RFL
Kigali

Umufana wa filime Star Wars uri mu bihe bye bya nyuma yifuje kureba iyi filime itarasohoka ngo yipfire mu mahoro

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/11/2015 16:13
0


Star Wars ni filime yamamaye cyane kuva mu 1977, kuri ubu ikaba igeze ku gice cya 7 cyahawe izina rya The Force Awakens. Umufana w’yi filime uri hafi yo kwitaba Imana kubera indara ya cancer y’ibihaha yifuje cyane kuyireba itarajya hanze aho yemezaga ko nayireba azapfa mu mahoro.



Daniel Fleetwood w’imyaka 31 y’amavuko, akaba ari umufana w’iyi filime mu buryo bukomeye utuye Texas kuri ubu uri mu bihe bye bya nyuma kubera indwara ya cancer y’ibihaha, yagize iki kifuzo cyo kureba iyi filime Star Wars: The Force Awakens mbere y’uko yitaba Imana, dore ko biteganyijwe ko igihe iyi filime izasohokera ashobora kuzaba atakiri ku isi kuko asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ave ku isi bikaba binashoboka ko yapfa itarasohoka, ndetse icyifuzo cye kikaba cyarasubijwe.

Abifashijwemo n’umugore we, Ashley Fleetwood, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje ijambo #ForceForDaniel kugira ngo basabe Disney yakoze iyi filime ngo imufashe kuba yayireba itarajya hanze. Nyuma y’uko aya magambo ageze ku bakoze iyi filime, bamufashije kugera ku kifuzo cye, maze bategura igikorwa cyo kuyimwereka kuri uyu wa 4.

“Daniel yamaze kureba iyi filime!!! Turashimira cyane umuyobozi wayo JJ Abrams waduhamagaye akatubwira ko icyifuzo cyacu cyumviswe kandi kizashyirwa mu bikorwa.” Aya ni amagambo umugore we Ashley yatangaje abinyujije kuri Facebook, nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru ibivuga.

Daniel Fleetwood, umufana ukomeye wa Star Wars wenda kwitaba Imana kubera cancer y'ibihaha

Nyuma y’uko aya magambo asabira Fleetwood kureba iyi filime agereye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa 9, abantu benshi bagiye bayasakaza harimo na bamwe mu bakinnyi b’iyi filime barimo Mark Hammill ndetse n’umunya-Nigeriya Johm Boyega.

“Filime narayirebye, ubu noneho nshobora gupfa nishimye.” Aya ni magambo Fletwood yatangarije ikinyamakuru People. “Nakuze nkund iyi filime cyane. Narayirebaga nkongera nkayireba nkongera…”

Daniel Fleetwood arwaye indwara y’ibihaha, umuryango we ukaba uvuga ko iyi cancer yamaze gukwira  kuri 90% mu bihaha bye, ku buryo abaganga bamuhaye igihe kitarenze ukwezi kumwe cyangwa 2 ngo ave ku isi.

Iyi filime Star Wars: Force Awakens, ni igice cya 7 kuri iyi filime ya George Lucas yatangiye gukorwa mu 1977. Iki gice cyayobowe na JJ Abrams kigaragaramo abakinnyi nka Harrison Ford, John Boyega, Lupita Nyyong’o,… kikaba kizagera hanze tariki 18 Ukuboza uyu mwaka.

REBA INCAMAKE Y'IKI GICE CYA STAR WARS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND