RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Robin Williams yitabye Imana, perezida Obama n'ibindi byamamare mu gahinda gakomeye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/08/2014 7:39
3


Ku munsi w’ejo kuwa mbere, isi yabuze ikindi cyamamare, akaba umukinnyi wa filime Robin Williams wamenyekanye muri filime zinyuranye nka Good Morning Vietnam,… akaba yitabye Imana ku myaka 63 aho bivugwa ko yiyahuye.



Amakuru y’urupfu rwa Williams yatangajwe n’umugore we wa 3 Susan Schneider mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa mbere aho yagiraga ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nabuze umugabo wanjye, akaba yari n’inshuti yanjye magara, mu gihe isi yabuze umwe mu bahanzi bakomeye, ndetse n’umuntu mwiza. Ndababaye bikomeye. Ku ruhande rw’umuryango wa Williams turasaba akanya muri ibi bihe by’akababaro. Mu gihe cyo kwibukwa, twizeye ko tutaza guheranwa n’urupfu rwe, ahubwo tukaza kwibuka no kunezezwa n’ibihe bitagereranywa by’umunezero yahaye amamiliyoni y’abantu ku isi yose.”

Robin Williams

Robin Williams yari umwe mu bakinnyi ba filime n'abanyarwenya bakomeye cyane

Umuvugizi wa Williams, Maya Buxbaum yatangaje ko nyakwigendera amaze iminsi ari mu bibazo byo mu mutwe bitamworoheye, bikaba ari nabyo byaba byatumye ahitamo kwiyahura, n’ubwo ariyo mpamvu ikekwa ko yaba yitabye Imana ariko impamvu nyayo ikaba itaramenyekana kugeza ubu.

Williams kandi yagiye anyura mu bibazo binyuranye kubera ibiyobyabwenge n’inzoga, mu kwezi gushize yari yijyanye mu kigo ngororamuco cya Minnesota kugira ngo kimufashe kuva ku nzoga.

Igipolisi cyo mu gace ka Marin yari atuyemo cyatangaje ko cyakiriye telefoni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ivuga ko Williams yaba amerewe nabi, ndetse yaba adahumeka, mu kuhagera basanga yashizemo umwuka.

Robin Williams

Nyakwigendera Robin Williams

Ibyamamare binyuranye byo muri Amerika, by’umwihariko perezida w’iki gihugu cy’igihangange ku isi Barack Obama bababajwe bikomeye no kubura umuntu nk’uyu. Perezida Obama, yagize ati: “Williams yabaye umupilote, aba umuganga, aba umukanishi, arera abana, perezida, umwarimu, umwicanyi Peter Pan, yabaye icyo aricyo cyose.”

Obama

Perezida Barack Obama yashegeshwe bikomeye n'urupfu rwa Robin Williams

Obama yakomeje agira ati: “ Yari umuntu mwiza. Yaje muri twe ari ikivajuru, ariko yaje kutunezeza. Yaradusekeje, yaraturijije. Yaduhaye impano ye itangaje ku buntu, ndetse anatanga umutima we ku bari bakeneye ubufasha, uhereye ku ngabo zacu zari I mahanga, n’abari bahagaze ku mihanda. Umuryango wa Obama twifatanyije n’umuryango wa Williams, inshuti ze, ndetse na buri wese waboneye ibyishimo bye muri Williams Robin.”

Abakinnyi ba filime ndetse n’ibindi byamamare binyuranye muri Amerika nka Steve Martin bakinanye mu ikinamico Waiting for Godot mu 1988, umushyushyarugamwa Ellen DeGeneres, umuririmbyi David Wild, umukinnyi wa filime zisekeje Ben Stiller, umukinnyi wa filime Jared Leto, n’abandi benshi nabo bashegeshwe bikomeye n’urupfu rwa Robin Williams wafatwaga nk’impano ikomeye.

Robin Williams yavutse tariki 21 Nyakanga 1951, avukira mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri USA. Yari umukinnyi wa filime, umunyarwenya ndetse n’umukinnyi w’amakinamico akaba yaramenyekanye muri filime zinyuranye nka Good Morning Vietnam, Good Will Hunting yanamuhesheje igihembo cya Oscars mu mwaka w’1998.

Yitabye Imana asize abana 3 yabyaye ku bagore 3 banyuranye, umugore babanaga akaba ari Susan Schneider babanaga kuva mu 2011.

Urupfu rwe ruje nyuma y’igihe kitarenze icyumweru, undi mukinnyi wa filime Danny Murphy witabye Imana kuwa 5 w’icyumweru gishize azize indwara ya Cancer, ku myaka 58 y’amavuko. Hakiyongeraho n’urupfu rw’umukinnyi w’umunyarwandakazi Kayitesi Flavia witabye Imana mu rukerera rwo kuri iki cyumweru azize ubugizi bwa nabi.

Imana imwakire (ibakire) mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bilius nigga9 years ago
    R.I.P Robin Williams
  • Ndicunguye jimmy9 years ago
    R.I.P
  • 9 years ago
    R.I.P Robin





Inyarwanda BACKGROUND