RFL
Kigali

Umujura wari wibye ikanzu ya Lupita Nyong'o yayigaruye-IMPAMVU YABIMUTEYE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/02/2015 16:33
2


Muri iyi minsi havugwaga amakuru y’iyibwa ry’ikanzu y’umukinnyikazi wa filime w’umunyakenya Lupita Nyong’o, ariko icyatumye ivugwa cyane kikaba kari agaciro kayo dore ko byavugwaga ko igura miliyoni zisaga 100 z’amanyarwanda.



Nyuma yo kwibwa kuwa 3 w’iki cyumweru, aho yari muri Hotel London West Hollywood, kuri uyu wa 5 nibwo umujura wari wayibye yongeye kuyigarura nyuma yo gusanga agaciro yayikekeragaho atari ko ifite akavuga ko yasanze amasaro adodeye kuri iyi kanzu ari nayo yayihaga agaciro gahanitse, atari aya nyayo ku buryo yayigurisha akabonamo amafaranga.

Iyi niyo kanzu yari yibwe none umujura yongeye kuyigarura

Uyu mujura ngo yagaruye iyi kanzu kuri uyu wa 5, maze ayishyira mu gatebo k’imyanda mu cyumba cy’ubwiherero kiri mu cyumba iyi kanzu yari yibiwemo cyo muri iyi hotel, maze abimenyesha ikinyamakuru TMZ ari nacyo cyahise gitangariza abashinzwe umutekano ko iyi kanzu yagaruwe.

Aya masaro atatse iyi kanzu ngo niyo bishakiraga ariko basanze ari Fake

Uyu mujura yatangarije TMZ ko we na bagenzi be 2 bakuye amasaro kuri iyi kanzu maze bakajya kuyasuzumisha bagasanga atari aya nyayo (fake), maze bahita bagarura ikanzu kuko bari bamaze gusanga nta gaciro ifite kuko icyo bishakiraga ari amasaro.

Ni aha iyi kanzu yayishyize amaze gusanga ari fake

Iyi kanzu yakozwe n’uruganda rwa Calvin Klein ikaba yarambawe na Lupita Nyong’o ku cyumweru mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars,  byavugwaga ko ifite agaciro k’ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika, ariko uyu mujura yakomeje kubwira TMZ ko babeshye, akaba avuga ko impamvu yayigaruye ari ukugira ngo yereke isi ko Hollywood yuzuyemo ibintu by’umwanda bidafite agaciro babibeshyera.

Kugeza ubu uyu mujura ntaramenyekana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oly9 years ago
    burya bwose?!!nari nashyizeho., kbs .ariya masaro arahenda bibuje...
  • amabilisi9 years ago
    ubwo baramutuburiye uriya mwene ngango ibirabagirana byose siko bibabyujuju ubuziranenge





Inyarwanda BACKGROUND