereye Abayarwanda, ryatowe n’Abanyarwanda muri 2003, Arasobanutse kandi rikuraho ubunyarwanda bushingiye ku moko,

ASSIA

Mutoni Assia mu bihembo bya Rwanda Movie Awards, aho yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi wa filime ukunzwe na rubanda kubera filime intare y'ingore
11. Guca Indangamuntu irimo amoko n’uturere,
12. Kuvanga ingabo zabohoye igihugu n'izatsinzwe byashingiweho mu kubaka igisirikare kibereye abanyarwanda twese,
13.President Kagame yaharaniye gutuza abanyarwanda heza aca inzu za nyakatsi,
14. Kagame yashyizeho gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije guca imirire mibi,
15. Gukwirakwiza imihanda myiza nyabagendwa, amazi meza n’amashanyarazi mu gihugu cyose,
16. Guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bushimishije,
17. Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturarwanda,
18. Kwigira ubuntu mu mashuli abanza n’ayisumbuye,
19. Kwivuza ku bufatanye bw’Abanyarwanda (Mutuelles de Sante), President Kagame yarabiharaniye kuko umunyarwanda ntiyarazwe kubaho nabi,
20. Gukomeza gucyura impunzi no gushishikariza izikiri hanze gutaha,
21. Guha ubushobozi impunzi zitahutse zikagira itangiriro mu kwigira,
22. Kohereza Ingabo z’u Rwanda kugarura amahoro n’umutekano mu mahanga,
23. Kubanisha igihugu cyacu n’andi mahanga,
24. Iterambere rikataje mu itumanaho,
25. Kagame afata umwanya wo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage,
26. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ituma Abanyarwanda bibonamo umwe kurenza ibindi byose,
27. Itorero, Urugerero no gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda ni bimwe mu byo ubuyobozi bwa Kagame bushingiyeho mu kubaka inzego zose z'igihugu,
28. Isuku mu gihugu cyose (mu ngo no mu mijyi,…),
29. Icyerekezo cya 2020 (Vision 2020) na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS),ni gahunda president Kagame ashingiraho mu kuzamura ubukungu bw'u Rwanda,
30. President Kagame yagaruriye ikizere abarokotse genocide, barimo imfubyi, abapfakazi n'inshike aharanira kuzamura imibereho yabo. 
H.E Paul Kagame Arasobanutse kandi rwose arashoboye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olive nyirarukundo8 years ago
    Nukuri ibyuyumukobwa vuze ndamushyigikiye aho akuye urwanda naho arugejeje nibyo kumushimira kuko nabatabibona baba bijijisha kandi uyumukobwa nawe arakozepee njyewe ndamushyigikiye
  • jp8 years ago
    uno mukobwa araobanutse. nacho narenzaho. kagame oyee Rwanda puree
  • amani8 years ago
    feka ye....icyo asaba bamuhe izo nka zifitwe na bangahe???
  • ndayishimiye claude8 years ago
    nibyokweri!
  • honnette8 years ago
    Assia( Rosine) ndagukunda nkunda uko ukina urumokobwa w'intanga rugero imana ikugende imbere nakwigiyeho byishi kubaha nokwihangana
  • Astere Tuyisabe7 years ago
    Uyo Mukinyi Kazi Wa Film Twaramukunz Cyane Mwifilme Intare Y'ingore, Kandi Ndamushimiye Cyane Ku Mpanury Yatanze





Inyarwanda BACKGROUND