RFL
Kigali

Uko ibihangange bihuriye muri filime Expendables 3 bigiye birutanwa mu bintu binyuranye -Amafaranga, uburebure, imyaka,...

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/08/2014 14:52
3


Mu gihe habura iminsi 2 ngo filime Expendables igice cya 3 igere hanze (mu buryo bwemewe n’amategeko), n’ubwo yibwe mu byumweru 3 bishize kuri ubu ikaba imaze gutwarwa n’abasaga miliyoni 2 kuri interineti, urubuga The Wire rwakoze isesengura kuri bimwe mu bintu abakinnyi b’ibihangange bayihuriyemo bagiye barushanya.



Expendables 3

DORE BIMWE MUBYO BAGERERANYIJWEHO:

Amafaranga filime bakinnyemo zinjije muri rusange:

Aba bakinnyi bose, bagiye bakina filime zinyuranye zagiye zikundwa zikaninjiza amafaranga menshi ari nayo mpamvu babaye ibyamamare bakabasha kwinjira muri iyi filime ya mbere yahuje ibyamamare ku isi.

1.Harrison Ford

Filime Star Wars akinamo, ni imwe muri filime zikomeye zaninjije amafaranga menshi. Harrison Ford ukina muri iyi filime Expendables 3, yinjije miliyari 3.9 z’amadolari muri filime zose yakinnye.

2.Mel Gibson: miliyari 2.21 z’amadolari.

3.Antonio Banderas: miliyari 2.17

4. Sylvestre Stallone: miliyari 1.89

5. Arnold Schwarzenegger: miliyari 1.75

6. Kellan Lutz: miliyari 1.44

7. Terry Crews: miliyari 1.43

8. Wesley Snipes: miliyoni 934

9. Kelsey Grammer: miliyoni 815

10. Jet Li: miliyoni 782

11. Jason Statham: miliyoni 758

12. Dolph Lundgren: miliyoni 449.

Imyaka y’ubukure:

Muri bose kandi, Harrison Ford niwe ugaruka akongera akayobora uru rutonde aho afite imyaka 72 y’amavuko, akaba ariwe ukuze muri iyi kipe ya ba Expendables.

Ku myaka 72 y'amavuko, Harrison Ford niwe mukuru muri iyi kipe

2. Sylvester Stallone – 68

3. Arnold Schwarzenegger – 67

4. Kelsey Grammer – 59

5. Mel Gibson – 58

6. Dolph Lundgren – 56

7. Antonio Banderas – 54

8. Wesley Snipes – 52

9. Jet Li – 51

10. Jason Statham – 47

11. Terry Crews – 46

12. Kellan Lutz – 29

Inshuro bahataniye ibihembo bya Oscars:

Aha ho bararumbye! Uko ari 12 iki kinyamakuru cyakoreyeho ubushakashatsi, 3 bonyine nibo babashije kujya muri ibi bihembo bya mbere muri sinema kabone n’ubwo ari ibyamamare muri uyu mukino. Mel Gibson wanamemyekanye cyane nka Yezu kubera filime ya Yezu (Passion of Christ yo mu 2004) yakinnye, niwe wa mbere kuri uru rutonde aho yagiye muri ibi bihembo inshuro 2 zonyine akanabyegukana byose.

Mel Gibson niwe wenyine wabashije kumva uko igihmbo cya Oscar kimera. N'ababigiyemo ntibabyegukanye

Sylvestre Stallone nawe yagiyemo inshuro 2 ariko ntiyagira na kimwe yegukana, naho Harrison Ford ajyamo inshuro imwe ntiyakegukana, abandi bose bakaba ntan’umwe wigeze ajyamo, kabone na Schwarzenegger n’ukuntu ari igihangange.

Uburebure:

Dolph Lundgren niwe ubasumba bose mu burebure, aho apima metero 1.96 naho Jet Li akaba ariwe mugufi muri bose na metero 1.68.

Dolph Lundgren niwe muremure muyi iyi kipe. Aha yari kumwe na Stallone.

Umubare w’abantu bishe muri filime:

Muri filime nk’iz’imirwano, buri mukinnyi hari umubare w’abantu yica baba bamubuza kugera ku ntego ye. Muri aba bakinnyi bahuriye muri Expendables, Schwarzenegger niwe uyoboye urutonde rw’abantu bishe muri filime aho yishe nibura abantu 312 muri filime zose yakinnye.

2.Dolph Lundgren – 239

3.Sylvester Stallone – 227

4.Wesley Snipes – 193

5.Mel Gibson – 148

6.Antonio Banderas – 104

7.Jet Li – 56

8.Harrison Ford – 46

9.Jason Statham – 31

Ese wowe urabona kuri iyi kipe, ari iki wakongeramo ugakora urutonde rwabo uko bagikurikiranamo?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kotaniro9 years ago
    Imaze gusohoka ku mugararagaro official Hollywudi mu kanya. Premier
  • drogba9 years ago
    amafoto se arihe? mwagombaga kuyashyiranaho n,amazina yabo nibyo byari kumpfasha
  • 9 years ago
    Njyewe nagirango mbabaze. ababantu barabishekoko cg nikwakundi kwa filme





Inyarwanda BACKGROUND