RFL
Kigali

Theo Bizimana aragira inama Denis Nsanzamahoro (Rwasa) uburyo bwo kwitwara mu bibazo by'amadeni

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/07/2014 9:34
1


Nyuma y’uko inkuru ishinja umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari wa filime Sakabaka igiriye hanze ashinjwa na Parfait Ngizwenayo kumwambura no kumusebya, Theo Bizimana akaba nawe ari umushoramari wa filime yagize icyo abivugaho ndetse n’inama agira Denis.



(SOMA INKURU IVUGA IKIBAZO CYA DENIS NSANZAMAHORO (RWASA) NA PARFAIT NGIZWENAYO)

Mu magambo ye yanyujije kuri Facebook, yatangiye agira ati: “Dukeneye gufatana urunana ngo twubake cinema nyarwanda ntabwo aritwe ubwacu dukwiye kuyisenya kandi tunasenyana. Nasomye ibyanditswe na comments zakozwe ku nkuru ya Denis Nsanzamahoro na Parfait Ngizwenayo numva birambabaje.
Njyewe ndashaka kwisabira Denis Nsanzamahoro ko yahamagara abo ba 5 yemerako bafitanye ibibazo bya cash akabaganiriza murwego rwo kubasobanurira ikibazo yaba yaragize cyatumye atabishyura, twese burya ntamuntu utagira uwo abereyemo umwenda, ariko uburyo uganiramo n’uwo uwubereyemo nibwo bworoshya ibintu cg bukabikomeza.”

Theo Bizimana

Theo Bizimana

Mu ibaruwa ndende, Theo Bizimana yagarutse ku bantu bagirana ibibazo n’abandi, aho kubijyana mu nkiko ngo urukiko arirwo ruba umucamanza wa nyuma, bakirukira mu itangazamakuru aho we yemeza ko itangazamakuru nt kibazo rikemura ahubwo ribateza rubanda.

Aha yagize ati: “Mu gihe rero Denis n'abo aganira nabo baba bananiwe kumvikana, njyewe nisabiraga ko bajyana ibibazo byabo mu nkiko mu mwanya wo kubizana mu itangazamakuru, noneho abo banyamakuru bakeneye izo nkuru bajye bazikura mu nkiko, kuko njyewe ibi mbibona nk'uburyo bwo gushaka kwiteza rubanda!!”

Parfait vs Denis

Ibyo Theo Bizimana yavuze, yabishingiye ku bibazo bya Parfait Ngizwenayo (ibumoso) na Denis Nsanzamahoro (iburyo)

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu sindabona ikibazo na kimwe cyakemuwe n'ibitangazamakuru tujyanamo ibibazo byacu uretse gushyushya imitwe yacu gusa. Plz ndabasabye nidukemure ibibazo hagati yacu nibitunanira tubishyire munzego zibishinzwe.”

Theo Bizimana asoza uru rwandiko rurerure (harimo ibyo tutatangaje), asaba abantu bose bafatanyije umwuga (wa sinema) ko niba kumvikana bibananiye bakagombye kwitabaza inzego z’ubutabera, ndetse kandi asiga n’inama ku bakinnyi ba filime n’abashoramari babakoresha.

Ati: “Ndangije na none mbinginga abo dufatanyije umwuga, niba kumvikana bitunaniye nitugane inzego zibifitiye ubushobozi. Producers nitwubahe ibyo twavuganye n'abo dukorana nabo, mugihe havutse ikibazo tumenye uburyo bwo kuganira n'abo tubereyemo imyenda, kandi tumenye kububaha, kuko burya dupfana icyo tumariranye. Actors mbere yo kujya mukazi banza usinye amasezerano y'akazi kuko ibyo mwita ngo ni ugufasha mugenzi wawe nibyo biri kuzana ibibazo. Murakoze!!”

Ese wowe ibi bibazo bikomeje kuvugwa muri sinema nyarwanda by’ubuhemu n’ubwambuzi, urabivugaho iki?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • makanyaga9 years ago
    mwese ntimukajye mugirana ibibazo hagati yanyu ngo mubizane muri. cinema nyarwanda kuko deni theo nabandi bafitanye ibibazo byumwihariko sibo bagarariye cinema nyarwanda ntutukajye dutesha impano ya bandi babikora neza agaciro nka. ba ngenzi zuzu chafi papa chafi nabandi!!!





Inyarwanda BACKGROUND