Ngabo J Micheal umukinnyi wa filime nyarwanda yatanze ubutumwa mpanuro ku bantu b’ibyamamare bafata umwanzuro wo kutajya gusenga bitwaje ko iyo bagiyeyo abantu bose babarangarira, ibyo bigatuma biyemeza kutazasubira ukundi kujya mu rusengero.
Ajya gutanga iyi nama, Ngabo J Micheal yagendeye ku biherutse kuvugwa ku basore bagize itsinda P-Square ryo muri Nigeria ko bamaze imyaka 8 badakangira mu rusengero ndetse ko batazasubirayo kuko iyo bagiyeyo abantu bose babarangarira bigatuma badakurikira umwigisha w’ijambo ry’Imana. P Square nyuma yo kunengwa na benshi yaje kuvuguruza iyi nkuru ivuga ko itaretse burundu kujya mu rusengero.
Abasore bagize itsinda P-Square baherutse kuvugwaho ko bamaze imyaka 8 batajya mu rusengero ndetse badateganya kuzasubirayo vuba
Abinyujije ku inyarwanda.com, mu butumwa Ngabo J Micheal yasangije abantu b’ibyamamare batandukanye bafata umwanzuro wo kutajya gusenga bitwaje abo baribo, yavuze kujya gusenga ari ingenzi kuko uba ari umwanya wo gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu aba yarakoze ndetse akanayisaba umugisha kubyo ateganya gukora.
Ngabo J Micheal arasaba abantu b'ibyamamare kujya bafata umwanya bakajya kuganira n'Imana no kuyishimira ibyo yakoze
Yakomeje avuga ko iyo abantu bagiye gusenga baba bakwiye kujyayo biyibagije umubiri w’inyuma bagaha agaciro Roho yabo bakayisukura bikabafasha kwerera imbuto nziza bagenzi babo bakaba inyenyeri z’urumuri zimurikira abari mu mwijima. Ngabo J Micheal umukristo muri kiliziya Gatulika yagize ati:
Njyewe icyo nemera ni uko Uwiteka ariwe waturemye aturema mu ishusho ye kandi azi buri kimwe mu buzima bwacu adufasha mu byo dukora, abo turibo uyu munsi nta ruhare tubigiramo, buri wese agomba gushima Uwiteka kuba amurinze kandi amubashisha muri byose.
Iyo tugiye gusenga, ntabwo imbere y’Imana tugomba kugenda twiyumva abo turi bo ahubwo tugomba kumva ko turi simple(tworoheje) tugasaba imbabazi ku bibi tuba twakoze kandi tugasaba umugisha mu byo duteganya gukora.
Buri wese ku isi agomba kwerera imbuto nziza bagenzi be kandi akabera urugero rwiza abantu bose. Abantu baba bakwiye kukwigiraho ibyiza ukababera urumuri aho kubabera umwijima kuko Imana yakugize inyenyeri ngo imurikire isi yose ibyiza ntabwo ari ibibi.
Iyo tugiye gusenga tuba tugiye gusaba imbabazi z’ibibi twakoze, tugomba kujyayo twiyibagije umubiri w’inyuma tugaha agaciro roho yacu kuko nituyisukura tuzerera imbuto nziza bagenzi bacu ariko niduha agaciro abo turibo inyuma ndavuga ubu star tuzashaka kwera imbuto mbi, mureke tube inyenyeri z’urumuri aho kuba iz’umwijima.
Ngabo Jean Micheal amaze gukina muri filime nyarwanda zitandukanye aho twavuga nka Ndi umukristo aho akina yitwa Jackson, Catherine akina yitwa Chris, Inkomoko y’ishyano akina yitwa Rwema Patrick ndetse n’indi ye nshya ari gukina aho agaragara akundana n’umukobwa ukundwa n’undi musore w’umukire nyuma bakaza kubipfa ari naho agaragara ari kuvirirana nyuma yo gukubitwa cyane.
Iyi niyo Filime nshya Ngabo Jean Micheal ari gukina ikaba izagera hanze mu gihe cya vuba
TANGA IGITECYEREZO