RFL
Kigali

Ultimate Fighters bazwi muri filime Field of Death, bari gutegura filime y’imirwano izabatwara 700,000 y’u Rwanda gusa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/11/2015 10:23
3


Ahagana mu mwaka wa 2013, muri sinema nyarwanda humvikanye izina rishya rya Ultimate Fighters ubwo bashyiraga hanze agafilime kagufi bise Field of Death kagaragaragamo ubuhanga butari busanzwe buzwi mu Rwanda bwo gukora Special effects.



Nyuma yo gukora aka gafilime bemeza ko kari ako kwigusuza ku buhanga bwabo mu bijyanye n’uburyo bwo kongera ibirungo mu mashusho (Special Effects), Ultimate Fighters kuri ubu bari gutegura filime ndende yabo ya mbere bise Ace of Heart cyangwa se “Bwana y’umutima” tugenekereje mu Kinyarwanda.

Reba filime ngufi FIELD OF DEATH bakoze bapima ubushobozi bwabo muri Special Effects

Ugereranyije n’inkuru y’iyi filime, ushobora gutekereza ko yatwaye akayabo mu kuyikora, nyamara nk’uko Pacifique Cyusa wayiyoboye, agafata amashusho yayo ndetse akanayatunganya yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, iyi filime yatwaye amafaranga ibihumbi 700 y’u Rwanda gusa.

Iyi filime yatwaye iminsi 57 mu gufata amashusho, igikorwa cyarangiye mu kwezi kwa 10. Kuri ubu ikaba iri mu gice cyo kuyatunganya (post-production) kizasozwa mu mpera z’uyu mwaka.

Amwe mu mafoto agaragarza imirwano yo muri filime Ace of Heart

Ubwo twamubazaga uburyo baba barakozemo kugira ngo amafaranga ibihumbi 700 akore iyi filime ivuga inkuru y’umwana w’umuhungu uba urwaje mushiki we indwara y’umutima ya Myocarditis ikaba ari indwara ivurwa no guhindurirwa umutima kandi nta bushobozi bafite bwo kubikora. Uyu mwana w’umuhungu uba akiri muto, aba azi gukina amakarita cyane, akiyemeza kujya gushakira aya mafaranga yo kuvuza mushiki we mu rusimbi rw’amakarita, maze kubera ubuhanga bwe akabigwamo kuko abantu bakina nawe batemera ko akana gato kabarya amafaranga yabo.

Nyuma yo gupfa, uyu musore agera mu ijuru rikamuhitishamo icyo yifuza gukora aramutse ahawe amahirwe yo kugaruka ku isi, maze akavuga ko yifuza kubona amafaranga yo kuvuza mushiki we. Ijuru ryemera kumugarura ku isi noneho yarakuze rikamuha igihe kitarenze iminsi 7, agasubira gukoresha uburyo bw’urusimbi mu makarita kugira ngo abone ayo mafaranga, aho noneho aba afite ubuhanga budasanzwe mu gukina no kurwana, kandi ibyo byose akaba agomba kubikora mu gihe kitarenze icyumweru.

Cyusa Pacifique yagize ati, “Icyambere nuko abakinnyi twakoranye nabo bagaragaje kwitanga cyane mu gukora vuba n'imbaraga nyinshi cyane cyane ko babikoraga neza ntidutinde igihe twaje kuri set. Ikindi nuko cost nyinshi zari kujya mugushaka abacamera man, aba light director, aba sound n'abandi bakora imirimo yose yo muri film ibyo byose byakoze n’aba member ba group Ultimate Fighters. So izo cost ntizatakaye zakozwe n'aba members ba Group. Ikindi ibikoresha byari bihari byose ntacyakodeshejwe  urumva cost ihita ijya hasi cyane. Icya nyuma nuko twagerageje kuyitegura neza ku buryo tureba uko twaminimiza cost as much as possible (twagabanya amafaranga uko bishoboka kose).”

Aha umuyobozi wa filime yayoboraga abana bakina muri iyi filime

Umuyobozi w'iyi filime Cyusa Pacifique (iburyo) yereka umukinnyo wayo w'imena uburyo bwo kurwana

Cyusa yakomeje avuga ko bateganya gusoza igikorwa cyo gutunganya amashusho mu mpera z’uyu mwaka, ikaba izajya hanze mu ntangiriro z’umwana utaha.

Ese ku bijyanye n’isoko ryayo barapanga iki?

Cyusa Pacifique ati, “Ku bijyanye n'isoko ubu ikintu cya mbere turi gushyiramo ingufu ni promotion hanyuma nitujya kuyisohora tuzabanza dukore premiere (kuyerekana) dutumire abanyamakuru n'abandi bakora ibya film kugira babanze badufashe mu kuyigeza ku baturage benshi and then (maze) mbere yo kuyishyira ku isoko tubanze tuyerekane mu ma Cinema.”

Muri iyi filime hagaragaramo ibikorwa by'urugomo n'imirwano bikomeye

Kwirukankana kw'amamodoka, nabyo bigaragara muri iyi filime

Ibi byose ni bimwe mu bizagaragara muri iyi filime

Ubwo yabazwaga aho bigiye gukora sinema by'umwihariko ku kuyobora filime z'imirwano ndetse no gutunganya amashusho bakoresha Special Effects,... Cyusa Pacifique w'imyaka 18 y'amavuko yavuze ko byose biba kuri interineti, bakaba baragiye babyiyigisha bakoresheje amashusho yigisha (tutorials), n'ibitabo dore ko uko bari kumwe muri Ultimate Fughters nta n'umwe wigeze ajya mu ishuri rya sinema.

Iyi filime Ace of Heart ifite incamake 3 zitandukanye bakoze mbere y'uko batangira gukora filime

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josh8 years ago
    I gotta admit those guys have a bright future
  • Co8 years ago
    Turayitegereje kbisa;dabona izaba irimo ubuhanga;congz kuri abo bana
  • irumva8 years ago
    abo basore ndabona bafite ahazaza nukuri, gusa nanjye numva nshaka kuba umukinnyi wa film ark nabuze aho nahera, mwazabimpfashamo. Louis 0786346067





Inyarwanda BACKGROUND